Digiqole ad

Abatoza 14 mu myaka 10, impamvu y’umusaruro muke w’Amavubi

 Abatoza 14 mu myaka 10, impamvu y’umusaruro muke w’Amavubi

Uhereye ibumoso: Antoine Hey, Sellas Tetteh, Johnny McKinstry na Milutin Sredojević Micho ni bane muri 14

Muri iki cyumweru haratangazwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi. Ni umutoza wa 14 u Rwanda rugize mu myaka 10 ishize. Abatoza b’abanyarwanda babona kutihangana ari imwe mu mpamvu zituma nta musaruro uboneka.

Uhereye ibumoso: Antoine Hey, Sellas Tetteh, Johnny McKinstry na Milutin Sredojević Micho ni bane muri 14
Uhereye ibumoso: Antoine Hey, Sellas Tetteh, Johnny McKinstry na Milutin Sredojević Micho ni bane muri 14

Kuwa mbere tariki 27 Gashyantare 2017 nibwo abatoza batatu bahatanira akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi. Bivugwa ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA na MINISPOC bamaze kwemeza umudage Antoine Hey.

Uyu mutoza nahabwa akazi araba umutoza wa 14 utoje Amavubi y’u Rwanda hagati ya 2007 na 2017. Guhinduranya abatoza buri mwaka bifatwa nk’imbogamizi n’impamvu yo kudatanga umusaruro nkuko Umuseke wabitangarijwe na bamwe mu batoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kayiranga Jean Baptiste yavuze ati: “Umupira w’amaguru si umukino w’amahirwe. Ni umukino utegurwa neza kugira ngo haboneke intsinzi. Umwana ahora ahinduranyirizwa abarimu buri cyumweru ntabwo yatsinda ibizami. Ni ibintu byoroshye kubyumva.”

Ally Bizimungu yumva nta mpamvu yo gushyira igitutu ku batoza b’u Rwanda: “Ikitanyuze mu mucyo cya mbere ni uburyo abatoza batoranywa. Kuba bamaraho igihe kitageze ku mwaka bifite ishingiro kuko abenshi ntibaba barusha abanyarwanda ubushobozi. Kubashyiraho igitutu si ngombwa kuko uko batoranywa nabyo ntibisobanuka neza. Bityo rero nta musaruro mwiza tuba dukwiye kubitegaho.”

Banamwana Camarade yunze murya bagenzi be avuga ko bigoye ko umutoza yatanga umusaruro adakorana neza n’abatoza b’imbere mu gihugu kuko aribo bahorana abakinnyi iminsi yose. Kandi ntiyabigeraho atamaze igihe mu gihugu.

Aba batoza ntibishimira ubwinshi bw’abahabwa akazi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko nta gikombe cyangwa itike y’igikombe mpuzamahanga barahesha u Rwanda.

Uganda yo yatojwe n’abatoza babiri gusa; Bobby Williamson na Milutin Sredojević Micho, batwaye ibikombe bitanu bya CECAFA mu myaka 10 ishize, banabona itike y’igikombe cya Afurika 2017.

Abatoza 14 batoje u Rwanda kuva 2007

Michael Nees (2006–07)

Croatia Josip Kuže (2007–08)

Raoul Shungu (2008, inzibacyuho)

Branko Tucak (2008–09)

Eric Nshimiyimana (2009–10, inzibacyuho)

Sellas Tetteh (2010–11)

Milutin Sredojević (2011–13)

Eric Nshimiyimana (2013–14)

Stephen Constantine (2014–2015)

Lee Johnson (2015, inzibacyuho)

Johnny McKinstry (2015–16)

Gilbert Kanyankore (2016, inzibacyuho)

Jimmy Mulisa (2016, inzibacyuho)

Antoine Hey (2017)

Ubwinshi bw'abatoza nta musaruro butanga ku ikipe y'igihugu
Ubwinshi bw’abatoza nta musaruro butanga ku ikipe y’igihugu

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish