Digiqole ad

Abikorera barashishikarizwa gushora mu Ubuvuzi. Abaturage bafite impungenge

 Abikorera barashishikarizwa gushora mu Ubuvuzi. Abaturage bafite impungenge

Mu nama iteraniye i Kigali yatangijwe na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa mbere

Mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2015 i Kigali ihuriyemo abashoramari mu by’ubuvuzi mu bihugu byo muri Africa y’iburasirazuba, Minisitiri w’Intebe watangije iyi nama yasabye abikorera gufatanya na za Leta bagashora imari mu buvuzi hagamijwe kunoza no kugabanya ibiciro by’izi serivisi. Abaturage baganiriye n’Umuseke bo bagaragaza impungenge mu gihe abikorera bakwiganza mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Mu nama iteraniye i Kigali yatangijwe na Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa mbere
Mu nama iteraniye i Kigali yatangijwe na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa mbere

Atangiza iyi nama mpuzamahanga mu izina ry’umukuru w’igihugu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yibukije aba bashoramari ko serivisi z’ubuzima ari uburenganzira bw’abaturage.

Ati “Iyi nama ibaye mu gihe za leta n’abikorera ku isi hose bari gushyira hamwe mu kubaka uburyo bwiza bwo gukorera abaturage mu by’ubuzima. Mu Rwanda ubufatanye bw’abikorera na Leta muri serivisi z’ubuzima bwatanze umusaruro mu kuzamura ubukungu n’uruhare mu gutanga serivisi z’ubuvuzi mu baturage.”

Abikorera iyo bashoye imari mu by’ubuvuzi ngo bagira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubuzima ziba ziriho no gufasha abaturage kugira amahitamo kuri serivisi z’ubuvuzi, ubwishingizi, ibikorwa remezo n’ibindi.

Patrick Kanyamigezi umuturage wo mu murenge wa Remera mu Kagali ka Rukiri I yabwiye Umuseke ko abikorera mu buvuzi koko abona barahaye umuturage amahitamo muri serivisi z’ubuvuzi, ariko ngo hari impungenge kuko hari benshi batanga serivisi mbi kandi Leta ntibakurikirane.

Bityo akabona ko Leta ikwiye kugumana gukomezakwiganza mu buvuzi kugira ngo umuturage arengerwe.

Mugabekazi Marthe wo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Nyagatovu we avuga ko abona hari ‘risques’ nyinshi mu gihe abikorera aribo bafashe mu ntoki serivisi z’ubuvuzi kurusha Leta, kuko ngo babikora bagamije kugwiza inyungu y’amafaranga kuri bo gusa.

Ati “Nk’ubu hari ibitaro byigenga runaka usanga igiciro cy’ubuvuzi ukagira ngo bo ntibakorera mu Rwanda. Ugasanga ni ubuvuzi buheeza abatishoboye cyangwa abafite amikoro macye ku buryo njye mbona ko biteza ubusumbane bukabije mu barwayi bityo ubuvuzi ntibube bukiri uburenganzira kuri buri wese, ahubwo bwahindutse ubushobozi bw’ikiguzi.”

Impungenge z’abandi baturage baganiriye n’Umuseke zigaruka ahanini ku giciro cy’ubuvuzi mu bikorera kitagenzurwa uko bikwiye ndetse na serivisi mbi bamwe mu bavuzi bikorera batanga kandi ntibakurikiranwe.

Minisitiri w'Intebe aramutsa Dr Jean Nyirinkwaya umwe mu bashoramari mu by'ubuvuzi uzwi cyane mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe aramutsa Dr Jean Nyirinkwaya umwe mu bashoramari mu by’ubuvuzi uzwi cyane mu Rwanda

Dr Rodgers Ayiko umukozi ushinzwe kubaka politiki y’ibyubuzima mu bunyamabangwa bw’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba, avuga ko ubufatanye hagati ya za Leta n’abikorera mu by’ubuzima buzarushaho gukemura bene ziriya mpungenge zigaragazwa n’abaturage kuko ngo buzatanga umusaruro mu kunoza serivisi z’ubuvuzi zigenerwa abaturage.

Ati “Turashaka imikorere myiza mu bijyanye n’ubuvuzi mu karere, hari inzitizi z’ubushobozi bw’umuntu mu kugera ku buvuzi, turi gushaka uko amafaranga asabwa ngo umuntu yivuze yagabanuka”.

Raporo y’urugaga rw’abikorera bashora imari mu by’ubuvuzi muri Africa igaragaza ko abaturage bangana na 25% aribo bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi neza mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Muri iyi nama iteraniye i Kigali bishimiye ko ikigereranyo cy’abaturage 95% b’u Rwanda bashobora kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi kubera gahunda idasanzwe y’ubwisungane mu kwivuza ifasha cyane abaturage bo mu byiciro biciriritse by’ubuzima mu Rwanda.

Iyi nama y'iminsi ibiri mu byo yiga harimo uburyo igiciro cy'ubuvuzi cyakorohera umuturage usanzwe
Iyi nama y’iminsi ibiri mu byo yiga harimo uburyo igiciro cy’ubuvuzi cyakorohera umuturage usanzwe

Photos/Faustin NKURUNZIZA

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Leta nayo ntihirahira ngo yegurire abikorera ibikorwa by’ubuvuzi bonyine.
    Kuko bibaye,hakwivuz’umugabo hagasiba undi!
    Birya bya kera abantu bagwaga mumazu yabo,kubera kubura ubushobozi bwo kwivuza,byagaruka.

  • i Muhanga twarasubujwe dufite yakatuye ibiciro buri wese yibonamo kandi harabanga binzobere

  • ni Clinic Ineza iherereye ku muhanda ugana i kabgayi hafi y”ishuri ETEKA

Comments are closed.

en_USEnglish