Digiqole ad

Abazavamo Miss Rwanda 2016 basuye urwibutso rwa Kigali

 Abazavamo Miss Rwanda 2016 basuye urwibutso rwa Kigali

Abakobwa 25 bose bagera ku Gisozi

Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Gashyantare 2016, abakobwa 25 bagomba kuzatoranywamo nyampinga w’u Rwanda 2016 basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi bigishwa amwe mu mateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakobwa 25 bose bagera ku Gisozi
Abakobwa 25 bose bagera ku Gisozi

Bamwe muri bo, bagiye babaza ibibazo byerekeranye n’uburyo intambara yatangiye dore ko benshi bari bakiri abana ndetse abandi bataranavuka.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ishinzwe gutegura iryo rushanwa Kagame Ishimwe Dieudonne, yatangaje ko iki ari kimwe mu bikorwa byari muri gahunda abo bakobwa bagomba gukora.

Ndetse anatangaza ko ku wa gatandatu tariki ya 06 Gashyantare 2016 bazasura n’urwibutso rw’Intarama mu Bugesera.

Umuhoza Sharifa wahawe umwanya wo gusinya mu gitabo cy’abashyitsi, yatangarije Umuseke ko atari ubwa mbere agiye ku Gisozi ariko aribwo yumvishe neza amwe mu mateka yaranze u Rwanda mu 1994.

Yagize ati “Mu 1994 benshi muri twe twari tukiri bato cyane!!Ariko kugeza ubu tubashije kongera kumenya neza amateka yaranze igihugu cyacu yiyongera ku yo twari tuzi.

Ibyabaye byose twese nk’urubyiruko dukwiye guhaguruka tukaba maso n’ikindi gihe ntibizongere kubaho ukundi”.

Bashyiraga indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bashyiraga indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bahabwaga amategeko y'uko bari bwitware mu rwibutso
Bahabwaga amategeko y’uko bari bwitware mu rwibutso
Babanje kwerekwa amashusho y'amwe mu mateka
Babanje kwerekwa amashusho y’amwe mu mateka
Bajyaga aho bashyira indabo
Bajyaga aho bashyira indabo
Mu rwibutso basobanurirwa amateka
Mu rwibutso basobanurirwa amateka
Umuhoza Sharifa yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Umuhoza Sharifa yandika mu gitabo cy’abashyitsi
Yashyiraga umukono muri icyo gitabo
Yashyiraga umukono muri icyo gitabo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • aho bakobwa beza muzarwubake

  • Miss Rwanda 2016 yanditse mu gitabo cy’Abashyitsi. uwo niwe mukobwa dushaka twese abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish