Digiqole ad

Abasigiwe ubumuga na Jenoside bishakamo ubushobozi – Gatera

Abasigiwe ubumuga na Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu mushinga ‘Mulindi-Japan One Love’ barakataje mu rugamba rwo kwiteza imbere kabone n’ubwo batorohewe n’ibibazo bitandukanye byihariye basigiwe na Jenoside.

Gatera na we afite ubumuga bw'ingingo
Gatera na we afite ubumuga bw’ingingo

Muri iki gihe cy’iminsi 100 y’ibikorwa by’umwihariko byo kwibuka abazize Jenoside no kuzirikana kubayirokotse Umuseke.com wavuganye Gatera Emmanuel atubwira ku basigiwe ubumuga na Jenoside bari muri Mulindi-Japan One Love.

Gatera avuga ko abarokotse bari mu mushinga we imbogamizi bafite ari ukuba batagifite amaguru, amaboko, amaso n’izindi ngingo kandi barazigeze, ndetse no kuba abenshi nta miryango bafite ishobora kubafasha muri ubwo bumuga.

Ati “ Izo mbogamizi zarababangamiye ariko ubu agahinda barakarenze. Twatangiye tubahagurutsa tubigisha uko bashobora kwifasha, bamwe babonye amahugurwa mu Rwanda ndetse no muri Japan ubu benshi barifashije.”

Gatera yemeza ko ubu abasigiwe ubumuga na Jenoside yakorewe abatutsi bo muri Mulindi-Japan One Love, bageze aho bashobora kwigira kuburyo ibyo Leta itari yabaha nabo ubwabo bashobora kubyishakamo.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Waaa, One Love Mzee Gatera and bless up
    you are among few pple left and care.

  • yes,will survivor without any body.mureke abohora babeshya ngo,nako reka twicecekere

Comments are closed.

en_USEnglish