Active yafashe iminsi 30 yo kwitekerezaho
Tizzo, Olivis na Derek nibo basore batatu bagize itsinda rya Active. Nyuma y’iminsi bagarutsweho cyane mu bitangazamakuru ku nkundo zabo n’abakobwa bakundanaga bakaza gutandukana byaje kugaragaza isura ngo batari bakwiye, bafashe iminsi 30 yo gutekereza ku kazi kabo cyane kurusha uko bajya mu bindi bitabafitiye akamaro.
Iri tsinda ubusanzwe niryo tsinda mu muziki w’u Rwanda ryaje mu mezi arindwi rikaba ryamenyekanye mu Rwanda hose. Ibi bikaba byaratumye banitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubundi ryitabirwa n’abahanzi baba bafite ibikorwa bikomeye.
Ayo mahirwe bazanye, kuri ngo bo basanga batari bakwiye kuyitesha kubera ko bari bamaze kugera ku bikorwa byiza byinshi kandi banagaragarizwa n’abanyarwanda ko babashyigikiye.
Aho mu minsi ishize rero Olivis na Vanessa babaye umugani hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, bifuje ko bafata igihe bakabyiyibagiza bityo bakagarukana imbaraga ziruta izo bari bafite na mbere.
Tizzo umwe mu bagize itsinda rya Active, yabwiye Umuseke ko babizi neza ko abanyarwanda hari isura itari nziza babagizeho. Ariko ko ibyo byose baza kubibibagiza mu minsi 30 gusa.
Iyo minsi bihaye ikaba yaratangiye kubarwa guhera ku itariki ya 20 Kamena 2016 ikazarangira tariki 20 Nyakanga 2016
Ati “Hari isura itari nziza izina ryacu rifite hanze muri iyi minsi. Ariko ibyo byose twafashe iminsi 30 yo kwitekerezaho mpamya ko izarangira dufite imbaraga zikomeye cyane kurusha nuko twari tumeze”.
Abajijwe ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star batitabiriye kuri iyi nshuro ya gatandatu ririmo kuba, yavuze ko nta kintu kinini yarivugaho. Icyo yavuga ari uko ari irushanwa rikomeye kandi rikunzwe buri muhanzi yakwifuza kujyamo.
Ku muhanzi yaba aha amahirwe yo kuryegukana, avuga ko kuba bose uko ari 10 barashoboye kugaragara ku rutonde buri wese yatungurana akaba yaryegukana.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Vanessa naramugaye naka Niki sana kuki yemereye itangazamakuru ko yasambanye na olivis ???? iyo abihakana erega ukuri kose singombwa kukuvuga???? . Olivis nawe urimbwa ariko niko aba congoman mumpera . Ibyo muburiri ntiwagombaga kubitangaza wambwawe .
Vanessa naramugaye naka Niki sana kuki yemereye itangazamakuru ko yasambanye na olivis iyo abihakana erega ukuri kose singombwa kukuvuga. Olivis nawe urimbwa ariko niko aba congoman mumpera . Ibyo muburiri ntiwagombaga kubitangaza wambwawe .
Byo olivis nimbwa mbi nanjye naramugaye
ibi byose biberaho kwigisha none se ugirango buriya bombi ntibakuyemo isomo. buriya ntibazongera gukora ibintu by’ubwana!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.