Uyu munsi abunganizi babo babuze mu iburanisha nta mpamvu izwi
17 Kamena 2015 – Abacamanza baraye bategetse ko urubanza rukomeza kuri uyu wa gatatu saa mbili za mugitondo, gusa ahagana saa tanu n’igice nibwo abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha. Abunganira abaregwa ariko ntabwo bigeze bagera ku rukiko uyu munsi. Bityo abaregwa bahita bavuga ko batiteguye kuburana batunganiwe.
Me Pierre Celestin Buhura wunganira Frank Rusagara, Me Gakunzi Valery yunganira Col Tom Byabagamba wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu na Me Nkuba Munyandatwa Milton wunganira Kabayiza Francois ntabwo bose bigeze bagaragara ku rukiko.
Abacamanza babajije Col Tom Byabagamba niba umwunganizi we yamumenyesheje ko atari buze uyu munsi maze Col Byabagamba ati “Oya, twavuye aha bwije tujyanwa muri gereza ntabwo nongeye kubonana n’umwunganizi wanjye”.
Iki nicyo gisubizo kandi cyatanzwe na (Brig Gen.)Frank Rusagara na (Sgt) Francois Kabayiza bareganwa. Aba bombi basezerewe mu ngabo.
Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko imyitwarire y’aba bunganizi idahwitse, ko igamije gutinza uru rubanza kandi ngo rumaze gukererezwaho amezi atatu.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko imyitwarire y’abunganira abaregwa yo gusiba iburanisha ntawe bamenyesheje ikwiye gutuma bakurikiranwa mu mategeko. Ndetse butanga urugero rw’abunganiraga Jean Uwinkindi (uyu araburana ibyaha bya Jenoside) nabo ngo bakurikiranwe kubera imyitwarire nk’iyi.
Ubushinjacyaha bwasabye ko aba bunganira Rusagara, Col Byabagamba na Kabayiza bacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atanu.
Abacamanza bahise batangaza ko bagiye kwiherera bagatangaza umwanzuro wabo ku mugoroba wa none ku myitwarire y’aba bunganizi.
Frank Rusagara wigeze kuba Perezida w’uru rukiko rwa Gisirikare, ashinjwa gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gusebya Leta no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Col Tom Byabagamba wahoze mu bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu, ashinjwa nawe gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gusebya Leta, gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhishira imbunda ebyiri zari zavanwe kwa Rusagara.
Francois Kabayiza we wahoze ari umushoferi wa Brig Gen Rusagara, ashinjwa kujyana imbunda kwa Col Tom Byabagamba no guhishira ibimenyetso by’icyaha.
Updated 17/06/2015 3 P.M :
Hafi saa cyenda z’amanywa abacamanza bagarutse mu cyumba cy’iburanisha nyuma yo kwiherera ngo banzure ku myitwarire y’abunganira abaregwa.
Urukiko rwanzuye ko imyitwarire y’abunganira abaregwa idahwitse, ndetse ko ejo Me Buhura wunganira Rusagara yari yatangaje ko atazagaruka mu rukiko Urukiko nirutavuga ku by’ubujurire bw’abaregwa bari bamaze kwanga icyemezo cy’Urukiko ko urubanza rwabo rutandukanywa buri wese akaburana ukwe.
Abunganizi ba Col Byabagamba na Francois Kabayiza bo ngo baje kubwira Urukiko ko uyu munsi bari bafite izindi manza, naho Me Buhura we ngo yabwiye Urukiko ko azagaruka muri uru rubanza amaze kubona imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga (bifuzaga kujuririra).
Urukiko rwavuze ko rwasanze abunganira abaregwa barasuzuguye icyemezo cy’Urukiko ruca buri umwe muri bo ihazabu y’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda. Rutegeka ko aba bunganizi bahita batanga iyo hazabu.
Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa tariki 29/06/2015 saa mbili za mugitondo. Abaregwa base basinye kuri iyi myanzuro y’Urukiko.
Photos/JP Nkundineza/UM– USEKE
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
9 Comments
ntibyoroshye
Isi irigisha mujye muyigiraho muzakuramo amasomo menshi, burya irazenguruka. Rusagara yari perezida wuru rukiko none ibyo yakoreraga abandi nawe bimugezeho. Burya jya wirira duke uryame kare Imana niyo mugenga wa byose kandi burya ku isi no mu ijuru nta wukomeye atari yo abandi twese tuva amaraso kandi tugizwe na C, H, na O nubundi butare buba mu butaka. Tujye twibuka ko twese dufitanye isano nigitaka ndetse numwuka. Nshatse kuvuga ko wakomera ute igitaka kigeraho kikisubiza ibyo wariye, umwuka nawo uhumeka ikirere kikawisubiza, jya ugira neza wigendere uzayisanga imbere, jya wibuka gusangira duke ufite nabandi wirinde kurunda byinshi byamahugu kuko utazabirya.
Agasimba kitwa isiha gatwara ibyuma ntacyo kazabikoresha kaka birunda mu mwobo aho karara mureke RUSAGARA iyo metero yapimishaga abandi nawe imupime uburebure umunzani yakoreshaga umupime uburemere mbabajwe na Kabayiza uzize kubaha shebuja
Twebwe twatsinzwe intambara tukaba twaragize amahirwe yo gucika amasasu y’inkotanyi kugera na Kisangani, turi gukurikirana uyu umukino ndabona ari hatari.Aho abavandimwe bavumbitse akarenge..
Umva mbese, wowe wiyita Mvunampetse ibyo sibyo kwishimira ibyago by’abandi. Umuntu n’umuntu ntautahura n’ibibazo. Jya uvuga uziga rero. Hari abadakora se amakosa? Uko wayakoze niko n’undi yayakora, n’uko mwe mwitwaza iturufu yo kwica mugasaba imbabazi mukazihabwa kdi abo mwishe batazazuka. Nibura aba bo barashinjwa ibindi bakekwaho bagikurikiranyweho ariko ntabwo bishe. Nabo bazababarirwa nkuko namwe mwababariwe di cisha make rero. Erega mwarishimyeee, ngo abavandimwe basubiranyemo ngo mubone icyuho, mwitonde rero.
Ibi bifite icyo bihatse,mbega!
@Mvunampetse: Ni ubwa mbere mbona umusirikare wa EX-FAR uvuga ko yatsinzwe ntiyongereho ko byatewe no kubura amasasu!
isis ntisakaye nawe wanyagirwa
Agaki ??????? ngo baratinza urubanza . ibi bishatse kuvuga ko banejejwe naho abo bunganira bari , aka nagashinyaguro nako niyicarubozo
Comments are closed.