Abumva ko bari imbere muri PGGSS6 babe babyitondeye- Danny Nanone
Ntakirutimana Danny umuraperi uzwi nka Danny Nanone mu muziki, asanga bamwe mu bahanzi bavuga ko aribo bazegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu bakabanje kubyitondera.
Ibi ahanini byatewe nuko mu gitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa cyabereye i Karongi tariki ya 21 Gicurasi 2016, uyu muraperi ariwe waje ku mwanya wa mbere w’abagize abafana benshi.
Kuri we rero avuga ko buri muhanzi aba agomba kuvuga ko yiteguye gutwara igikombe gusa rimwe na rimwe ntibakirengagize ko irushanwa ari irushanwa.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Danny Nanone yakomeje avuga ko ibintu bye kenshi abishyira imbere y’Imana. Nta gihindutse ko iri rushanwa yaba umuraperi wa gatatu uryegukanye mu mateka.
Ati “Mu bintu byanjye byinshi mba nkora cyangwa ndimo, nkunda kubyereka Imana. Kuba naritwaye neza ejo bundi byampaye imbaraga zo gutekereza ko hari amateka nakora muri iri rushanwa. Abahanzi rero bazi ko igikombe ari icyabo baba bitonze”.
Ni ku nshuro ya gatatu Danny Nanone yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Muri izo nshuro zose ntabwo araza mu bahanzi batanu ba mbere ari nayo mpamvu ngo yizeye ko azakora amateka.
Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere mu bitaramo umunani bya full live kizabera i Kigali kuri tapi rouge i Nyamirambo. Umwaka ushize akaba ari naho Bulldogg yitwaye neza kubera injyana ya HipHop ikunzwe muri ako gace. Bityo na Danny Nanone akaba yizeye kuzabona abafana benshi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW