Digiqole ad

Abaturage bakwiye gukurikirana uko Ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa-Min Gatete

 Abaturage bakwiye gukurikirana uko Ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa-Min Gatete

Ubwo yashyiraga ahagaragara ibitabo bito bisobanura ingengo y’imari y’u Rwanda mu mwaka wa 2015/16, kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukwakira, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatete yasabye abaturarwanda kujya bakurikirana uko ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa kuko ingengo yimari ari iyabo.

Aka gatabo kashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) kari mu Kinyarwanda, Igifaransa n’icyongereza ari nazo ndimi zemewe mu Rwanda; karasobanura imiterere y’ingengo y’imari y’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Mu kugashyira ku mugaragaro, Minisitiri Claver Gatete yavuze ko aka gatabo kazafasha abaturage kumva ingengo y’imari byoroshye, mu buryo busubiza ibibazo byabo, kandi kakabagaragariza ukuntu ingengo y’imari itegurwa, uko yemezwa, n’ibindi.

Min.Gatete agasaba abaturage nabo gukurikirana kugira ngo barebe niba ibyo bateganyirijwe mu ngengo y’imari bishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “…aya mafaranga ni amafaranga y’Abanyarwanda, ava mu misoro y’Abanyarwanda, n’impano tubona ni impano iba ihawe Abanyarwanda, n’inguzanyo dufata tuyifata mu izina ry’Abanyarwanda, ni ukuvuga ngo Abanyarwanda bagomba kumenya uko aya mafaranga yakoreshejwe, ibyakozwe, uburyo byakozwe, n’igenzura kugira ngo uwakoze nabi abihanirwe.”

Minisitiri Gatete yavuze ko nubwo gushyira ku mugaragaro utu dutabo byabereye mu Mujyiwa wa Kigali, ngo MINECOFIN igiye gukorana n’Uturere n’Intara kugia ngo tugere kubaturage. Akemeza ko mu cyumweru gitaha, Abanyarwanda bose bazaba batubonye, kandi badusobanuriwe.

Ati “Bazaba badusobanuriwe kugira ngo batangire bakurikirane ingengo y’imari yatowe uko ishyirwa mu bikorwa, ndetse batangire babaze ibibazo aho amafaranga yagenewe ibyiciro runaka (ubuzima, ibikorwa remezo,…) bigeze,…aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.”

Abayobozi mu nzego zinyuranye, barimo abo muri Minisitire y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize, na Sosiyete Sivile biyemeje gufasha MINECOFIN gusakaza utu dutabo, no kudusobanurira abaturage kuko ari uburenganzra bwabo.

Buri uko umwaka w’ingengo y’imari urangiye, urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta rukora igenzura kugira ngo rumenye uko yakoreshejwe; nyuma yo kurikora, rugeza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko ari nayo iba ihagarariye Abanyarwanda bose. Iyi raporo igaragaza aho ingengo y’imari yakoreshejwe neza, n’aho yakoreshejwe nabi kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni tubimenya tubihindure ho iki uretse kudushyushyz imitwe ???

    Abayarya ( ibifi binini ) ntimubafata iba inzego za police zacu harabo zitinya ntitubizi mwatujijishamukifatira abatoya bitoragurira utuvungukira !!!!

    Aho akoreshwa ibitihutirwa ntacyo twabihindura ho !!!

    Aho akwiye gukoreshwa mutahagennye ntacyo twabihindura ho !!!

    Ubwose utwo dutano musohoye tumaze iki ??? Ubwo se ibdi tekiniki muvumbuye yo gusesa no kwirira ako ka miya ka rubanda !!!

    Uwibaahetse aba yigisha nde ? ….
    Ncunganywe nuko mbona aho mfumurira ngo nshuneho najye aho bukera ndakuraho umugati w’abajye najye maze ndore sha.

Comments are closed.

en_USEnglish