Digiqole ad

Abasirikare n’abapolisi 50 ba Ethiopia binjiye muri Kenya bitazwi

 Abasirikare n’abapolisi 50 ba Ethiopia binjiye muri Kenya bitazwi

Abapolisi bo muri aka gace ngo bagiye kubona basanga hari abasirikare bo muri Ethiopia binjiye batabizi

Inzego z’umutekano muri Kenya kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015 basanze abasirikare bavanze n’abapolosi bose hamwe 50 bakuru bo muri Ethiopia bitwaje intwaro mu majyaruguru y’iki gihugu.

Abapolisi bo muri aka gace ngo bagiye kubona  basanga hari abasirikare bo muri Ethiopia binjiye batabizi
Abapolisi bo muri aka gace ngo bagiye kubona basanga hari abasirikare bo muri Ethiopia binjiye batabizi

Inkuru dukesha Daily nation iravuga ko aba basirikare bigaragara ko binjiye muri Kenya mu cyumweru gishize banyuze ku mupaka wo mu Majyaruguru maze bagafata sitasiyo ya Polisi ku ngufu.

Aba basirikare bari bafite imbunda zo mu bwoko bwa AK47 ngo baje mu bimodoka 10 maze bafata ibirindiro hafi ya sitasiyo ya Polisi yitwa Illeret Police Station.

Muri aka gace kari mu  birometero 16 uvuye ku mupaka kacungwaga n’abo basirikare ba Ethiopia kuko icyo gihe bakekaga ko inzego z’umutekano za Kenya zitabizi.

Aba basirikare ngo bafashe amafoto y’agace bacunganga kandi ngo bashakaga gucunga umupaka ndetse n’ikiyaga kiri hafi aho, gusa byarangiye bemeye gusubira mu gihugu cyabo.

Iyi ibaye inshuro ya gatatu ingabo za Ethiopia zinjira  muri Kenya muri uyu mwaka.

Umukuru wa Police muri aka gace Tom Odero yavuze ko mbere y’uko ingabo za Ethiopia zinjira muri kariya gace, ibisirikare by’ibihugu byombi byarabanje kwemeranywa ku bikorwa byo gucunga kariya gace bafatanyije.

Gusa umukuru wa Police ya Kenya witwa IGP Joseph Boinnet yavuze ko mu by’ukuri ntawamenya icyari kizanye bariya basirikare.

Odero we yasabye ko hakongerwa abasirikare n’abapolisi benshi kuri uriya mupaka kuko ngo ubuke bwabo aribwo bwatumye bariya basirikare ba Ethiopia babasha kwinjira uko bishakiye.

Yagize ati: “Sitasiyo ya Police ya Illeret ifite abapolisi icyenda gusa kandi baba bafite inshingano zo gucunga uriya mupaka bonyine.”

Umuvugizi w’ingabo za Kenya, Colonel David Obonyo, yavuze ko nta makuru y’uko ingabo za Ethiopia zinjiye ku butaka bwa Kenya bari bafite.

Gusa ngo yumva ko ziriya ngabo zitari zizanywe no gukora ikibi.

Theodomir Ntezirizaza

UM– USEKE. RW

6 Comments

  • Kenya bibera muri Business, ibindi ntibabyitaho cyane, usanga bibereye busy no gushaka cash, barindwa n’Imana urebye

  • Mbega igihugu weeeeee!!!!

  • Abanyarwanda bazi kwishirahejuru nukwishima gusa, mukabonako murushubwenge abantu bose. Muribesha cane, iyomufise agahengwe zamushimimana.

  • Uyu wiyise Ngoma se ateye aturutse he? Abanyarwanda bamutwaye iki? Abona se abanyarwanda batazi ubwenge??

  • muraho neza ariko se kuki mwumva guhangana cyangwa kuvuguruzanya aribyo byambere kurusha gutanga igitekerezo cyawe nawe uko ubyumva .icyo numva cyaba kiza nuko wajya utanga igitekerewo cyawe naho urwanda twese turabizi ko dufite amahoro murakoze

  • Imana yirirwa ahandi igataha i RWANDA ayo namahirwe rero nkatwe abanyarwanda tutagomba gupfushubusa tugomba kuyishima kandi twongerakuyisaba kuturindira igihugu cyacu ndetse natwe ubwacu abanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish