Digiqole ad

Abaturage babuze isoko ry’ibigori

Nyakibanda – Abaturage batuye mu kagari ka Nyakibanda ho mu murenge wa Gishamvu bakaba muri iki gihe cya mbere cy’ihinga barahinze ibigori mu kabande ka Murori baratangazako umusaruro bakuye muri aka kabande urimo ubapfira ubusa kandi ubuyobozi mbere y’uko bahinga bwari bwabemereyeko nyuma yo gusarura buzabashakira isoko, nyamara ngo nyuma yo gusarura bwabashakiye amashitingi yo kwanikaho gusa butabizeza aho uwo musaruro wazabyarizwamo inyungu ariko ngo kugeza na n’ubu bakaba barategereje amaso yaraheze mu kirere.

Photo: Umurima w’ibigori byeze i Nyakibanda

Aba baturage bavugako mbere y’uko bahinga ibigori muri aka kabande ko bagahingagamo ibihingwa bigiye bitandukanye bitewe n’uko umuntu yabaga abikeneye, nyamara nyuma ubuyobozi bwaje kubabuza guhinga ibihingwa binyuranye bubategeka guhinga igihingwa kimwe muri aka kabande maze bahinga ibigori. Kuri ubu aba baturage bavugako bamaze guhinga iki gihingwa muri aka kabande inshuro ebyiri. Inshuro yo mu mwaka ushize bahinze ibigori nyamara ngo byarangiye ntacyo babikuyemo kigaragara bitewe n’uko nta soko bigeze babona. Uyu mwaka nabwo aba baturage bavugako umusaruro w’ibyo bigori uri gupfira ubusa mu ngo za bo kuko nta soko bafite, Nyiranzeyimana Athanasie agira ati. “Uyu musaruro mbona ntacyo utumariye kigaragara urestse kubibona ku mbuga biteragira, dore ko no kubirya bigeraho bikarambirana.”Akomeza agira ati. “Mbona byari kurutwa n’aho bari kutureka tukagumya guhingamo ibihingwa twahingagamo mbere, kuko guhinga ibyononekarira ku mbuga ntacyo bitumariye.” Uretse Nyiranzeyimana uvuga atyo, Karambizi Augustin na we avugako umusaruro wabo utarimo uhabwa agaciro n’ubuyobozi bwatumye bahinga icyo gihingwa kandi hari ibyo bwari bwabijeje mbere y’uko bahinga. Agira ati: “ugereranyije nimbaraga twakoresheje duhinga ibi bigori mbona ntacyo biri kutwungura, iyo ntekereje uburyo twitanze ngo tugire umusaruro ukwiye mbona turi kurengan, uretse kubiha abana bakidagadura nta kindi.”Akomeza agira ati: “Twizeragako ubuyobozi buri butubonere isoko kuko ariko bwari bwatubwiye mbere yo guhinga, nyamara tubona ari nkaho bwabyirengagije nyuma yaho dusaruriye.”

Ubwo aba baturege bahinze muri aka kabande ka Murori bavuga ko ubuyobozi bwirengagije umusaruro wa bo, Agronome mu murenge wa Gishamvu we siko abibona kuko avugako ibishoboka byose babikoze ngo umusaruro wabo ube mwiza.Agira ati: “Kugirango umusaruro bakuye muri aka kabande ube mwiza twakoze ibishoboka byose, kuri ubu twabashakiye amashitingi yo kwanikaho ibyo ibigori ngo bitononekara kubera kubyanika hasi cyangwa bikaba byamungwa.”Kubijyanye nuko abaturage bavugako umkusaruro wabo uri kubononekarana kubera nta soko Agronome avugako bari kubitekerezaho. “Kugirango umusaruro wabo ubone agaciro kabarirwa mu mafaranga, turi gushakisha hirya no hino uko twabona abaguzi kandi ku giciro gikwiriye umuhinzi.”

Uretse aba baturage batuye umurenge wa Gishamvu bahinze ibigori muri kariya Kabande bavugako umusaruro wabo uri kubapfana ubusa, ntabwo aribo bonyine kuko hirya no hino mu turere two mu ntara y’amajyepfo bahinze ibigori ariko umusaruro ntubonerwe isoko rikwiye, twavuga nko mu karere ka Gisagara mu murenge wa Muganza, no mu karere ka Muhanga mu gishanga cya Rugeramigozi aho ibigori binyagirirwa ku gasozi. Aba baturage bahinga babwirwagako igihingwa kimwe ku butaka bunini gituma haboneka umusaruro mwinshi ibyo bigatuma iterambere mu buhinzi ryihuta, ariko se kuki ibihinzwe kuri ubwo butaka bitagirira ba nyirukubihinga akamaro?

Munyampundu Janvier
Umuseke.com

 

en_USEnglish