Digiqole ad

Agashya! Urban boyz bajugunyiye inoti 160 mu bafana

Urban Boys kuwa gatandatu yakoze agashya! mu gitaramo kiswe AMASO cyabereye muri Parking ya Pt Stade i Remrea, aba basore bagaragaye bajugunya inoti za magana atanu mu bafana maze nabo si ukuzicakira bivayo.

Ibihumbi 80 bivunjemo iza 500 ngo niyo batanze
Ibihumbi 80 bivunjemo iza 500 ngo niyo batanze

Safi ku murongo wa Telephone twamubajije impamvu bafashe amafaranga bakajugunya mu bafana maze abwira Umuseke ko ibyo bafite byose babikesha abafana babo.

Ati “ Nibo bishyura ibitaramo byacu, nibo baduha amajwi mu marushanwa, nibo bagura indirimbo zacu n’ibindi…Gusa ntibyoroshye kureba umwe umwe ngo umushimire, niyo mpamvu twagerageje guha nibura abari imbere yacu agafanta ngo bakomeze baryoherwe.

Safi avuga ko bajugunye mu bafana amafaranga ibihumbi 80 mu bafana bavunjemo inoti za magana atanu ngo bagamije ko agera kuri benshi.

Aya mafaranga bayatanze mu gihe bariho baririmba indirimbo yabo bise “Kiss Money” bagirango kandi abakunzi babo ngo basome ku mafaranga.

Urban Boyz ku rubyiniro basusurutsa abafana
Urban Boyz ku rubyiniro basusurutsa abafana
Nizzo imbere y'abafana mu byishimo
Nizzo imbere y’abafana mu byishimo
Ibihumbi 80 bivunjemo iza 500 ngo niyo batanze
Ibihumbi 80 bivunjemo iza 500 ngo niyo batanze
Barareba hasi niba nta kanoti kahasigaye
Barareba hasi niba nta kanoti kahasigaye
Buri mufana arasaba ko bohereza izindi noti
Buri mufana arasaba ko bohereza izindi noti

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • NO RESPECT FOR RWANDAN CURRENCY….

  • ruswa.com

Comments are closed.

en_USEnglish