Digiqole ad

Agasuzuguro k'umugore kazatuma muta nigendere

Muraho nitwa Gakwaya parfait!Ndabagishaga inama kuko  mfite umugore unsuzugura cyane.

Nubwo tumaranye  umwaka umwe, ndifuza gutandukana nawe kuko birarenze. Nta burere agira namba. Ikimbabaza ni uko dufitanye umwana umwe gusa. Nkumva kwisigira umwana bizangora ariko nanone agasuzuguro ka Nyina  kangeze kure.

Mungire inama munyandikire kuri [email protected] kuko birandenze ngeze aho nifuza kwishakira undi mukobwa ku ruhande  wamunyibagiza.

Uyu mugore arandebeje! Mungire inama. Murakoze!

Umusomyi wa ububiko.umusekehost.com

36 Comments

  • parfait sinzi niba agasuzuguro bagatangira divorse nawe musuzugure niba yuzuza izindi nshingano wabyihanganira niba umukunda niwumva byanze ntakamaro koguhatiriza biva kuri wowe aliko uzabanze ugishe inama abagenzi ushishoze umwana wawe aracyari muto.so choise is yours.

  • Yewe umenya nawe washakaga kwigendera nonese ntuvuze icyo mupfa, mbese uburyo agusuzuguramo gusa ngo uzigendera ubwo wasanga ari wowe uri mumakosa. ubwo se abagira inama bayikugira bahereye he???? Sawa urugendo rwiza nawe ndumva utoroshye.

    • Delphine we, ndi umugabo umaze 10 ans mu rugo ariko uyu yakagombye kunatubwira imyaka ye. Ubundi rero umwaka wa mbere muba mukiyemeranaho munamaze gutinyukana ndetse umwe ashaka kugira ijambo rirusha undi cyane cyane ku bagabo. aha rero siko abagore bose babyemera hari ubwo barenga imbibi hakabura uca bugufi icyo gihe murasenya.

      Uyu mugabo rero keretse niba hari izindi ngeso arega umugore we like gusambana, gusesagura,…ariko ibindi arabibamo kugera mu myaka 5 ariko ariko babiganireho ubundi ye gusenya kuko izo nkumi avuga zamwibagiza ntizishobora kumurerera.
      Haracyari kare wirambirwa wowe cisha make bizashira.

      Haracyari kare

  • Ahubwo mutere indi nda maze agasuzuguro ukamumaremo !!!

    • Oscar uranshekeje ndarambaraye. Ngo namutere indi nda agasuzuguro akamumaremo!!! ahubwo amutere iy’impanga ngirango

  • hari inshingano buriya udasoza neza dore ko mukiri nabato mugushinga urugo[umwaka umwe???]; ndavuga cyane cyane izo MUBURIRI, zigerageze UMWEMEZE WONGERE UMWEMEZE NIBIBA NGOMBWA UMUTERE INDI NDA UZABA UTUBWIRA MBA NKUROGA.

  • Siwe wenyine abagore binyaye mwisunzu. Ico nokubwira nukumwereka ko nawe gusuzugura ubishoboye ndetse ukarenza uko abigukorera maze niyabonako bimurenze azacisha make. Je nuko biri namweretse ko gusuzugura ntawutobishobora keretse it abishatse. Mwereke ko Kandi uri umutwe wurugo azaca abivamo ibyo kugusuzugura

  • Jye nakugira inama yo gishaka umwanyaukaganira. uzamutege amatwi wumve impamvu ituma agusuzugura hari igihe wasanga nawe ubifitemo uruhare cyangwa ukamenya ikibazo we afite. Nayo kumusuzugura siwo muti kuko ntaco waba umurushije. Mu byukuri muri rusange ibintu bibiri bishobora gutuma umugore agusuzugura nuko aba ari umusambanyi mbese afite undi mugabo ukurusha ubushobozi, ikindi nigihe akurusha ubushobozi ubwo ndavuga cash, ikindi ariko kidakomeye nuko waba utiyubaha mubyo ukora nko gutaha wasinze umwanda nibindi. Ubyitondere rero kandi usenge Imana.

  • Iyo utanga ingero ziziba byabaye iwanyu byatumaga abantu bumva neza ikibazo cyawe bakakugira inama ikwiye. naho ubundi icyo wakwita agasuzuguro sicyo mugenzi wawe yabyita. ikindi kandi kuba utekereza kujya mu bandi bagore nkaho wabanje ugakemura ibibazo biri iwanyu biteye inkeke kandi bisa nkaho mugomba kuba mutabanye igihe kinini. bishatse kuvuga ko muri urwo rugo wanyu nta miseke igoroye urimo. habuze ibiganiro, gushyira hamwe no kwicisha bugufi ku mpande zombi. bikaba byatuma umuntu yibaza uko mwaje kubana:niba mwarakundanye cg se niba harajemo amada atateguwe no kuroha mu mago huti huti.
    agasuzuguro ni ijambo ridasobanutse na gato, ni ijambo buri wese yumva ukwe kandi abona ukwe. wagaruka ukavuga neza ikibazo kiri iwanyu utagiciye hirya no hino bakaguha inama zikwiye.

  • Muvandimwe Gakwaya banza umuganirize wumve impamvu ibitera,wisenya biragatsindwa keretse niba ntako utagize!

  • Akariro gake na feri.
    Ntabwo ari wowe wa mbere bibayeho.Nta nubwo ari wowe wa nyuma.
    Abagore bagira ibisazi karemano.Iyo atarabona umugabo umukobwa yigira umwana mwiza.Iyo amaze kubona umugabo abaye umugore ni bwo atangira gusuzugura umugabo we.Ikibashobora rero n’amasengesho.Ikirego ugishyikiriza Imana ahasigaye igaca urubanza.Kandi Imana n’umucamanza utabera.Niyo mpamvu ujya ubona abagore basuzugura abagabo bakajya mu rukiko bagasaba gatanya bakayibona vuba kubera amahabara yabo.Ariko iyo bamaze kubona iyo gatanya imbwa zirababona maze zikabarya! Niyo mpamvu nkubwira ngo ikirego cyawe uzagitange mu rukiko rw’Imana.

  • Parfait nonese ko ar’urubavu rwawe nurukuramo nturi buhumeke neza nonese waba waramuganirije ngo umenye impamvu zo kugusuzugura igisubizo s’ugushaka undi kuko uwo we azakuzanira agakubye 2.

  • abagore bose nibamwe ushobora gusiga ugusuzugura ugasanga uguca inyuma cg umurozi .ikindi nuko nawe ushobora ushaka icyubahiro cyirenze ukamugora itonde ubigendemo gacye ntuhubuke mubanze muganire

  • KUBITA

  • Agasuzuguro karatandukanye bosss kandi haraho ubigiramo urahare cg usaba ibirenze ibyo ukeneye…

  • icyo kibazo wowe uvuga nankye ndagifite. Jye tumaranye imyaka ibiri. ariko bagenzi jye ubu namaze gutunganya inyandiko nzamusimera hari n’ababyeyo be ikubiyemo uburyo yantanye inshingano zose z’urugo. ngo ahaha ngo arita ku mwana. ubundi akagira amagambo mabi atigeze yambwira. so uyu mugabo turifatanyije kabisa. aho nanjye bingeze, birytwa no kubivamo, iby’abagore nkabireka nkishakira iterambere. ndacyari muto sindasaza, singiye gusuzugurwa n’umugore.
    gufuha kwe, iteka yama ashaka kureba muri Phone yanjye, akora kure rero, uko atashye akaza yinukiririza amashuka ngo ahaha yumve ko hari uwotwayararanyemo, kwanga abo mu muryango wanjye, kuba atajya antekera ibiryo na rimwe, n’icyayi agategereza ko arijye uzabyuka nkajya kukimutekera, apuuuuuuuuuuuuuuuuu! ngiye kubivamo nikoce. puu! birandindiza hari byinshi bituma ntageraho. ariko cyane cyane kunkekera ibyo ntakoze!!! nibyo bintera umujinya!

  • Niko se Parfait ko utatubwira neza ako gasuzuguro kamanutse d’un coup ubyutse usanga arasuzugura cyangwa yahinduye imico? Ese wowe uramwubaha? aho nta kintu kigayitse cyane waba waramukoreye/cg umukorerea kikamubabaza akananirwa kucyakira? Ese mwigeze muganira ku mubano wanyu birananirana?

    Abantu benshi mu bagisha inama hano ntangazwa n’uko bagisha inama ariko basa n’abamaze kwifatira umwanzuro wo gushaka abandi bagore/basore bikaba nko kudusaba umugisha kubyo bagiye gukora ngo bikureho icyaha byitirirwe inama z’abanyamuseke.

    Ahubwo ubu icyo wakabaye utubaza ni inama y’uburyo mwakemura ikibazo nk’icyo kuko uba ukekea ko wenda hari abo byaba byarabayeho bakabisohokamo neza bakaba bakubwira inzira banyuzemo.

    Umuseke reka mbagire inama mukwiye gukora format y’uburyo inkuru z’abagisha inama zaba ziteye ( urugero: uwo uriwe juste description y’ugisha inama; ikibazo ufite; Icyo wagikozeho kugeza ubu; icyo wifuza wowe; … ) ibyo byafasha abakugira inama kuguha inama nziza. Amahoro

  • Sha, ubwo nyine wabaye fake mu rugo. Niba se utazi kubaka… akabariro… ukeneye abunganizi wowe wabaye amorti.

  • Parfait igihe cyose uzumva uruta umugore kubera ko uri umugabo ntago bizakunda, wagombye kumenya ko mungana Imbre y’Imana n’imbee y’amategeko, ukamenya gutandukanya identite ye nk’umugore wawe cyangwa iy’umukozi mu rugo. ukamenya ko niba waramushakiye kumugira umukozi wawe nawe ukaba bosi we, wakubise swata, umugore baramukunda, bakamuha care na affection, ni ko di uheruka kumugurira indabo ryari ? cyangwa indi cadeau? cyangwa kumukorera icyayi ari wowe? umenye ko icyo ubibye aricyo usarura mu rugo rwawe. nushaka washaka abandi icumi nyuma ye nudahindura wowe imyumvire yawe no kwifata uzahora usuzugurwa. bagenzi bawe bavuga ngo umutere indi nda ngo azakubaha barambabaje, inda se ni ryari yabaye igisubizo ko yakongera stress ndetse ko n’umugore nutamwitho yakwanga kongera gutwita? hari kera mumenye igihe tugezemo.

    • Barakubeshye sha kuva na kera no muri Bible umugabo ni umutware w’urugo umugore akamufasha kuzura nyabyo mu iterambere. Uburinganire ntabwo bufata umugore ngo Bumurimganize n’umugabo. Oya! ahubwo busaba Umugabo guha Uburenganzira Umugore nawe akerekana icyo ashoboye. atari nka kera babazaga umugabo bati ufite imitungo ingana iki, ati mfite inka ebyiri, intama imwe, imbwa imwe, n’umugore!!!!! oya. umugore ni umuntu ariko ntabwo uburinganire bumubwira ngo itware nk’umugabo. agomba kwerekana ko ari shap, agakora imirimo agenewe gukora, umugabo nawe akamufasha bakareba ko batera imbere. ntabwo rero akwiye kuzana ubutesi kuko Imana yabaremye batandukanye. harya ngo bitwaza ko umubwiye nabi ngo yakurega kuri Leta? Leta ihana ibyaha byabereye mu rugo ariko ntiyubakira umuntu urugo. So, Bagore! mukore igishimisha umugabo, umugabo nawe akunde umugore we! uburinganire ntibuzababeshye! muharanire amahoro, ntihakagire uwumva ko nihagira ukorera undi iki n’iki aribwitwe umucakara. Oyaaaaa!!!niba uri bukimukorere bigatera amahoro mu rugo kuki utagikora?????”””” mugire imyumvire please!!!

  • Haaaa Parfait umukuyeho pe muri abana koko? umugore hari ibyo ashinzwe murugo reka nkubaze ateka neza? agira isuku? yakira neza abashyitsi? abavandimwe bawe cg umuryango muri rusange babana neza? agasuzuguro rero c’est relatif ahubwo ushobora kuba waragiye mubandi baguha care ukamwibagirwa yamara gutumutwe nawe akagusuzugura banza wigenzure umugore nink’umwana numugirira neza azabikwitura numugirira nabi azakuba kabiri tuza rero umuganirize mwige kubibazo mufite mubishakire umuti kandi urimo urukundo no kubahana naho ubundi biragoye gushakira amazi kurutare kandi ariwowe waruteye kuba urutare urukundo ni reciproque nshuti ndi umugore mukuru cyane ariko nkunda umugabo wange kuko yangaragarije urukundo naho yagira amakosa mubabarira kuko hari ibyiza byinshi mubonaho wasanga ufite imico mibi ari wowe

  • Barababeshye sha mwa bagore mwe! kuva na kera no muri Bible umugabo ni umutware w’urugo umugore akamufasha kuzura nyabyo mu iterambere. Uburinganire ntabwo bufata umugore ngo Bumurimganize n’umugabo. Oya! ahubwo busaba Umugabo guha Uburenganzira Umugore nawe akerekana icyo ashoboye. atari nka kera babazaga umugabo bati ufite imitungo ingana iki, ati mfite inka ebyiri, intama imwe, imbwa imwe, n’umugore!!!!! oya. umugore ni umuntu ariko ntabwo uburinganire bumubwira ngo itware nk’umugabo. agomba kwerekana ko ari shap, agakora imirimo agenewe gukora, umugabo nawe akamufasha bakareba ko batera imbere. ntabwo rero akwiye kuzana ubutesi kuko Imana yabaremye batandukanye. harya ngo bitwaza ko umubwiye nabi ngo yakurega kuri Leta? Leta ihana ibyaha byabereye mu rugo ariko ntiyubakira umuntu urugo. So, Bagore! mukore igishimisha umugabo, umugabo nawe akunde umugore we! uburinganire ntibuzababeshye! muharanire amahoro, ntihakagire uwumva ko nihagira ukorera undi iki n’iki aribwitwe umucakara. Oyaaaaa!!!niba uri bukimukorere bigatera amahoro mu rugo kuki utagikora?????”””” mugire imyumvire please!!! niba mumvuguruza noneho, muzadutere inda tubyare, maze turebe! muve mubyo kwigira nk’abagabo mutari bo mukunde abagabo banyu maze mukore.

  • Bene Data, ibi biragoye kubyumva no kubyakira, ariko igihe tugezemo niko bisigaye bimeze. bantu mwese mubonye iyi nkuru, uyu mugabo gakwaya ndamuzi turaturanye,ndi umugabo mugenzi we tujya tunaganira,akanambwira ibyerekeye nibyo bibazo bye afite.kuko turi inshuti

    Ariko mbabwire,abagabo baragwira sindabona imiterere yuyumugabo kuko muri we atekereza ibitekerezo nkibyu umwana muto wingimbi bamwe tubona hanze aha bambarira ama pantalo mukibuno.kandi ikibabaje uyo umubona agenda munzira ushobora kubona ari umugabo muzima ndetse afite nigihagararo kiza ariko mumutwe we,ntakintu kirimo.

    jye nagerageje kumwegera,negera numugore we mbaza icyo bapfa nsanga ari kwakundi umugabo yinanirwa, bantu mwese mwumva iyi nkuru uyumugabo niwe wananiye umugore we,kuko usanga ntakintu nakimwe amurega kizima,uretse kukubwira ngo aramusuzugura, wamubaza uburyo amusuzugura ntabone icyo akubwira.gusa hari abagore bagowe babuze abagabo,ubwo benshi barira kubera kubura abagore bazima none ababafite barabitesha.

    Ese umugore udasambana,umugore utanga kwakira abshyitsi,umugore ukora utirirwa murugo umugore ugira isuku sinzi uko nababwira mwabantu mwe niyo ugeze iwabo ntahantu hakeye.gusa muzamushakishe muganire nawe mumwumve. muzumirwa, ikibabaje ngo ubwo numuntu usenga,kandi ni umunyamasengesho mwitorero abamo,kuko turanasengana,gusa satan atera kwinshi ubwo yeruye ko agiye gushaka undi mukobwa ahubwo yarabikoze,gusa Imana izabana nuriya mugore kuko arayikorera kuko tumufitiye ubuhamya bwiza abo baturanye nabo basengana,icyo gutandukana sinzi ko byashoboka ko babatandukanya kuberako yamusuzuguye.Imana ibane ningo zikigihe

  • egoko Mana, ariko abagabo b’iki gihe kweri , ni uku uwanjye yagiye nawe ngo ndamusuzugura abantu bose baramubuza yanga kumva dore ko ari têtu kubi none uwababwira aho bitugeze, yirirwa mu bagore b’ababandi, abana ntibamubona uko bikwiye ubu se yungutse iki??? ngaho igendere rwiza n’ubundi muba mwaradushatse mutabitekerejeho umenya. unyihanganire kuko ndumva bijya gusa n’ibyanjye ubu umujinya uranyishe maze gusoma ibi bintu. mwagiye mutekereza koko????? ubu umuntu azajye akora iki koko??? uwanyihera numéro z’uwo mu mama gusa nkajya nivuganira nawe. ngaho bon voyage

  • lili, shyiraho email yawe, nze kukwandikira nkuhe izo numero zuwo mugore.murakoze

  • Uzamunyoherere mumarane ukwezi agasuzuguro nkamumaremo nagaruka azakubahe nzamugurira isuka mutegeze imishike maze agabo amenye ko abagabo barutanwa ubwo ni umutito afite

  • Parfait, twizere ko izina ari iryo wiyise. utekereza ko uri parfait kokooo abandi ari kienyeji? Shakisha kuba parfait, urugengo ruracyari rwose!
    Na Yezu intumwa ze zamubwiye ko ari intungane maze asubiza intumwa ze ati “Imana yonyine niyo itunganye”

    Iga kwihangana, koroherana, kwicisha bugufi.

    agusuzugura ate se? wasanga umubwira ngo nshakira amasogisi ari konsa umwana?

    akenshi iyo mukibyara abagabo bafuhira abana bagatangira kubyita agasuzuguro.

    Nturi parfait urashaka guhubuka, urashaka kwica isezerana. Ibuka ariko iryo ari ryo? ubuziraherezo, mu byiza no mu bibi! ngo undi??? Yewega we. calm down tekereza niba ushaka ibikugirira akamaro.

    hehehe!

  • YEWE NAWE URARUTANZE KOKO! BIBLIA IRAVUGA NGO IYO WIRUKANYE CYAGWA G– USENDA UMUGORE UTAMUJIJE GUSAMBANA UBA UMUTEYE GUSAMBANA.
    DORE, INAMA NIBA HARUKO UMEZE MUMUFUKA IYI W.END MUJYE HANZE YA KIGALI NIBA ARIHO UTUYE UWO MWANA MUMUJYANE MUJYE NKA GISENYI MUSHAKE ICYUMBA HOTEL M– USENGE,MUGANIRE,MWIBUKIRANYE IBIHE MWACIYEMO,UMUSABE IMBABAZI ZIBYO UCYEKA BIMUBABAZA. HANYUMA UZONGERE UTUBWIRE NIBA NTACYAHINDUTSE. NAHO UBUGABO WIBUSHAKIRA MUCYUBAHIRO BUSHAKIRE MUKUBAHA NAWE

  • Sha noneho uwanjye we arasuzugura akanasambana, wavuga agahamagara polisi ikakumanukana. Iyo mutarashakana aba ari umwana mwiza, ariko ubu abagore benshi babaye amasatani. Ntarugo rukibaho. Cyokora niba uwawe adasambana nawe uzabanze wisuzume urebe ikibura kuko urukundo rushobora kugabanuka. Ikindi mugomba kubahana mwembi ariko niba ariyo kamere ye agusuzugura ntako utagize wasanga anasambana. Ikibazo gikomeye mugutana rero ni uwo mwana, ubwo umenye ko agiye kubaho nabi tu kandi rero nawe kumuta bizakugwa nabi. Ariko niba ubona bitoroshye wagenda kandi ntiwihiture kwirukira mubandi bagare kuko uzahakura inda y’akabati. Umwana niyo wahaguma mutishimanye nuwo mubana ababara kurushaho, ubwo ikiza nukuzajya umuzirikana niyo waba waratandukanye. Courage, abanyarwandakazi benshi bamaze guta umuco nubwo tubakunda.

  • bibaho ariko umuntu agomba guhinduka, hari umuntu nzi kuva cyera muri congo kwishuri APICUR Musanze ndetse na ULK gisenyi aho hose yarasuzuguraga ndetse akanasambana ubu atuye kimisagara akora bank populaire iwabo bakenye cyane ndetse hari numuryango wamucumbike icyo gihe yiga yanasambanagaga numugabo womururwo rugo umugore abimenye aramwirukana ariko ubu yarahindutse arubatse rero nawe iga guhinduka

  • bibaho ariko umuntu agomba guhinduka, hari umuntu nzi kuva cyera muri congo kwishuri APICUR Musanze ndetse na ULK gisenyi aho hose yarasuzuguraga ndetse akanasambana byo murwego ryohejuru ubu atuye kimisagara akora bank populaire ya nyamirambo iwabo bakenye cyane ndetse hari numuryango wamucumbike icyo gihe yiga yanasambanagaga numugabo womururwo rugo yigisha ULK gisenyi umugore abimenye aramwirukana ariko ubu yarahindutse mubigaragara kuko anaririmba muri choral ya ba dive yitwa FOJ Kibagabaga arubatse rero nawe iga guhinduka

  • mute wishakire ugutetesha kuko urugo rubi rurutwa na gereza kandi urugo rwiza ni akajuru gato kandi byose bituruka ku mugore,kuko umugore ni umutima w’urugo,iyo mutabyumva kimwe ibyo byiza ntaho wabikura ni uwo kugusajisha gusa!uburiye mu kwe ntako aba atagize bikubwira menshi ubwo yarakurembeje,abagore turabazi!Gusa jya wihangana,twese niko bimeze

  • muraho neza parfait, guma hamwe utuze, yabaye yagususguraga gusa ntakuzanire nzamurambaho(SIDA) nibindi birwara byinshi, naho mwana baravuga ngo wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri. icyo nakubwira cyo abagore bose avec s nibamwe, ntihakazgire ugushuka ngo wenda yagufatira urimwana neza, gusa wowe rwana kumwana wawe, kandi urebe uwo mudame atakuzanira ibyo birwara. ubundi usenge imana witurize, niyo kandi yakwanga akagenda uramenye ndabikubwiye utazibeshya ngo uzane undi mukobwa, bose nibamwe ni gouverner wintara ya………..murakoze

  • Nanjye mfite umugore yasuzuguraga,ariko abaturanyi bakajya bambwira ko anca inyuma. Birumvikana ko nabimubazaga akabihakana.Nyuma yaje gufatwa nuburwayi bwa tifoide,ajya mibitaro. Baje kumupima na VIH/SIDA basanga yaranduye. Bambwira nanjye nipimishe. Basanga njye ndi muzima. Madame yambwiye ko yayandujwe na Murumuna we amurwaje kubitaro ngo yamumeseye amakareso ye yari mumihango,kubera akunda gushishuka intoki iyo ari mkumesa.Ubu dufitanye abana 2. Numva shyaka gutandukana nawe,ariko gisiga abana birananira kuko bakunda nyina cyane.Nanjye mungire inama .Izina murigire ibanga.

  • Mwe murabivuga ntimubizi ubwo muziko haruko atagize nge icyo maze kubona nuko ntabagabo babi babaho burya umugore yashatse arubaka yanabishaka akarusenya

Comments are closed.

en_USEnglish