Digiqole ad

Afghanistan: Reba amafoto ya Bin Laden akiba muri Tora Bora

Aya mafoto ya nyakwigendera Bin Laden yafashwe n’umunyamakuru Abde; Atwan akaba yarashyizwe ahagaragara mu rubanza rw’umwe mu ngabo za Bin Laden  witwaga Khaled Al Fawwaz.

Oussma Bin Laden mu nseko ye
Oussma Bin Laden mu nseko ye

Mu nzu Bin Laden yabagamo harimo ibyumba bibiri kandi yari ifite izindi ziri munsi y’ubutaka zamufashaga kwihisha ibitero by’indege za USA.

Hari batanze ubuhamya bavuga ko hari ubwo Bin Laden yashoboraga kumara umunsi wose yitemberera mu misozi ya Tora Bora akikijwe n’abarinze benshi  bafite imbunda zikomeye.

Bivugwa ko yahunze akogace ka Tora Bora amaze kubona ko ingabo za USA ziri gusatira aho yari yihishe, ahitamo guhungira ku mu gace gaturanye na Pakistan ahitwa Abbotabad . Ahungirayo ngo yajyanywe n’ifarasi .

Khaled Al Fawwaz niwe wari umwizerwa wa Bin Laden kuko niwe wajyanaga ubutumwa buri mu bahasha akabushyira  abandi barwanyi ba Al Qaeda  babaga bari hirwa no hino muri Pakistan .

Kubera gutinya ko inzego z’ubutasi za USA zamenya amabanga hagati ya Bin Laden n’abakozi be, bakoreshaga amabaruwa yanditse cyangwe baterefonana bagahita batwika Sim card.

Bin Laden yari afite inzu y’ibitabo by’idini rya Islam yakundaga gusoma.

Yabaga afite imbunda ye hafi aho
Yabaga afite imbunda ye hafi aho
Yahaga abanyamakuru ibiganiro akabwira USA n'Uburayi ko azagaruka akabakorera nk'ibyo yakoze ku italiki 11, Ugushyingo muri 2011
Yahaga abanyamakuru ibiganiro akabwira USA n’Uburayi ko azagaruka akabakorera nk’ibyo yakoze ku italiki 11, Ugushyingo muri 2011
We n'inshuti ye Abu Musab Al Suri
We n’inshuti ye Abu Musab Al Suri
Iburyo hari umunyamakuru ukomoka muri Palestine
Iburyo hari umunyamakuru ukomoka muri Palestine Abdel Atwan wafotoye Bin Laden 
Yagendaga aherekejwe n'abarwanyi benshi
Yagendaga aherekejwe n’abarwanyi benshi
Yari afite ahantu henshi yihishaga
Yari afite ahantu henshi yihishaga
Iriya ndake yayicagamo ajya kwihisha
Iriya ndake yayicagamo ajya kwihisha
Inzu y'ibyumba bibiri n'ibitanda bibiri yabagamo abakozi be
Inzu y’ibyumba bibiri n’ibitanda bibiri yabagamo abakozi be
Hari n'akagare k'abana
Hari n’akagare k’abana
Abarinzi babaga bari kuri buri muryango
Abarinzi babaga bari kuri buri muryango
Umwe mu basirikare bamurindaga yabaga acunga ibibera hafi aho
Umwe mu basirikare bamurindaga yabaga acunga ibibera hafi aho
Nubwo ariwe muntu wahigwaga kurusha abandi ku Isi, Bin Laden yakundaga kwisekera
Nubwo ariwe muntu wahigwaga kurusha abandi ku Isi, Bin Laden yakundaga kwisekera
Yanyuzagamo akajya kwitemberera mu misozi
Yanyuzagamo akajya kwitemberera mu misozi
Mu ikote rye atembera ari kumwe n'abarinzi be
Mu ikote rye atembera ari kumwe n’abarinzi be
Iyi misozi ihanamye cyane yagoye ingabo z'Abanyamerika
Iyi misozi ihanamye cyane yagoye ingabo z’Abanyamerika

Mailonline

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Byose murateshya yari yarapfuye cyeraaaa

  • Muzabeshye abataravuka naho twe turakuze!! Ben ladden yari yariyahuye kera ariko abamuhigaga k’ubw’inyungu zabo bakomeza kubeshya rubanda

  • Allah ya rahmo.Imana ikwakire.insejo yawe ntisa nk itikihebe nkuko bakwise.Allah axi ukuri we wenyine!

  • @Narumiwe: Jye rwose kuba Bin Laden yari yarapfuye kera cyangwa yarishwe n’abasirikare ba USA ntacyo bimbwiye cyane, ariko nagira ngo nkwibarize gusa: ibi uvuga kandi wemeza cyane wabikuye hehe ? Ikimenyetso wabitangira ni ikihe ?????

  • Bin Laden ntiyigeze apfa… abanyaUSA ntimubazi muzababarirwa basha.

  • mbese!

Comments are closed.

en_USEnglish