Digiqole ad

CHUB: Abarwayi batishoboye baratabaza

Abarwayi bo mu bitaro bikuru bya kaminuza nkuru y’u Rwanda bahabwaga amafunguro n’umuryango Social Gospel Ministry umwe mu miryango ikorera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ushinzwe kwita ku barwayi baratangaza ko bakomeje guhura n’ingorane mu kubona amafunguro. Ibi bikaba nk’uko bitangazwa na bamwe mu banyeshuri bakora uwo murimo babitangaje ku munsi w’ejo bakaba batangaza ko ngo bituruka ku ikurwaho  kuri bamwe muri bagenzi babo ry’amafaranga yari agenewe kubatunga  dore ko ngo ingemu ari bayikuragaho.

Nshimiyimana Valens umwe mu barwariye mu bitaro bikuru bya kaminuza biri I Butare, mu mujyepho y’u Rwanda atangaza ko ngo  ubu basigaye bagemurirwa nibura rimwe mu cyumweru kandi ngo mu mwaka ushize barabonaga ingemu iturutse niburu inshuro imwe mu cyumweru.

Ati: “Iyo mbashije kubona icyo ndya nshimira Imana”

Nyiramana Beata wari urwarije muri ibi bitaro we akaba avuga ko ngo iyo ibiryo byabaye bike gusa ngo bagerageza kubisaranganya uko biri. Ati: “Iyo bigaragara ko bitari buduhaze, tubiharira aba badafite abarwaza.”

Ku rundi ruhande bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bibumbiye muri uyu muryango batangaza ko ngo kuba bamwe mu banyeshuri batarisanze ku rutonde rw’abemerewe guhabwa inguzanyo ya SFAR muri uyu mwaka wa 2011 byatumye umubare w’abatabona icyo kurya wiyongera bityo ngo amafunguro make babona bakaba bagomba kuyasaranganya abo barwayi na bagenzi babo baba batabonye icyo kurya kuko ngo batajya gutabara abandi kandi muri bo hari abari kwicwa n’inzara

Welars Mukiza, umujyanama muri uyu muryango, yatangarije Umuseke.com ko ngo abanyeshuri batagitanga amakarita nkuko byari bisanzwe ahubwo ngo bahitamo kuyaha bagenzi babo baba batabonye icyo kurya.

Ati: “Umwaka ushize twabonaga amakarita agera kuri 56 mu gihe ubungubu amakarita tubona atajya arenga 14 iyo yabaye menshi kandi hari abanyeshuri bagera kuri 24 tugomba gufasha tukabaha ibyo kurya.”

Ku busanzwe uyu muryango Social Gospel Ministry ugizwe n’abanyeshuri b’abakristu biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda amafunguro ugemurira abarwayi uyakura ku makarita ya bamwe mu banyeshuri baba bakoze amasengesho yo kwiyiriza cyangwa bagize indi mpamvu ituma batajya gufata amafunguro.

Solange Umurerwa
Umuseke.com

en_USEnglish