Digiqole ad

Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe amahirwe ntibagikwiye gufatwa byihariye-Sena

 Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe amahirwe ntibagikwiye gufatwa byihariye-Sena

Senateri Tito Rutaremara ni umwe mu batanga ibitekerezo cyane muri uku kuvugurura itegeko nshinga, dore yari no mubateguye iryo mu mwaka wa 2003 ubu u Rwanda rugenderaho.

Kuri uyu wa kabiri, Komisiyo ya Politike n’imiyoborere myiza y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yakomeje gusuzuma umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye, mu ngingo 30 nzasuzumwe mu gice cya mbere cy’umunsi, izaganiriweho cyane ni nkeya zirimo n’iyo gusangira ubutegetsi yakuriye inzira ku murima Abasigajwe inyuma n’amateka.

Senateri Tito Rutaremara ni umwe mu batanga ibitekerezo cyane muri uku kuvugurura itegeko nshinga, dore yari no mubateguye iryo mu mwaka wa 2003 ubu u Rwanda rugenderaho.
Senateri Tito Rutaremara ni umwe mu batanga ibitekerezo cyane muri uku kuvugurura itegeko nshinga, dore yari no mubateguye iryo mu mwaka wa 2003 ubu u Rwanda rugenderaho.

Ubwo iyi Komisiyo, ndetse n’abandi Basenateri bagendaga baganira ingingo ku yindi mu zigize umushinga w’itegeko nshinga rishya, bahereye ku ngingo ya 44 basubikiyeho kuwa mbere, ingingo zimwe na zimwe bazinyuragaho nta bundi bugororangingo bazikoze.

Ingingo ya 50 ivuga ku “Kwita ku mibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye” yaje gukosorwa, bisabwe na Senateri Tito Rutaremara, bemeranya ko handikwa “Kwita ku mibereho y’abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi” mu rwego rwo kwirinda ipfobya no kumva nabi ibyo ingingo itavuga.

Ingingo ya 62 ivuga ku “Isaranganya ry’ubutegetsi”, iri mu Mutwe wa VI, ugaruka ku nzego z’ubutegetsi yabaye ni imwe muzateje impaka nyinshi.

Aha Abasenateri bamwe bagarutse ku ihame ryo gusaranganya ubutegets mu nzego za Leta hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Iyi ngingo ikagira iti “Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa Politiki. Abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya Politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite ariko bitabujije ko n’abafite ubushobozi batari mu mitwe ya Politiki bashyirwa muri Guverinoma. Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana (50%) by’abagize Guverinoma.”

Aha Abasenateri bagarutse cyane ku kwihuza kw’amashyaka “Coalition” usanga yishyira hamwe kugira ngo atsindire imyanya runaka, amatora yarangira ugasanga isaranganywa ribaye muri rusange.

Bakiri kuri iyi ngingo, Hon. KALIMBA Zephyrin, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka ukomeye mu Rwanda, yagaragaje ko rimwe na rimwe “Gushyira mu bikorwa izi ngingo (zo gusaranganya ubutetsi) hazamo ikibazo.” Aha yavuze ko hari ibyiciro by’Abanyarwanda nk’Abasigajwe Inyuma n’Amateka usanga badahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zose z’imitegekere.

Kuri iyo ngingo, Senateri Tito Rutaremara yahise amubwira ko bidakwiye ko abasigajwe inyuma n’amateka bagirwa nk’icyiciro cyihariye cy’Abanyarwanda, mu gihe imiyoborere y’u Rwanda igenda igerageza guhuza no kuzamurira hamwe abantu mu bumwe bw’Abanyarwanda, bityo ngo bagomba guhatana n’abandi.

Ibi byashimangiwe na Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza muri Sena nawe yashimangiye ko Abasigajwe inyuma n’amateka batagomba gufatwa byihariye, ahubwo ngo bakwiye gukomeza gufashwa gutera imbere mu buryo bw’ubumenyi ku buryo babasha guhangana ku isoko.

Yagize ati “Abasigajwe inyuma n’amateka ntabwo Leta yabibagiwe,…ibiriho ubu ni uko nta muntu usigazwa inyuma n’amateka,…hariho ihame remezo rivuga ngo buri wese uri inyuma ashyirirwaho uburyo bumufasha kuba yatera imbere,…ariko iyo bigeze hejuru ngo washoboye kujya kwiga, hari umwanya runaka ushobora nawe gupiganirwa, kuvuga ngo ntabwo bari mu myanya ngira ngo nubivuga ayirimo.”

Kuva saa cyenda z’igicamunsi, Abasenateri barakomeza gusuzuma uyu mushinga w’itegeko nshinga, intego ngo ni uko iki cyumweru kirangira barangije kurisuzuma hanyuma bakazashyikirza raporo inteko rusange bitarenze icyumweru gitaha.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko se ubundi abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda ni bande? Iyi mvugo nayo ubwayo iteye urujijo?

    Abanyapolitiki bo mu Rwanda ntabwo baragera ku rwego rwo kubona ibibazo nyabyo Sosiyete nyarwanda ifite, niyo babibonye barabyihunza, bagatinya kubivuga uko biri. Abenshi muri bo bafite indimi ebyiri, abandi bamazwe n’ubwoba, abandi barwana ku mukati wabo gusa ibindi ntubibabaze,

    Perezida wa Repubulika niwe wenyine ubona uvuga icyo atekereza nta kwishisha, ubona abandi banyapolitiki bose bamutinya. Icyo avuze cyose baracyemera, bagakoma amashyi, nta numwe watinyuka kumugira inama mu gihe yaba avuze ikintu kitari cyo, cyangwa se ngo amuvuguruze.

  • Jye mbona gahunda yo kuzamura abatwa yakomeza uko iri, hakiyongeraho ko umwana w’umutwa ubashije kugera muri secondaire yakwigira ubuntu nta na kimwe asabwe kabone niyo twaba twa tundi muri twelve years basaba kugirango hazamurwe umubare w’abatwa bize. (Nkoresheje ijambo umutwa kuko niryo bishimira kuruta utundi tuzina bahabwa)

Comments are closed.

en_USEnglish