Digiqole ad

Abayobozi b’Afurika bazirikane ko abaturage bakeneye iterambere –Perezida Kagame

Ari mu nama ya 48 ya Banki nyafurika itsura amajyambere (AFDB) iri kubera i Marrakech muri Maroc, Perezida Paul Kagame  yahamagariye abayobozi b’ibihugu byAfurika kujya bazirikana ko abaturage bayobora bakeneye iterambere.

Perezida Kagame mu nama ya 48 ya AFDB iri kubera i Marrakech muri Maroc.
Perezida Kagame mu nama ya 48 ya AFDB iri kubera i Marrakech muri Maroc.

Mu ijambo yagejeje kubateraniye muri iyo nama Perezida Kagame yavuzeko abayobozi b’Afurika bakwiye kujya bazirikana ko abaturage bakeneye gutera imbere kandi ko igihe ari iki ngo barigereho. Yasabye kandi abayobozi gushyira imbaraga nyinshi mu buhinzi ku buryo ibihugu byose bizagira umusaruro uhaza ababituye inzara igacika burundu ndetse bakanasagurira amasoko.

Umukuru w’Igihugu yasabye ko umutungo Afurika ifite wakoreshwa neza nk’umusingi w’iterambere rirambye kandi ko hakenewe ingamba zihamye mu guteza imbere inganda z’Afurika  no guha agaciro ibikomoka muri izo nganda.

Perezida Kagame yanavuze ko umusaruro mwiza n’iterambere bigaragara muri Afurika iki gihe byagezweho mu bihugu binyuranye mu mpande zose za Afurika kubera ubushake bwo gutera imbere kandi yemeza ko n’abakigenda gahoro mu itererambere bashobora kwigira ku bari gutera intambwe ndende nk’u Rwanda, Etiyopiya, Ghana na Uganda aho ubuhinzi  bugeze kure mu iterambere.

Ikindi Kagame hamagariye abayobozi b’Afurika ni ukorohereza abashoramari kuza gushora imari muri Afurika.

Ubwo umuryango w’Afurika yunze Ubumwe wizihizaga isabukuru y’imyaka 50 kuri  25 Gicurasi , umuyobozi wa Banki nyafurika itsura amajyambere(AFDB) Dr. Donald Kaberuka yavuzeko Afurika ikiri kuzamuka ndetse ngo ikeneye ubufasha, kuko idafite ubushobozi bwo gukora ibyo ikeneye ariko ko kandi Isi nayo ikeneye Afurika cyane.

Dr Kaberuka kandi yavuzeko ko hakenewe ubufatanye bw’Abanyafurika mu kugira uruhare rw’icyerekezo umugabane ufite, kuzana impinduka no guhindura byinshi bikibangamira uyu mugabane kugera ku ntego wiha mu iterambere.

Gracieuse Uwadata
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abayobozi b’Afurika bazirikane ko abaturage bakeneye ubwisanzure!!!

  • at least bibaye byiza abayobozi bakamenya ko ubutegetsi butangwa nabaturage bakangombye kubiturea babakorera byiza aho kubica no kubakenesha

  • Ni koko abayobozi bafurika bakwiye gukulikiza Inama za H.E Paul Kagame kuko ibyo avuga nibyo akorera Igihugu cyacu. Komerezaho muzee turagushyigikiye.

  • Nyakubahwa Perezida twifuzaga ko wajya uvuga no bindi abantu bakeneye:
    1. DEMOKARASI,
    2. UBURENGANZIRA BWA MUNTU,
    3. IGIHUGU KIGENDERA KU MATEGEKO.

    Kuvuga iterembere buri gihe mu nama ni byiza ariko nta watera imbere mu gihe atashoboye kwihitiramo umuyobozi uko abishaka, nta watera imbere abuzwa kuvuga ibitagenda muri Leta, nta watera imbere hari amategeko atarengera bose

Comments are closed.

en_USEnglish