Digiqole ad

Abavuzi b’amatungo 102 bahuguriwe gutera inka intanga basabwe kutazajya bahenda abaturage

 Abavuzi b’amatungo 102 bahuguriwe gutera inka intanga basabwe kutazajya bahenda abaturage

Ikibazo cy’ubushobozi buke mu gutera intanga amatungo n’Abasenateri baheruts ekuvuga ko bakiboneye muri bamw emu bavuzi b’amatungo

Mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro w’amata mu Rwanda hahuguwe abavuzi b’amatungu 102 bo mu turere 17 dukoreramo umushinga RDPC II bahabwa n’ibikoresho bigezweho, mu rwego rwo kongera umukamo binyuze mu guhindura amaraso y’inka zo mu Rwanda.

Ikibazo cy’ubushobozi buke mu gutera intanga amatungo n’Abasenateri baheruts ekuvuga ko bakiboneye muri bamw emu bavuzi b’amatungo

Umushinga wo guhugura abatu gutera intanga inka watangiye muri Gashyantare 2016 ku nkunga ya USAID n’ikigo Land’O Lakes ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Umushinga wakemuye ikibazo cy’ubumenyi buke mu gutera intanga inka kuko byagaragaraga ko hari benshi muri bo batabizi.

Karamuzi Denys umuyonbozi wa Rwanda Dairy Competetiveness Progam II yavuze ko ibikorwa by’uyu mushinga byibandaga cyane mu kongera umusaruro w’amata aho bakorenye n’abikorera  bagatera inkunga umushinga wo gutera intanga, aho inka 12 000 zatewe intanga mu turere 17 umushinga wakoreyemo.

Yagize “Mu mwaka wa 2015 nibwo hagaragaye ko gahunda yo gutera intanga harimo icyuho cyo kudasobanukirwa uburyo bikorwamo. Nta n’ibikoresho bari bafite, nibwo twiyemeje gutera inkunga uyu munshinga kugira ngo twongerere ubushobozi Abaveterineri.”

Didace Rushigajiki Uhagarariye Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,  ashizwe gukurikirana ibikorwa by’ubworozi yavuze ko iki gikorwa cyo guhugura abantu gutera intanga kizafasha aborozi kongera umusaruro.

Uwingeneye Marie Rose umwe mu bavuzi b’amatungo yavuze ko amahugurwa bahawe mu azabafasha gukora umwuga wabo neza nk’uko babyigishijwe ngo kuko ubusazwe bagiraga ikibazo cy’abaturage batabizera neza kuko na bo babikoraga nta cyizere bifitiye.

Dr Francois Xavier Rusanganwa  uhagarariye urugaga rw’abavuzi b’amatungo yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo cy’abantu bazi gutera intanga inka, asaba abavuzi b’amatungo kuzakoresha ubumenyi bahawe neza bafasha abaturage kongera umusaruro w’amata.

Kubafatanye na ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi n’urugaga rw’aborozi hakaba hagiye kujya hakorwa amahugurwa buri kwezi kuri gahunda yo gutera intanga.

Yagize ati “Mu Rwanda turacyafite ikibazo cy’abantu bazi gutera intanga, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iki gikorwa twagishyize mu maboko y’abikorera kugira ngo turebe ko bakwiyongera.”

Dr Rusanganwa yasabye Abaveterineri bahuguye kutazajya baca baturage amafaranga y’umurengera kuko abaturage bakomeje kugaragara ko babacibwa amafaranga menshi ngo ubu Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangiye gutegura itegeko rishyiraho ibiciro byo gutera intanga.

Abavuzi b’amatungo ngo nta bikoresho bigezweho bagiraga
Dr Francois Xavier Rusanganwa uhagarariye urugaga rw’aborozi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • rusanganwa ntahagarariye Urugaga rw’aborozi n’urwabavuzi, ikindi ntibaduhuguye mukwa 2,ahubwo ni mukwa 8.

Comments are closed.

en_USEnglish