Digiqole ad

Afite impano yifuza ko yatera imbere abifashijwemo n’abo bireba

Amazina ye bwite ni Nshizirungu Sibomana Jotham. Akora injyana ya Hip hop  akaba kandi yiga muri Lycee de Kigali mu mwaka wa gatandatu mu ishami rya “Math-Economics-Geography”.

Nshizo The Exploiter
Nshizo The Exploiter

Uyu musore ukiri muto kuko afite  imyaka 18 y’amavuko avuga ko icyo ashaka cyane ari ugukora akazagera ikirenge mu cya baganzi be

Nshizo Exploiter yaratangiye umuziki mu mwaka wa 2011, ubu afite indirimbo zirenga icumi na video imwe.

Muri izo ndirimbo harimo izakunzwe cyane nka “Vuga yeah,”, “Who can do it”, na Welcome back.

Izi ndirimbo zakorewe mu studio zitandukanye zikorwa naba Producers nka “Truckslayer, Dany Beats.

Uyu musore abarizwa mu itsinda ryitwa “M.A.D EMPIRE”(Music All Days Empire) abanamo na bagenzi be bahujwe n’umwuga ariko bakafashanya gukora ibikorwa by’urukundo harimo kwita ku batishoboye.

Uyu musore yabwiye UM– USEKE ko imwe mu mbogamizi ahura nazo ari uko ababyeyi be  batarabona ko afite impano bityo ntibamutere inkunga akeneye ngo agere kure.

Ikindi yifuza ni uko hari ababishoboye bamufasha mu kazi ke k’ubuhanzi n’ubwo akiri muto bityo impano ye ikagaragarira abantu bose, nawe agatera imbere.

Yifuza kuzaba umwe mu baraperi batatu bazaba bakomeye muri iki guhugu mu myaka iri imbere.

Nshizo Exploiter yagaragaye mu marushanwa yiswe School Talent show(niwe wayitwaye), Freestlye battle(ryabereye kur Flash FM) yabaye uwa kabiri n’ayandi.

Kanda hano urebe indirimbo ya Nshizo Exploiter yise Vuga Yeah:

ISHIMWE Innocent

UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • Yego ko mana y’i Rwanda!
    Aba bana tubatuma kwiga ariko bo bakatubwira ko bafite impano yo kuririmba.
    U Rwanda ruzazamurwa n’amajwi y’abana barwo!
    Twe tubyiruka ababyeyi batubwiraga ko u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo.
    Igihe ni ibyacyo!

Comments are closed.

en_USEnglish