“Abayobozi bafata iby’abaturage bakabigira ibyabo tuzabakurikirana” – Kagame
Mu ijambo yabwiye abaturage bari bateraniye kuri Stade Umuganda i Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu Perezida Paul Kagame, amaze gutera imikindo inyuma ya Stade no gusura ibikorwa ab’i Rubavu bagezeho, yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze bakoresha ibigenewe abaturage mu nyungu zabo bigatuma abaturage baguma mu bukene, avuga ko bidatinze abayobozi nk’abo bazakurikiranwa bagashyirwa aho bagomba kuba bari.
Yavuze ko abayobozi bamwe bafata ibigenewe abaturage muri gahunda za VUP, GIRA INKA n’izindi bakabikoresha mu nyungu zabo bazakurikiranwa vuba aha.
Yagize ati: “…Abafata ibigenewe abaturage muri VUP, Girinka, bakabigira ibyabo tuzabakurikirana babigarure kandi tubashyire aho bagomba kuba bari…”
Yasabye abaturage ko bazajya birinda gutora abayobozi nk’abo kandi bagatungira urutoki inzego zibishinzwe zikabikurikirana.
Ati “Abaturage, abayobozi nk’abo mujye mubahana, cyagihe cy’amatora mwange kubatora.”
Perezida Kagame yashimye ko Ikigo cya Iwawa kiri gutanga umusaruro, asaba ko uburezi n’ubuzima bizamurwa. Yongeye kunega cyane abana benshi bata ishuri i Rubavu kandi Leta yarashyizeho uburyo bwo kwiga ku bana bose.
Yacyashye ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye kandi ubusanzwe bagomba kujya kigwa.
Yagize ati: “Turaza guhana abo babyeyi batohereza abana kwiga ahubwo bakabakoresha imirimo ivunanye.”
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango abo bana babamo hamwe n’abarimu gufatanya bagakemura iki kibazo, bari kumwe n’inzego z’ibanze abana bose bakajya kwiga.
Kagame yavuze ko muri Rubavu Mutuelle de Santé ititabirwa neza nk’uko ahandi bimeze, asaba abahatuye gukoresha amahirwe bafite bakitabira iyo gahunda.
Perezida Kagame yasabye abaturage gukoresha amashanyarazi bafite haba mu kubamurikira, ariko bakanayabyaza umusaruro bashinga inganda ntoya.
Ati: “Turashaka ko amashanyarazi mufite yongeerwa kandi akabyazwa umusaruro.”
Yashimye urwego ubuhinzi bugezeho, ariko asaba ko abahinzi bakomereza aho bakiteza imbere imirire ikarushaho kuba mwiza.
Umukuru w’igihugu yasabye abavumvu gukorana isuku akazi kabo kugira ngo bazamure umusaruro w’ubuki, bakirinda gukoresha umwotsi kuko ngo ushobora gutuma ubuki bugira ‘impumuro mbi’.
Yijeje abatuye i Rubavu ko umuhanda wa Bralirwa uzakorwa, ariko asaba ko imihanda yabungabungwa binyuze mu kubaka miferege ifata amazi ntiyangize imihanda yubatswe ihenze Leta n’ibindi bikorwa remezo.
Kagame yasabye urubyiruko rw’i Rubavu kubyaza umusaruro ingufu n’ubumenyi rufite mu kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Yashimye ubuhahirane hagati ya Rubavu na Congo Kinshasa, asaba abaturage kwitwararika ntibabe nyirabayazana w’ibibazo na DRC ahubwo bagahahirana bakiteza imbere.
Ati “Dufite amahirwe hakurya, nubwo rimwe na rimwe batubanira nabi. Ni isoko tujye tubyihanganira, iby’amatiku ya politiki bashaka kudushyiramo tubivemo, birangire vuba.”
Kagame wasabwe n’abikorera kubafasha amahoteli yabo ntatezwe cyamunara, yababwiye ko n’ubwo ibyo byarebwaho, buri wese akwiye kwiga ku hantu agiye gushora imari, buri wese ntiyumve ko amahoteli ariyo business gusa.
Yashimye uko CHAN yabereye i Rubavu yagenze kandi avuga ko byabaye uburyo bwo kwiteza imbere ku bashoramari baho.
Umukuru w’igihugu yari amaze iminsi itatu asura abaturage bo mu turere twa Gakenke mu Majyaruguru, n’i Rubavu mu Burengerazuba aho yaganiriye n’abaturage ku bibazo bitandukanye asiga asabye abayobozi kubikemura ibindi atanga inzira byakumukiramo.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
15 Comments
Nabayobozi bafata ibya leta bakabigira ibyabo nabo ntituzabihanganira.
Urugero watubwira ziriya modoka ziriza zikanaraza abantu kumihanda mumujyi wakigali nizande ndavuga KBS na Loyal Express nizande urugero uyumunsi 27.03.2016 sacyenda muri gare ya Remera abagenzi bajyaga Kicukiro bamaze isaha yose babuze imodoka kandi izajya Kacyiru zabuze abagenzi kuberako izozo Ari KBS zarubandarugufi ngahonahere kurizongizo.
Wowe wanyagiriwe muri gare, ejobundi azaza afte micro abwire rubanda ko atumva ukuntu abantu banyagirirwa muri gare kandi imodoka zijya Kimihurura arinyinshi.Ibintu byose ntabwo abyumva, ntabwo yumva ukuntu bagitumiza imbuto hanze, ntabwo yumva ukuntu abana basabiriza mu mujyi,ntabwo yumva ukuntu ba ministers bahora muri mission hanze, ntabwo yumva ukuntu uduhagarariye muri UN afite imvugo idahwitse kumudiplomate kimwe nuko nanjye ntumva ukuntu nta Rwanda day ibera muri Africa.
Mirenge we, byose ntibikemukira rimwe, mureke arabizi bimwe muribyo, arimo kubikoraho buhoro-buhoro abakabaye bamufasha kugabanya mwene ibyo bibazo byose byitwa ngo baramufasha kuyobora, barabyongera aho kubigabanya,ubundi bikabazwa we bwite. Baramuvuna akaba umwe cga 2-5 gusa. Inzira iracyari ndende bagenzi tujye twihangana ariko ni byiza ko abaturage twajya tugaragaza bimwe aha da, bikamenyekana kuko bitinde biba bizakorwaho tu.
Wowe wiyise Mirenge rero, bamwe reka tugushimire, kubitekerezo utanze, ntihagire ubikugayira kuko uba watanze msg yawe kdi burya byinshi bitazwi ubundi bimenyekanira aha. Erega byose siko bimugeraho. Uyu mubyeyi rwose ntako atagira, ibirimo ibibazo byabakoraho bamwe, barabitsimba iyo kureee. Ntimujya mubona se ko iyo yamanutse ibyatsimbwe ahita abisubiza, naho yarakomeye. Nabonye ko burya kuba Umukuru w’Igihugu bikomeye, aruha bya hatari, utazi kwihangana yasariramo kubera itesha mutwe rya benshi, imbere mu gihugu cga hanze batareba ibintu kimwe. Ariko ntacyo kuko ntauneza bose. Ajye akora ibishoboka buhoro buhoro nta pressure. Muzehe turamwemera sana, kdi n’Imana iramukunda. Iyo abantu bamwe bakwanga, Imana igukunda baba baruhira ubusa kuko aho niho ikongerera imigisha myinshi cyane kurenza, noneho babandi bakwifuriza ikibi bakumirwaaaaa. Imana ijye imuha kwihangana muri byose turamukuuunda. Kdi nabajyanama be bajye babanza gushungura kuko bajye bamenya ko nawe abanza gushungura, hari abatanga amakuru meza n’andi abarimo imitego yihishe ukuntu.
Nonese mwazabajije umubare wimodoka zikora (zitwara abagenzi) muri Kigali nizabantu bangahe mugihugu ,abaguze imihanda yose kuburyo wibeshye ukagura imodoka yo (gutwara abagenzi) public transport ugomba kwishyura banyirumuhanda 40 000 rwf nkaho bagufashije kugura iyomodoka. Erega ongero ninyinshi RURA niyoyatanga ibisubiza.
Birya ni ugutanga urugero mbere yo gucira abandi imanza
Perezida wacu ni umuntu w’umugabo, aharanira inyungu za bose kugera no ku muturage wo hasi. Nizereko ajyiye no guhagurukira babandi bihaye umujyi wa kigali bakawugira uwabo nyuma yo kuwirukanamo ba kavukire none ubu bakaba bari no kototera igihugu cyose uboshye umuswa urya igiti. Nizereko bamwe twumva ngo bihaye imitungo y’umuryango wa rwigara nabo azababwira bakayisubiza umuryango we, amaofisazi yose yibye abaturage agakosorwa. Erega nyakubahwa benshi mu bisambo byamburanabaturage babikora kubera kwitwaza ichama kandi bikojeje isoni. Iyi mvugo ni nziza nkaza zindi twita iza giporotiki, igisigaye nabitwereke mu bikorwa nkuko imvugo ngo ariyo ngiro kandi nawe aduhe urugero urebe ngo ibintu biracamo kuburyo bwihuse.
Ingero ninyinshi tuvuze ibyitirirwa iyochama nakawamugani ngobyitirirwa umwana bigatera nyina akabondo nonese umutungo wiyo chama ubahehe utunze bands tangurugero tumenye yuko ( abongabo ) chama ifitiye akamaro aribande!!!!!?
Ah uwakwereka ukuntu Kaminuza yours and a itwambuye bakagenda bavyga kuma radios ngo ni abataratanze acounts bstsyabonye!nonnese ubu abize icyahoze ari KHI nta numwe watanze acount number! UR KHI batwambuje igitugu kuko njye nasiragiyeyo 4 bambwirako tugiye kuyabona ndaruha batwambuye 55000 kuri buri munyeshuri warangije ubushize thanks
abayobozi uhereye hejuru,nibige gukunda abaturage bareke kwikunda, maze bafata ivyobatunze babisangire nabaturage,kuberiki umuntu yotunga amafaranga yaryanimwaka ibihumbi 100, kandiyabikuye mubutunzi bwiguhugu mugihe harabishwe ninzara, nubukene bukabije? kwisi uretse guhendana ntarukundo ruhari
Abafatiriye imitungo ya Tribert Rujugiro, Rwigara Asinapol ni iyabandi banyarwanda batandukanye batange urugero rwiza bayibasubize nibwo tuzamenya aho ukuri guherereye!!
Ku kibazo cy’abana batari mu ishuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuzeho muri iyi minsi, abaturage bagaragaje ko mu mpamvu zibitera ahanini ari ubukene bw’ababyeyi, kuruta ko twabishyira ku myumvire mike y’ababyeyi. Kandi koko iyo urebye aho u Rwanda rugeze ubu, nta mubyeyi utazi akamaro k’ishuri, nta mubyeyi utakwifuza ko umwana we yiga, nta mubyeyi wakwifuza gukura umwana we mw’ishuri atari ubukene.
Hari abaturage bavuze ko abana babo birukanwa ku mashuri bigaho ngo ntibatanze amafaranga y’ishuri (Agahimbazamusyi). Kuri iki kibazo, MINISITIRI W’UBUREZI yakagombye gusohora amabwiriza asobanutse agenewe abayobozi bose b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye YA 12YBE asaba ko hatagira Umuyobozi w’ishuri wirukana umunyeshuri amuziza ko atatanze amafaranga y’ishuri kandi bizwi neza ko Leta yashyizeho gahunda yo kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya 12 YBE.
Ntabwo rwose byakumvikana ukuntu Leta yaba ivuga ko yashyizeho gahunda yo kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya 12 YBE hanyuma ngo usange ababyeyi barimo babogoza bavuga ko abana babo kw’ishuri bigaho babirukanye kubera amafaranga y’ishuri.
Mu mashuri abanza ho rwose byakagombye kuba ikizira kwirukana umwana umuziza amafaranga y’ishuri. Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza wirukanye umwana kubera amafaranga y’ishuri nawe yakagombye kwirukanwa kuri ubwo buyobozi. MINEDUC nihaguruke ishyireho amabwiriza asobanutse neza kandi ifatire ibihano uwo ariwe wese uyarengaho.
Mu gihe umubyeyi yohereje umwana we ku ishuri hanyuma akabona umwana aragarutse kubera ko ubuyobozi bw’ishuri bwamwirukanye bumuziza kutishyura amafaranga y’ishuri, kandi Leta ivuga ko nta mafaranga y’ishuri abaho, bituma ababyeyi benshi bahera mu rujijo.
Bikwiye rero gusobanuka neza ko biriya bita “agahimbazamusyi” atari amafaranga y’ishuri, bityo rero nta munyeshuri ukwiye kwirukanirwa ako “gahimbazamusyi”.
Nibiba na ngombwa, ako gahimbazamusyi bazagakureho ariko abana (b’abakene) bashobore kwiga nk’uko Leta ibishaka. Naho kuvuga ngo bazahana ababyeyi ntabwo rwose uwo ari umuti mu gihe bigaragara neza ko umubyeyi ari umukene.
@ Mirenge: Ese wowe umaze iki biba wumva ko byose bigomba gukorwa na Kagame ndetse nabwo ntunashime ibyo akora? Babivuze ukuri koko inda yuzuye urwango uyiha amata ikaruka amaraso! Uzamwifuza igihe azaba atagihari!
Iyo umuyobozi avuga ko ibintu atabyumva se ubwo bisobanuye iki? ubwo se abaturage ni bo babyumva? cg ahubwo bisobanuye ko asa nutaba mu gihugu; otherwise, ubwo inzego zishinzwe kumuha reports cg amakuru na zo zarapfuye ntizikora or ziramubeshya!
Munyibukije ikintu abayobozi bahishe His excellence igihe yasuraga Rubavu ku kibazo cy’abana bata ishuri: Habuze n’umwe uhingutsa ikibazo cy’abayobozi b’ibigo basaba amafaranga y’umurengera ababyeyi bishingikirije rwa ruhari rw’umubyeyi mu burezi bw’umwana ndetse n’intege nke za komite z’ababyeyi ziboneka hafi ya hose. Hari abakabya kwigiriza nkana ku ba babyeyi! namwe mwibaze ikigo k’ishuri gishobora gusaba umubyeyi 24,800 Frw ku mwana umwe wiga mu mashuri abanza ku mwaka kandi na Leta yamutangiye andi 4500 Frw ndetse ikishyura n’umushahara wa mwarimu!!! Siniriwe mvuga muri za 9 na 12 YBE ho ni ibicika! None muribwira ko umubyeyi ufite abana batatu bane ikindi azakora kitari ukubakura mu ishuri ari iki??? Ugira ngo ndabeshya nage kuri Remera Protestant aramenya impamvu abana barivamo! Niba Leta ititaye kuri iki kibazo bose barashiramo ahubwo!!!
Comments are closed.