Abayobozi bashya barasabwa gukora cyane.
Ruhango – Abayobozi b’uturere tugize intara y’amajyepfo barasabwa kugera ku bikorwa bifatika badategereje ak’imihana.
Mu gihe imihango y’iherekanyabubasha hagati y’abari basanzwe ari abayobozi b’uturere n’abashya baherutse gutorwa ikomeje mu ntara y’amajyepfo, guverineri w’iyi ntara Munyantwari Alphonse arasaba abayobozi bashya gushyira ingufu mu gukoresha neza ingengo y’imari bahabwa bakora ibikorwa bikenewe mu iterambere ry’uturere bayobora aho kwitwaza ko babuze izindi nkunga zo kuyunganira.
Ibi guverineri akaba abivuga nyuma y’uko ukunze gusanga hirya no hino muri tumwe mu turere tw’igihugu abaturage banenga abayobozi kutagera kuri bimwe mu bikorwa baba barabasezeranije, bitwaje ko ibyo bikorwa byari birenze ubushobozi bw’akarere ntibabone inkunga cyangwa andi mafaranga yo kubikora. Bamwe muri aba baturage bakaba banenga abayobozi kuba bahiga ibikorwa byinshi badafitiye ubushobozi bigatuma batabisohoza nk’uko baba barabyijeje abaturage.
Munyantwari agira ati “Ikibazo cy’ubushobozi ntaho kitagaragara yewe no mu bihugu byo hanze cyangwa no mu ma institutions aho wajya hose, ibyo umuntu ashaka kugeraho ntabwo bingana n’ubushobozi aba afite. Icyo umuyobozi abazwa ni ukuntu yakoresheje uburyo yari afite, mu mafaranga yari ahari yageze kuki? Ndetse n’uko bagerageje gushaka uburyo ibirenze ubushobozi nabyo ku bufatanye n’abaturage ubwabo bagerageje gushaka inzira byakemukamo. Ntawakurenganyiriza kuba hari ibyo utakoze kandi utari ubifitiye ubushobozi, ahubwo ubazwa icyo wakoze mu bushobozi bwari buhari.”
Ni nyuma y’uko kuwa 11 Werurwe 2011 mu turere twa Nyamagabe na Huye twose tugize intara y’amajyepfo habaye imihango y’ihererekanyabubasha, kuwa 12 Werurwe hari hatahiwe akarere ka Ruhango. Uwari usanzwe ayobora akarere ka Ruhango Twagirumukiza Celestin akaba yarasimbuwe n’uherutse gutorerwa kuyobora aka karere Mbabazi Francois Xavier.
Mu ijambo rye uyu umuyobozi mushya w’akarere ka Ruhango akaba yaradutangarije ko agiye gufatanya n’ikipe yose y’abayobozi bazakorana mu guteza imbere aka akarere kakunze kuvugwamo ibibazo by’imiyoborere byanatumye inama njyanama y’aka karere isaba uyu muyobozi asimbuye kwegura. Ibi bikaba byiyongera no ku bibazo by’imirire mibi y’abagatuye aho kakunze kuza mu turere twa mbere tubonekamo indwara zikomoka ku mirire mibi nka bwaki n’izindi.
Guverineri Munyantwari Alphonse akaba yarasabye abayobozi bashya b’aka karere kugerageza guhindura iyi sura itari nziza akarere kabo kakunze kugira mu maso y’abayobozi bakuru b’igihugu kandi ubuyobozi bw’intara akuriye bukazababa hafi.
Johnson Kanamugire
Umuseke.com