Digiqole ad

AC Milan 3 – 0 Inter Milan

Uyu munsi wa 31 wa shampiyona y’ ubutaliani ariyo yitwa SERIE A havugwaga gusa Ikotaniro (Derby) hagati y’ amakipe y’ amakeba ariyo AC Milan na Inter de Milan akenshi yitwa Internazionale (Internazionale).

Aya makipe, Milan ya Prime Minister w’ ubutali Yani Silvio Berlusconi na Inter y’ umuherwe mu bya Petrole Massimo Moratti, Aya ni amakipe akinana ubukana ahora ahanganye cyanye muri uyu mujyi wa Milan, dore ko akomoka hamwe akanakinira kuri stade imwe San Siro. Iyo hari ikotaniro (Derby) hagati yaya makipe havugwa byinsi nibura mbere nibura y’ ibyumweru 3 ngo umukino ube. Leonardo ubusanzwe mu mateka uziranye na Ac Milan neza dore ko yabaye umukinnyi wa Milan guhera muri 1997 kujyeza 2001 nyuma agakomeza kuba mu bikari bya Milan kujyeza ubwo bitunguranye ubuyobozi bwa Ac Milan bwaje gutangaza yuko Leonardo abaye umutoza mushya usimbura Carlo Ancelotti muri 2009, akaza kutahatinda kuko yatoje umwaka umwe 2009-2010, mu kugaruka atoza Inter abafana ba Ac Milan bari bamwihaye bamurega yuko ari umugambanyi, yavugwaho byinsi ariko we ejo mu kiganiro yahaye television Sky sport yatangaje yuko we yiteguye gusimbukira hejuru mu gihe Inter yatsinda.

Ati: ” io sono libero e poi professionista e quindi sono pronto ed esultare”. Mu kinyarwanda ati:
” Njyewe ndigenga kandi ndi umutoza w’abigize umwuga, naho rero nditeguye rwose gusimbukira mu birere”.

Ikipe ye yahabwaga amahirwe menshi kuko yo yari mu minsi y’ intsinzi gusa dore yuko muri champions league yitwaye neza, muri serie A yarimo kuzamuka neza isatira mukeba wayo Ac Milan imaze igihe kinini iri ku mwanya wa mbere ariko bamwe bagatinda ku cyuho muri defence kuko myugariro ukomeye ariwe Lùcio yaburagamo kubera imvune, naho mu ikipe ya Ac Milan itozwa n’ umutoza Massimo Allegri benshi bakunda kunenga kuko nta mateka mu butoza, we n’ ikipe ye ntibahabwaga amahirwe kubera iminsi mibi bari bamazemo haba muri champions league ho bavuyemo no muri Serie A aho hari haciyeho imikino 2 badatsinda bityo hakiyongeraho y’uko umukinnyi uzwiho ubuhanga Ibrahimovic adahari kubera igihano arimo, ariko Seedorf akabaha morale nyinshi avuga yuko niba hari uwushaka gutsinda mu ikipe ye ari kuri iyi nshuro, ati: ” la metà di questa squadra non ha ancora vinto niente perciò il giorno è arrivato di fare la storia e poi si ricordi che questa partita sarà decisiva, che la vince vince lo scudetto “.

Ati : ” igice cya kabiri cya iy’ ikipe nticyari nta amateka cyari cyajyeraho, bityo umunsi ni uyu kandi ni ngomba kumenya yuko uyu mukino ariwo rufunguzo, uzawutsinda, azanatsinda championat”.

Aha twakwibukiranya yuko umukinnyi Seedorf ari inararibonye ya Ac Milan, ari muri bakeya basigaye ari umusemburo w’ iyi kipe dore ko bamwita Il professore (umwigisha) bashaka kuvuga uburyo aba ahagaze mu kibuga n’ ukuntu acenga.

Igihe cyajyiye kirajyera umukino uratangira wari witabiriye n’isinzi dore yuko hari n’abashyitsi bazwi nka Taribo West wakinnye muri Inter igihe kinini mu butaliani haba muri Inter cg muri Milan Ac yaje agira ati: “ndi pastor lmana yarampamagaye ngo nyikorere ariko n’ agapira simpejwe”.

Pato nabagenzi be bishimira igitego
Pato na bagenzi be bishimira igitego

Ku mpande zombi zari zifite abakinnyi bafite inshingano kurusha abandi, dore yuko baba bitezwe na benshi haba aha mu butaliani cyangwa no hanze. Aba ni Etò uzwiho kutajenjeka mu mikino nk’ iyi ushobora kungeganyeza urushundura mu gihe hatitezwe ikintu, naho ku ruhande rwa Milan ni Seedorf na Pato; Seedorf kubera yuko niwe ubasha kuba abo bita abatechniciens kuko aza gukomeza umupira ku kirenge, azi gusoma neza uko abanzi be bahagaze, azi gusunikira abatsinda kandi anwe akitsindira gusa naho Pato azwiho kunyaruka nk’ umuyaga, we iyo afashe umupira bisobanura kuruhukira mu izamu, iyo ari mu mukino bamyugariro abacamo amaze nka shooting stars, gusa bakaba bamunenga kuba atazi gutanga umupira ko awiharira.

Nuko ku isaha ya saa 20:45 umupira uba uratangiye i San Siro aho Ac Milan yari iyobowe na Genaro Cattuso mu gihe Inter yari iyobowe na Zanetti. Umukino watangiranye amakare cyane cyane ku ruhare rwa Ac Milan kuko yahise yibikaho igitego cyayo cya mbere ku munota wa mbere w’ umukino gitsinzwe na Pato uba ujyenda nk’ indege nshyashya awuhawe na Robinho. Umukino wakomeje rwose Milan yerekana yuko ariyo ntare mu kibuga aho no ku munota wa 8 il professore Seedorf yarekuye umuzindaro w’ ishoti maze Maicon arawukora kuburyo byagaragaraga yuko ari penalty ya Milan ariko arpitre ati mukomeze, ariko ku munota wa 13 umukinnyi Schneider aba ashyizwe hasi na Van Bommel ariko mu guhana iryo kosa umupiara uwuta hanze.

Umupira wakomeje ari urugamba ariko inter ikabura mu kibuga kuko ntayabashaga gusoma imikiniye ya Milan, gusa ku munota wa 42 Etò yarabonye igitego cyo kwishyura cya Inter ariko ahita akirata nubwo bitumvikana. Igice cya mbere kiba kirarangiye Milan yiyerekanye ko kera habayeho, dore yuko yari imaze igihe kinini itiganzura mukeba wayo Inter.

Igice cya kabiri cyaje nta mihindurire y’ abakinnyi haba ku mpande zose maze benshi bahamya yuko Inter ije izanye ingamba ariko bikomeza kugaragara yuko umwami ari Ac Milan.

Ku munota wa 5 Schneider akinira nabi Intare ya San Siro ariwe Gattuso maze ahita anasimbuzwa na Flamini benshi bati Samwel Etò ajyiye kubona inzira kuko iyi Ntare iyo bayirindishije umuntu ntayicaho, dore ko we azwiho kutajyenda ubusa kuko umupira ubuze atwara ukuguru. Ku munota wa 8 w’ igice cya kabili Pato aza gushyidika nkuko azwiho kwiruka ntihagire uwibeshya aba ataye imyugariro ya Inter inyuma maze Chivu ahita kumutambika rugonda ihene, nuko aba yikozeho kuko yahise ahabwa I karita itukura asiga Inter ye igize icyuho, ariko ku bwa mahirwe ntibya mu rubuga rwa penalty, iyo coup-franc yatanzwe ntiyagira icyo imara kuko Van Bommel yahise ayishyira mu maboko ya Cesare (umuzamu wa Inter).

Ubwo iminota yacagaho ariko Ac Milan imeze nkirimo kurya amavubi kuko yasatiraga bitabaho ku buryo ku munota wa 16 w’ igice cya kabili Pato yaje agurukira mu bicu agahita aturamo igitego cye cya kabiri kivuye ku mupira watanzwe na Seedorf akawuha Abate noneho ukerekezwa kwa Pato, nawe ntiyazarira, ibya Inter biba biraranjyiye banacika intege, abafana ba milan si ugufana barasara, indirimbo ari Pato na Seedorf wigaragaje koko kuba umusemburo wa Milan.

Inter yo yahisemo kujyerajyeza kurwana nokudatsindwa byinshi isubira inyuma ariko biranga kuko imipira yavaga mu mpande kuri Abate na Robinho yari yatesheje umutwe Inter ariko umukino wa Robinho uba urangiye ku munota wa 37 avamo ababaye kuko yabuze amahirwe yo gutsinda kandi nyamara yahabwaga imipira myiza yabarwagamo ibitego kuko yahushije ibitego nibura 2 ari kumwe na nyezamu gusa.

Mu mwanya we hinjiyemo Cassano maze ku munota wa 43 ahabwa na Seedorf umupira mwiza ariko Zanetti ati sinakureka gutyo, aba aramugushije umusifuzi nawe ati penalty igatangwa ukanarya icarta y’ umuhondo.

Penalty yiterewe na Cassano maze aba anyeganyeje incundura, Milan iba ibonye ibitego 3 umuriro waka muba rossoneri aba Inter barasuhererwa. Cassano warukinjiramo mu minota 8 yarahawe muri uwo mukino yakinnyemo 6 gusa kuko buri minota 3 yafataga icarta y’ umuhondo n’ uko k’ umunota wa gatandatu ahabwa iy’ umutuku ariko nticyagira ibyo bitanga kuko ku umunota umwe ukurikiyeho umupira wahise urangira, Abarossoneri (Milan players) begukanye aya manota atatu ariko aba asa nkaho ari ugutsindira coupe du monde.

Iyi ntsinzi ntiyari sanzwe kuri Milan kuko birayiha yo kwandurukira mukeba wayoho amanota 5, mu mikini 7 isigaye, ikazitwara neza ikaba yatwara noneho scudetto (igikombe cya championa) dore yuko Milan imaze imyaka itanu itadakora kura ku gikombe cya championat, umwami wacyo akaba yari Inter muri iyi myaka.

Nyuma y'umukino ibyishimo byari byose
Nyuma y'umukino ibyishimo byari byose

Urugendo ruracyari rurerure kuko hasigaye amanota 21 yo guhatanira buretse yuko Milan ariyo ubu ihabwa amahirwe menshi kuko yizigamiye aya manota 5 kandi yo ikazakomeza gutekereza kuri championat kuba batakiri muri champions league, bibahaye umuwanya uhagije wokwisuzuma, naho Inter yo ifite ingamba ebyeri champions league na championat ubwo ni ukuzareba uko bizajyenda.

Moussonera Gentil
Umuseke.com / Milan -Italy

 

en_USEnglish