Digiqole ad

Abdou Mbarushimana wari ‘Team Manager’ wa Rayon yirukanywe

 Abdou Mbarushimana wari ‘Team Manager’ wa Rayon yirukanywe

Abdou Mbarushimana wahoze utoza Amagaju yirukanwe muri Rayon

Abdoul Mbarushimana wari ‘Team Manager’ wa Rayon Sports kuva 2014 yirukanywe ku mirimo ye ashinjwa kutaba inyangamugayo. Byatangarijwe kuri uyu wa mbere nimugoroba mu kiganiro n’abanyamakuru gihuza abanyamakuru na Rayon sports, iminsi ibiri mbere ya buri mukino.

Abdou Mbarushimana wahoze utoza Amagaju yirukanwe muri Rayon
Abdou Mbarushimana wahoze utoza Amagaju yirukanwe muri Rayon

Abdoul Mbarushimana yaje muri Rayon Sports aje kungiriza Jean Francois Losciuto watozaga Rayon icyo gihe, ndetse akanatoza abana bitorezaga i Nyanza, byavugwaga ko ari ikipe y’abato ya Rayon Sports.

Nyuma y’iminsi micye, yagizwe ‘Team Manager’, kuko imirimo yo kungiriza yahise ifatwa na Habimana Sosthene bita Lumumba, ubu utoza Sunrise.

Mbarushimana muri Rayon sports, yakoranye n’abatoza batandukanye nka: Francois Losciuto, Andy Mfutira Magloire, Kayiranga Baptiste, David Donadei na Yvan Jacky Minaert, wahise unamwirukanisha.

Mu kiganiro n’abanyamajuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Rayon Sports ibinyujije mu mutoza wayo Yvan Jacky Minaert, itangaje ko Abdoul Mbarushimana atakiri umukozi wa Rayon Sports.

Abdoul (Mbarushimana) ntimuzongera kumubona muri ‘staff’ yacu. Ni umugabo utari uwo kwizerwa, ntabwo ari inyangamugayo sinza kujya muri byinshi twagiye dupfa, ariko nabamenyesha ko tutagikorana. Ntiyirukanywe muri ‘coaching staff’ gusa, yahagaritswe mu mirimo yose ya Rayon sports.” – Yvan Jacky Minaert utoza Rayon Sports.

Yvan Jacky Minaert avugana n'abanyamakuru ku mugoroba wo krui uyu wa mbere
Yvan Jacky Minaert avugana n’abanyamakuru ku mugoroba wo krui uyu wa mbere

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Rayon sports yaboneyeho itangaza ku mugaragaro ko abakinnyi bayo; Rukundo JMV, Uwayezu Bernard, Ndikumana Bodo, Kanamugire Moses na Ishimwe Kevin nabo yabasezereye ngo bishakire andi makipe.

Umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier nawe wari aho yagize ati “Umwanzuro w’umutoza niwo wasezereye aba bakinnyi. Ni ibintu bizabafasha bo ubwabo, umutoza ntiyifuje kubicira impano bityo abasaba ko bakwishakira andi makipe bazabonamo umwanya uhoraho. Gusa kuko bose bakidufitiye amasezrerano birashoboka ko hari abo tuzatiza cyangwa tukabagurisha.”

Thierry Manzi na Pierrot Kwizera abakinnyi bari bazanywe kuganira n’abanyamakuru, bo bibanze ahanini ku mukino bazahuramo na Kiyovu Sports kuwa gatatu. Bavuze ko ibitekereze byabo babirengeje umukino uheruka batakaje wa AS Muhanga. Kandi batumiye abafana babo ngo bazaze kubashyigikira, ngo barifuza kubashimisha.

Umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier (ibumoso) na myugariro wayoThierry Manzi
Umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier (ibumoso) na myugariro wayoThierry Manzi

Rayon yatangaje 18 bazakina na Kiyovu

Ndayishimiye Eric, Munezero Fiston, Manzi Thierry, Mugenzi Cedric, Tubane James, Irambona Eric, Muhire Kevin, Djabel Manishimwe, Emmanuel Imanishimwe ,Mugheni Fabrice, Niyonkuru Radjou, Niyonzima Olivier , Sefu Jean D’amour Meya, Kwizera Pirrot, Mugisha Francois Master, Nshuti Dominique Xavio, Ismaila Diarra na Bashumba Abouba

 

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibibintu byo kurekuraa
    bakinnyi jye ndabishyigikiye kko iyo umukinnyi yicaye adakina nubundi impano ye iba ipfa ubusa.Courage kuri Gikundiro yacu.

  • Ariko se mwahaye akazi Baptista agacunga ikipe yiyubakiye? Abo bakinnyi b’abana siwe wabizaniye?

  • bazakina na Kiyovu ahubwo…..umutwe wa paragraph ya nyuma

Comments are closed.

en_USEnglish