Digiqole ad

Abouba Sibomana yabonye ibyangombwa bimwemerera gukina umukino wa APR FC

 Abouba Sibomana yabonye ibyangombwa bimwemerera gukina umukino wa APR FC

Abouba Sibomana yemerewe gukina umukino wa APR FC

Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi Abouba Sibomana aherutse gusinyira Rayon sports. Yabonye ibyangombwa bitangwa na FIFA. Yemerewe gutangira gukina kandi ashobora gukoreshwa mu mukino wa Rayon na APR FC muri week-end.

Nyuma yo gusinyira Rayon sports ashobora gutangira gukoreshwa ku mukino wa APR FC
Nyuma yo gusinyira Rayon sports ashobora gutangira gukoreshwa ku mukino wa APR FC

Kuwa gatanu tariki 13 Mutarama 2017 nibwo Abouba Sibomana yasinyiye Rayon sports amasezerano y’amezi atandatu ava  muri Gor Mahia FC yo muri Kenya. Uyu musore yahise atangira imyitozo mu ikipe ye nshya.

Binyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Rayon sports yahise isaba ibyangombwa mpuzamahanga bitangwa na FIFA bigahabwa umukinnyi wahinduye ikipe akajya mu kindi gihugu, bita International Transfer Certificate (ITC).

Mu ijoro ryo kuwa kabiri nibwo Sibomana w’imyaka 28 yabonye iki cyangombwa. Bivuga ko yemerewe gukina imikino isigaye ya shampiyona harimo n’uwo Rayon sports izasuramo APR FC mu mpera z’iki cyumweru.

Rutayisire Jackson ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yabwiye Umuseke ko Abouba Sibomana yemerewe guhita akoreshwa, ati:

“Amategeko mpuzamahanga agenga ‘Transfers’ z’abakinnyi yemera ko umukinnyi waguzwe akanobona ibyangombwa mu gihe cy’igura n’igurishwa yemerewe guhita atangira gukoreshwa. Bitandukanye n’abakinnyi bahinduye amakipe hano mu Rwanda kuko bo birabasaba gutegereza imikino yo kwishyura nk’uko amategeko agenga amarushanwa mu Rwanda abiteganya.”

Nyuma yo kubona ITC ya Abouba, Rayon sports yamaze gusaba FERWAFA ko yamukorera ‘License’ imwemerera guhita akoreshwa. Biteganyijwe ko izaboneka bitarenze kuwa gatanu tariki 20 Mutarama 2017.

Umutoza Masudi Djuma wa Rayon sports ashobora guhita akoresha Abouba Sibomana muri iyi week end kubera ibibazo by’imvune byugarije ba myugariro be nka; Manzi Thierry, Senyange Yvan, Mutsinzi Ange Jimmy na Mugisha Francois Master.

Akomeje imyitozo mu ikipe ye nshya
Akomeje imyitozo mu ikipe ye nshya
Abouba Sibomana yemerewe gukina umukino wa APR FC
Abouba Sibomana yemerewe gukina umukino wa APR FC
Photo/Rayon sports

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • Iki cyangombwa FERWAFA isabwa se mama izagitanga kuri iriya tariki?Reka tubitege amaso!

  • FIRWAFA=APR, urumva se bagitanga mbere y’umukino wa APR na Rayon Sport Uzaba samedi?

  • Ababizi muzatubwire neza. Championat y’u Rwanda irangirira k’ugukina kwa APR na rayon gusa ko numva ari bivugwa ku maradio bikanandikwa gusa? Ikindi amakipe yo mu Rwanda twita mato, ko mbona ategura umukino wa Rayon gusa, nicyo cyayazanye mu cyiciro cya mbere cyonyine? Ibi mbona bibabaje kandi ntaho bizageza umupira wo mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish