Digiqole ad

‘Active Group’ itandukaniye he n’andi ma matsinda?

Itsinda ‘Active’ ry’abahanzi bagera kuri batatu aribo Derek, Olivis na Tizzo,  nyuma y’igihe cy’amezi umunani ryinjiye muri muzika nyarwanda, rimaze kumenyakana cyane. Ritaniye he n’andi?

Active itsinda rikunzwe cyane muri iyi minsi
Active itsinda rikunzwe cyane muri iyi minsi

Mu Rwanda, amatsinda ya muzika ubu azwi cyane ni Dream Boys na Urban Boys, Active nayo ikaba imaze kwinjira muri aya.

Intwaro yabo nk’uko abasesengura ibya muzika babivuga ni uko aba basore batatu bo usibye kuririmba ngo babashije no kubyina cyane, iki ngo kibatandukanya n’abandi.

Amwe mu matsinda nka Just Family, The Brothers yari amaze kubaka izina ariko ubu yarasenyutse. Buri wese aribaza niba Active Group nabo bazarambana.

Umwe mu bagize Active Group avuga ko ibyo bajemo babanje kubitekerezaho cyane kandi bitaye cyane ku kibahuza aricyo umuziki, kurusha ifaranga kuko ngo ariryo ahanini ritanya abantu.

Aba basore batunguye abantu ubwo bakoraga indirimbo bise “Udukoryo twinshi” yakunzwe cyane ndetse ikagarukwaho mu biganiro by’abakurikirana muzika cyane.

Ubu batangaje amashusho y’indirimbo yabo bise “Aisha”

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • abo bahungu mbangira ubushishuzi bwabo burenze kbs…nta ndirimbo yabo bagira ni ibishishwa gusa gusa!!

    • nushake ubanga nacyo uzaba twara
      sinangobwa yuko ubakunda ngo bagire aho bagera u just a hater…ntanumuziki uzi

    • hhaahah ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore igicebe cyayo aba basore ni idashyikirwa
      courage Active

  • mbwirira iyo ntiti waaa ubwose niki ayobewe??muzira abimereye neza muri indashima gusa ntuzongere gufata umwanya wawe uvuga ubusa!lol

Comments are closed.

en_USEnglish