Digiqole ad

Abouba Sibomana watandukanye na Gor Mahia ashobora gusinyira Rayon sports

 Abouba Sibomana watandukanye na Gor Mahia ashobora gusinyira Rayon sports

Abouba Sibomana ashobora gusubira muri Rayon sports

Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi Abouba Sibomana yarangije amasezerano na Gor Mahia yo muri Kenya yari amazemo umwaka n’amezi umunani. Ubu ari mu biganiro na Rayon sports yahozemo.

Abouba Sibomana ashobora gusubira muri Rayon sports
Abouba Sibomana ashobora gusubira muri Rayon sports

Hagati ya tariki 10 na12 Gashyantare 2017 Rayon sports izakina na Al Salam yo muri Sudani y’Epfo umukino ubanza wa Total CAF Confederation Cup. Yatangiye kugura abazayifasha muri iyi mikino mpuzamahanga ihereye kuri Mugabo Gabriel yakuye muri Police FC.

Iyi kipe yatwaye igikombe cy’amahoro ikomeje gushaka abakinnyi bafite inararibonye bayifasha muri iyi mikino mpuzamahanga. Umuseke wanatangarijwe n’umunyamabanga wa Rayon sports ko banashaka kongera ingufu mu myanya bafitemo abakinnyi bake.

Umwe muri iyo myanya ni myugariro w’ibumoso. Nyuma yo kugura Senyange Yvan akavunika ivi bishobora gutuma adasubira mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe itozwa na Masudi Djuma isigaranye Irambona Eric gusa kuri uyu mwanya, ibintu Gakwaya Olivier abona bikwiye gushakirwa umuti.

“Twatangiye ibiganiro n’abakinnyi batandukanye. Uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzabasinyisha kuko tuzi ko dufite imikino ikomeye imbere, isaba abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru kandi benshi.

Abouba Sibomana ari mu bo twaganiriye. Ariko ntakirarangira. Nta kipe afite ari ku isoko, nibiduhira tukamusinyisha bizaba ari inyongera ku ikipe nziza dusanganywe. Si nawe gusa hari n’abandi tuzatangaza nitumara kumvikana 100%. Gusa icyadufasha gusinyisha abatugeza kure muri aya marushanwa ya CAF ni uko abakunzi ba Rayon sports bakomeza gukusanya amafaranga kuko nibo baterankunga dufite ”- Olivier Gakwaya

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko uyu musore w’imyaka 26 yasabye Rayon sports miliyoni 10 n’umushahara w’ibihumbi 500. Kandi agasinya ari uko aya mafaranga ya ‘Recruitement’ ayabonye yose.

Abouba Sibomana ubu uri gukorera imyitozo muri Rayon sports yarangije amasezerano muri Gor Mahia FC yagezemo muri Gashyantare 2015, avuye muri Rayon sports nabwo.

Nta kipe afite nyuma yo kurangiza amasezerano muri Gor Mahia

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • 10 000 million si menshi. Abafana muze tuyashake kabisa.

  • 10 million si menshi. Abafana muze tuyashake kabisa.

  • Turakomereza kuya Cedric ariko ntaducike.

Comments are closed.

en_USEnglish