Active ngo kwiyumva nk’abavandimwe niryo shingiro ry’umuziki bakora
Active ni itsinda rigizwe n’abasore batatu aribo Derek, Tizzo na Olivis. Ni itsinda ritigeze rigorwa no kumenyakana cyane bitewe nuko n’ubusanzwe buri umwe yarakoraga umuziki ku giti cye azi icyo bisabwa ngo umenyekane.
Mu myaka igera kuri itatu bagiye kumara bakorana umuziki nk’itsinda, kugirarango bakomeze guhanga kandi ntabyacitse yumvikana mu itsinda ryabo ni uko babanje kwiyumva nk’abavandimwe mbere yo gukora umuziki.
Derek umwe mu bagize iri tsinda rya active, yabwiye Umuseke ko kunga ubumwe no gukorera hamwe nta wita kunyungu ze bwite ariryo pfundo rituma bakomeza gukora umuziki wabo neza.
Ati ” Mbere yuko dutangira guhanga twabanje kubaka ubuvandimwe muri twe. Ntabwo biba byoroshye ko abantu barenze babiri bumvikana kuri byose. Ariko kwiyumvanamo ndetse no gusenyera umugozi umwe niyo ntwaro idufasha gutsinda inzitizi duhura nazo mukazi kacu”.
Akomeza avuga ko mu Rwanda ndetse no hirya no hino amatsinda y’abahanzi agenda atandukana. Ahanini bikaba biterwa nuko haba hari abafite izindi gahunda barebamo inyungu zabo gusa.
Ibyo bigatuma buri wese atangira gukora ku giti cye cyangwa bikanamuviramo no guhagarika guhanga burundu.
Kuri bon go gutandukana ntibiri mu byabahuje kuko baje kubaka igihugu babicishije mu ubutumwa bw’indirimbo zabo kandi ngo imihigo irakomeje mu gukora umuziki unyura ababakurikira.
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW