Digiqole ad

Abatumiwe mu nama ya gatatu y’umushyikirano ku itangazamakuru ntibavugarumwe ku ngingo zatumye bahura

Ku munsi wa 2 ari nawo wo gusoza inama  y’umushyikirano ku itangazamakuri yaberaga muri Serena Hotel, ku nsanganyamatsiko ‘kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru hagamijwe iterambere ryaryo mu Rwanda’, abayitumiwemo ntibumva ibintu kimwe.

Nkuko ku munsi w’ejo byagenze abatumiwe higanjemo inzobere mu itangazamakuru, uyu munsi bagarutse ku ngingo zimwe na zimwe zatuma itangazamakuru ry’u Rwanda ryiyubaka kandi rikagirira abaturarwanda akamaro.

Kuri uyu munsi wa kabiri hakaba havuzwe ingingo 7 arizo ; gukura mu byaha bihanwa n’amategeko, icyaha kitwa ‘guharabika’, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uruhare rifite kubaturage : ni ikibazo kitavugwaho rumwe ?, kubona amakuru ku buryo bworoshye ni intandaro y’imiyoborere myiza, kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, uburyo bwakoreshwa ngo habeho iterambere ry’itangazmakuru muri Afurika, uko ibitangaza makuru bikorera kuri Internet bikora n’uko byagenzurwa.

Impaka z’uyu munsi zikaba zagarutse cyane ku bijyanye n’icyaha cyo guharabika ‘defamation’, ndetse n’uko itangazamakuru mu Rwanda ryagenzurwa, gusa yaba ari inzobere mu itangazamakuru n’abandi bose bitabiriye iyi nama byari bigoranye kugirango bavuge rumwe kuri ibi bibazo.

Ariko se ni nde uzagenzura itangazamakuru mu Rwanda ?

Si Leta. Si akanama kazashyirwaho na Leta. Si abanyamakuru ubwabo. None se ni nde ? Igisubizo nk’uko byagaragaye mu mpaka biragoye guhita uvuga ngo ni uyu, nyamara abenshe ku bavuze kuri iki kibazo bose bahuriza ku kuba itangazamakuru ryagira imipaka ritarenga. None se ubwo ubwisanzure bw’itangazamakuru buri he ?

Uretse mu Rwanda aho buri wese azi uruhare itangazamakuru “ritari iry’umwuga” uruhare rwaryo muri jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, nk’uko byagiye bigarukwaho na zimwe mu nzobere zatumiwe muri iyi nama ya 3 y’umushyikirano, ngo no mubihugu byateye imbere utunama dushinzwe  itangazamakuru mu bihugu byabo twashyizweho.

Ku bwa Joe Thloloe inzobere imaze imyaka isaga 50 mu itangazamakuru, atanga ikiganiro ku bunararibonye yavuzeko muri Afurika y’Epfo aho akomoka byari bigoye gutanga igitekerezo mu gihe cyahise, ati “ariko ubu mu itegeko nshinga byanditse ko umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka akanagisangiza n’abandi”.

Ariko aho iwabo muri Afurika y’Epfo hashyizweho urwego rwigenga rugenzura abanyamakuru. Gusa iyi nararibonye ikumva umunyamakuru yaba ijisho ryarubanda mu byo akora.

Yagize ati : « Umunyamakuru agomba gutangira kwandika inkuru ye atekereza umuturage kugeza ayirangiza ».

None se urwego ruzashyirwaho mu Rwanda ruzaba rwigenga ? Ese ni ngo mbwa ko Leta yagira uruhare mu kugenzura itangazamakuru ? Ese itangazamakuru ry’u Rwanda riri ku rwego rwo kwigenzura ubwaryo ?

Ibi bibazo kandi ni byo byagendaga bigarukwaho aho bamwe bumva ko itangazamakuru ryakwigenzura ubwaryo binyuze mu banditsi bakuru b’ibitangazamakuru.

Kurundi ruhande ngo kuba Leta yajya igira uruhare mu kugenzura itangazamakuru ni ingenzi ngo kuko n’ahandi bikorwa.

Muhonzi Innocent umwe mubashinze televiziyo yigenga La renaissance ikorera mu Burundi akaba ari inzobere mu itangazamakuru yaturutse mu gihugu cy’Uburundi  yumva uruhare rwa Leta ari ingenzi mu itangazamakuru. Yagize ati : « Hatabayeho uruhare rwa Leta nta munyamakuru ukomeye wabaho mu Bufaransa. Itangazamakuru rigomba kwigenga ariko rigahabwa imipaka ritarenga».

Ku bijyanye n’icyaha cyo gusebanya, mu minsi ishije cyanagabanyirijwe ibihano abenshi bumvako ari inzitizi ku bwisanzure bw’itangazamakuru. Kayitesi Zainab, Umukuru w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, akaba avugako icyo cyaha cyazajya gisuzumanwa mu bushishozi.

Yagize ati : « Hagomba kurebwa uburyo umunyamakuru yakoze icyo cyaha. Niba yagikoze afite ibyo agamiriye cyangwa ari ikosa ryamugwiririye ».

Ibyo aribyo byose itangazamakuru mu Rwanda rigomba kugira umurongo urigenga rikagira ibyo rivuga n’aho bigarukira bitewe n’akamaro bifitiye abasomyi. Ibi byose bivugwa ntibyagerwaho nta bumunyi buhagije kubarikora ari naho abenshi babona habaho amahugurwa menshi ku banyamakuru.

None se ko itangazamakuru rifite ingufu kubaka iyo rikoreshejwe neza, rigasenya iyo rikoreshejwe nabi, u Rwanda ruzagira itangazamakuru ryigenga ryari ni ba amikoro y’abanyamakuru n’ibitangazamakuru abarirwa ku mashyi ?

Rushingabigwi Jean Bosco, umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho ati : « Itangazamakuru rigomba kwigenga bisesuye. Ntirikoreshwe na Leta cyangwa undi mu nyemari uwariwe wese ».

Wowe se urabyumva ute ?
 HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM 

5 Comments

  • itangazamakuru ntiryakwigenga ngo haburemo kurengera,kuko aho umuntu ava akagera hagomba kugira imipaka imubuza kugira aho arenga,naho bitabaye ibyo,ibyo itangazamakuru ryadukoreye muri 1994 nta somo ryaba ryaradusigiye.

  • Haramutse habayeho imirongo ngenderwaho, nta mpamvu yatuma ritigenga.
    Uwarikoresha ibidafitiye abaturage
    akamaro , amategeko akamuhana.
    Ariko rikwiye kwigenga.

  • Icyaha cyo guharabikwa nticyakagombye gukurikiranwa n’ubushinjacyaha nta waburegeye (saisi d’office). Nyiri ukubangamirwa nyirizina yakabomye we wenyine kurega no gukurikirana abamuharabitse kabone niyo yaba mu nzego nkuru z’igihugu. Niko n’i Buraya bikorwa.

  • Itangazamakuru hose kwisi ririgenga kandi niryo mu rwanda ndibaza ko riko riri. Ariko Leta igomba kuba maso ( reguler l’information litazana invururu. Itangazamakuru rigomba kwigenga ariko rigahabwa imipaka ritarenga. Kuko itaganzamakuri rifasha bwinshi muri democratie. Kubahana , kubaha , urukundo.kumenya amategeko akugenga, no kuyubaha. Ariko irwanda intanzamakuru ntabwo riko neza kuko abanyamakuru bakoresha itangazamakuru nkigikoresho kwi horera no kwihimura kubandi. Profesionalism is requied , deontology must be used

  • Itangazamakuru ryigenga mu rwanda tuzarigeraho bigoye kuko mubayobozi baririho hari abatemera kugirwa inama ndetse no kunengwa byanga bikunze icyo gihe uwakunenze uzamukanda cyangwa umumeneshe ingero ziri hafi kubinyamakuru byafunzwe niyompamvu kugirango ukore itangaza makuru ry’umwuga bidashoboka ahubwo kugirango ubone amaramuko ugomba kuba ndiyo bwana

Comments are closed.

en_USEnglish