Digiqole ad

Agahinda k’umukinnyi Rayon Sports yirukanye

 Agahinda k’umukinnyi Rayon Sports yirukanye

Umukino wa nyuma Ishimwe Kevin yakiniye Rayon sports, ni uwo batsinze mo Mukura 2-0, mu Ugushyingo 2015

Umukinnyi wo hagati wakiniraga ikipe ya Rayon sports, Ishimwe Kevin (bitaga Bucura), aherutse guhabwa ibaruwa imusezerera muri iyi kipe, nyuma yo guhagarikwa amezi ane. We na bagenzi be bari bahaniwe icyaha cyo kugumura abandi, we ariko ubu yaje kwirukanwa burundu.

Umukino wa nyuma Ishimwe Kevin yakiniye  Rayon sports, ni uwo batsinze mo Mukura 2-0, mu Ugushyingo 2015
Umukino wa nyuma Ishimwe Kevin yakiniye Rayon sports, ni uwo batsinze mo Mukura 2-0, mu Ugushyingo 2015

Ishimwe Kevin yahagaritswe mu Ugushyingo 2015, mbere gato y’irushanwa ‘Star Times Xmass Cup’. Uyu musore na bagenzi be babiri (Irambona Eric na Ndikumana Bodo) bari bahagaritswe igihe kitazwi, ngo babwiwe ko bazira kugumura abandi,(gusaba abandi kudakora imyitozo mu gihe batahembwe).

Aba basore bahagaritswe nyuma gato bahise bababarirwa ndetse bagarurwa mu ikipe, ureste Ishimwe Kevin, gusa ngo ntiyasobanuriwe impamvu we yagumye mu bihano.

Aganira n’Umuseke yavuze ko yagerageje gusaba imbabazi inshuro ebyiri abinyujije mu nyandiko, ariko ntiyahabwa igisubizo. Nyuma y’amezi ane, ngo yabonye ko kugarurwa mu ikipe bitagishobotse, niko gusaba ibaruwa (realize Latter) imusezerera mu Rayon sports.

Mu magambo ye yagize ati “Hari umuntu wanteranyije. Njye sinumva ukuntu ku myaka yanjye (20), nashuka cyangwa nkagumura abakinnyi bakuru, kandi bafite inararibonye nk’abo namwe muzi muri Rayon sports. Hari umuntu utaranshakaga, wanteranyije ku bayobozi. Niko ku isi bigenda. Nta kundi.

Ishimwe Kevin ni uwa mbere Iburyo mu bahagaze
Ishimwe Kevin ni uwa mbere Iburyo mu bahagaze

Ese Rayon hari icyo imugomba?

Yasubije ati: “Aho naboneye ko ikipe yanshyize ku ruhande, ni uko bagenzi banjye bahembwe ariko njye nkategereza nkaheba. Ukuri ni uko nta faranga rya Rayon sports nzi kuva mu kwa cumi (Uwakira 2015). Ariko nta kundi… ngomba kubavira mu ikipe.”

Uyu mudore ukina hagati avuga ko ubu ari gushaka indi kipe yakinira kuko ngo yagize amahirwe bamuha ibaruwa ivuga ko atakiri umukinnyi wa Rayon (release letter) ndetse ubu ngo hari amakipe ane yamwegereye amwifuza ku buryo yizeye ko mu mikino yo kwishyura azaba afite ikpe arimo.

Ishimwe Kevin avuga uburyo byamubabaje kuva muri Rayon sports yagize ati “Ni ikipe nakunze kuva ndi umwana, nzayikumbura iteka. Ni abafana baba hafi ikipe yabo, sinzi ko aho nzajya nzongera gushyigikirwa nka gutya. Gusa nizera ko nshobora kuzayigarukamo.”

Ishimwe yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu Isonga FC. Uyu kandi yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi y’abato kuva muri 2013 kugeza 2015.

Usibye uyu Rayon Sports yamaze gusaba abandi bakinnyi bayo bane kwishakira andi makipe. ngo nibayabona, bazahabwa ‘release letter’. Abo ni: Rukundo JMV, Uwayezu Bernard, Ndikumana Bodo na Kanamugire Moses. Aba bo ngo umutoza mushya ntiyashimye ubushobozi bwabo.

Rukundo JMV ari mu basabwe kwishakira indi kipe
Rukundo JMV ari mu basabwe kwishakira indi kipe

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mwiriwe,
    ariko niryali abakinnyi b’abanyarwanda bazamenya ubwenge,burya ntacyo wageraho utagira discipline,mu babonye amahirwe yo gukina ni gake ubona umukinnyi azi akamaro k’umwenda yambaye,ni ukwitekerereza abakobwa, kumanura amapantaro n’amafaranga,n’ubwibone
    jye dore inama nabagira:abenshi murabizi neza ko amashuli atari menshi, mukore akazi mwiyemeje mushyizeho umutima mubone uko muteganiriza imbere hanyu,kandi niba mubizi neza umunyarwanda yabivuze neza ko imbuto y’umugisha uyisarura ku giti cy’umuruho,
    mwe mwerekane ibikorwa bizima mwitangira akazi murebe ko ntacyo mutazageraho
    rwose mwisubireho bana bacu,

  • N’ubwo ntawakwihandagaza ngo yemeze ko uyu musore atarenganye kuko bigoye kubibonera ibimenyetso, umuntu yakwibaza ukuntu yibwira ko hari umuntu wamuteranyije ku buyobozi kugera aho bamusezerera. Ubwo se ni kuki ariwe bahisemo muri bagenzi be barenga 20? Ni gute umukinnyi ukina neza anafite discipline isabwa abatoza n’abayobozi b’ikipe bahitamo kumusezerera? Ahubwo nasubize ubwenge ku gihe arebe niba atarashutswe n’abo bakuru avuga hanyuma akabigwamo atabizi kuko nabyo birashoboka! Nk’uko President Kagame ajya abivuga, ahatari discipline nta kindi cyagerwaho, cyane cyane ku rubyiruko rushaka kugira aho rugera mu mikino runaka.
    Naho ubundi ko wumva anakunda Rayaon Sports nashake indi kipe, akine yigaragaze ariko cyane cyane ahindure imyitwarire n’imyumvire hanyuma azarebe ko itazamushaka cyangwa akabona n’indi iyiruta agakorera amafranga naho Rayon Sports agasigara ari umukunzi wayo nk’abandi bose kuko biriya n’akazi ntaho bihuriye n’ubufana!!!

Comments are closed.

en_USEnglish