Abubatsi na za Hotels barashinjwa kunyereza imisoro
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ( RRA) kiratunga agatoki urwego rw’abubatsi n’amahoteli mu kudatanga neza imisoro n’amahoro, mu isuzuma bakoreye inzego zinyuranye mu gihugu ziriya ebyiri ngo nizo ziri inyuma mu gutanga uko bikwiye imisoro n’amahooro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bwa RRA bwatangaje ko izi nzego zikomeje gutya zizahagurukirwa zigafatirwa byihariye.
Richard Tusabe Komiseri mukuru wa RRA yavuze ko ziriya nzego zombi zifite ibibazo byo kudatanga imisoro nyamara ngo ari inzego zikomeye mu iterambere ry’igihugu zakabaye ari intangarugero.
Tusabe ati “Tugiye kubafatira ingamba harimo guhugurwa, kubasura, no gukurikirana imishinga y’ubwubatsi kuva itangira aho kubakorera igenzura ari uko inyubako zuzuye. Bazajya bagirwa inama mbere y’uko bakwiye gutanga imisoro. Ibi nibyanga bazafatirwa ibihano nkuko amategeko abiteganya.”
Tusabe avuga ko abasoreshwa bafite inshingano yo kwiyandikisha mu kigo cy’imisoro n’amahooro, kumenyekanisha ibyo bacuruje byose mu rwego rw’ubucuruzi rwose barimo no gutanga umusoro uko ugenwa.
Amahoteli n’abubatsi ngo nibo badakurikiza neza izi nshingano eshatu ugereranyije n’izindi nzego (sectors) z’ubuzima mu gihugu.
Ikigo gikusanya imisoro n’amahooro mu Rwanda cyatangaje ko urwego rw’Ubwubatsi rusora agera kuri miliyari 11,4 y’u Rwanda ku mwaka naho ama hoteli akinjiza arenga miliyari umunani .
Ngo ugereranyije n’ubukungu bw’igihugu n’imirimo izi nzego zikora n’amafaranga zinjiza iyi misoro ngo ikaba ari micye cyane.
Ikigo gikusanya imisoro n’amahooro mu mwaka wa 2015-16 cyakusanyije miliyari 980, intego gifite uyu mwaka (2016/17) ni ugukusanya miliyari 1 084 y’imisoro angana na 55,6% by’ingengo y’imari ya Leta miliyari 1 949.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ni byo koko amahoteli anyereza imisoro cyane ndetse si mu bucuruzi rusange ahubwo na TPR cyane aho usanga amenshi akora declaration zitarizo ugasanga umukozi uhembwa nka 1,000,000rwf bagaragaza 200,000rwf, aho kandi si umusoro gusa kuko biba cyane n’ubwishyingizi bw’abakozi muri rusange kandi ugasanga bikorera comptabilité mpimbano.
Nzabandeba ni umwana w’umunyarwanda.
Ariko ubwo RRA yabimenye ni byiza nigira n’icyo ibikoiraho.
NI BYIZA ARIKO RRA IJYE IMENYA KO HARI INDI NSHINGANO IREMEREYE CYANE IFITE “MU MITIMA Y’ABASORA”; KUREBA AHO IBY’UMUSORO WATANZWE BIZARANGIRIRA (IKIVAMO)!
No 2; HARI INGAMBA 1 DUKENEYE NKO MU BINDI BIHUGU BIMWE; KUBUZA ABAKORERA LETA (public sector) KUGIRA IMITUNGO HANZE Y’IGIHUGU. Oh! Mbega ukuntu byaba ari byiza (patriotism yakwiyongera)
mutangire mwishyuze n’abakinnyi Ku mafr ya recruitment kuko nabo no abanyarwanda nkabandi
Ariko RRA ntiyagombye guhangayikishwa n’ibigo by’ubwubatsi kuko ibyinshi ibizi! Ibyinshi sinabonye ari ibyo munda y’ingoma. Sibyo bihabwa amasoko yose y’amazu ingomero, gutunganya ibishanga n’imihanda bya Leta?! Biramutse bitajya bisora natangara kuko bihabwa amasoko ya za miriyari!
Ibi RRA ivuga nukuri kwambaye ubusa!Nkubu Landstar hotel nyirayo Munyarugerero Damien yabonye amaze kugwiza ibiraranrle bya RRA kandi n’amanyanga amaze kugwira yaciye agunga hotel abesha ko yahomvye kandi arinuguhenda abantu atagihombo yagize!!Vyari ukugira ajijishe batazokwama bavumbura ko yanyoroje imosoro.Plz murarane
Comments are closed.