Digiqole ad

Abasifuzi bane b’abanyarwanda bazasifura imikino ya CAF

 Abasifuzi bane b’abanyarwanda bazasifura imikino ya CAF

Abasifuzi bane b’abanyarwanda barimo Ruzindana Nsoro na Twagirumukiza Abdoul Karim (bari hagati) bari ku rutonde rw’abazasifura amarushanwa ya CAF ahuza ama-Clubs

*Amakipe azahagararira u Rwanda; APR FC na Rayon yamenye abazayasifurira

Harabura iminsi mike hagatangira amarushanwa ya Afurika ahuza ama-Club y’umupira w’amaguru yitwaye neza iwayo; ‘CAF Confederation Cup’ na ‘CAF Champions League’. U Rwanda ruzahagararirwa na Rayon sports na APR FC. Abasifuzi bazakoreshwa mu majonjora y’ibanze batangajwe, harimo abanyarwanda bane.

Abasifuzi bane b'abanyarwanda barimo Ruzindana Nsoro na Twagirumukiza Abdoul Karim (bari hagati) bari ku rutonde rw'abazasifura amarushanwa ya CAF ahuza ama-Clubs
Abasifuzi bane b’abanyarwanda barimo Ruzindana Nsoro na Twagirumukiza Abdoul Karim (bari hagati) bari ku rutonde rw’abazasifura amarushanwa ya CAF ahuza ama-Clubs

Hagati ya tariki 10-12 Gashyantare 2017 nibwo hateganyijwe imikino y’amajonjora y’ibanze y’amarushanwa abiri ategurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ ku bufatanye na ikigo cy’Abafaransa gicuruza ibikomoka kuri peteroli ‘TOTAL’.

CAF yamaze gutanganza abasifuzi bazasifura iyi mikino. Abanyarwanda bane bahawe umukino umwe ni; Abdoul Karim Twagiramukiza usifura hagati, Ambroise Hakizimana, na Honore Simba basifura ku mpande na Ruzindana Nsoro uzaba umusifuzi wa kane.

Aba bagabo bahawe kuyobora umukino ubanza uzabera i Addis Ababa ugahuza Defence Fc yo muri Ethiopia na Yong Sports Academy de Bamenda yo muri Cameroun. Commisseur w’uyu mukino ni umunya-Uganda Mike Letti.

Aba basifuzi ntibarimo uwari umenyerewe Ndagijimana Theogene wihanangirijwe na CAF nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wahuje Tunisia na Libye tariki ya 11 Ugushyingo 2016.

Ibi bihano bya CAF byatumye adashyirw aku rutonde rw’abayobora imikino ya AFCON iri kubera muri Gabon, n’imikino ihuza ama-Clubs.

Amakipe azahagararira u Rwanda yamenye abazasifura imikino yayo.

Tariki 18 Gashyantare 2017 nibwo APR FC izakira umukino wa mbere wa CAF Champions League uzayihuza na Zanaco FC yo muri Zambia.

Uyu mukino uzabera kuri stade Amahoro uzayoborwa n’abarundi; Pacifique Ndabihawenimana, Herve Kakunze, Gustave Baguma na Thierry Nkurunziza.

Umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzahuza Rayon sports na Al Salam Wau yo muri Sudan y’epfo tariki 19 Gashyantare 2017 kuri stade Amahoro, uzasifurwa n’abanya-Ethiopia; Haileyesus Bazezew Belete, Kinfe Yilma Kinfe, Shewangizaw Tebabal Tadesse na Yemanabran Kassaun.

Twagirumukiza Abdoul Karim wasifuye umukino APR FC iherutse gutsindamo Rayon sports 1-0, ari mubo CAF yagiriye ikizere
Twagirumukiza Abdoul Karim wasifuye umukino APR FC iherutse gutsindamo Rayon sports 1-0, ari mubo CAF yagiriye ikizere
Ndagijimana Theogene wihanangirijwe na CAF ntabwo ari kuri uru rutonde
Ndagijimana Theogene wihanangirijwe na CAF ntabwo ari kuri uru rutonde

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Amakipe yacu tuyarinyuma imana izadufashe aya majonjora adusige amahoro

  • Uyu musifuzi wasifuye umukino wa APR na Rayon akwiye guhabwa ibihano nk’ibyahawe uriya wasifuye umukino wa Africa y’Epfo na Senegal, ubwo yahaga Africa y’epfo Penaliti yavuyemo igitego. Abeshya ko umudefanseri wa Senegali yakoze umupira kandi yarahagaritse umupira n’amaguru kandi ahagaze yemye. Uyu yahanishijwe kwirukanwa mu basifuzi ba CAF. N’uyu wacu rero akwiye kwirukanwa kuko ibyo asifura ubanza ari Rugby atari Foot ball. APR gutsinda igitego n’amaboko, kikemerwa. APR kuvanamo umupira wa rayon n’amaboko, ntihatangwe penaliti, ndetse n’ikarita. Ubwo ni ukuvuga ko kuri we byemewe. Iyo ntabwo ari foot ball. Abafite amashusho ya AZAM TV mwirebere. Ni hatari.

  • Nanjye narumiwe ariko nta gitangaZA KIRIMO KUKO pEREZIDA WA APR NA KO WA FERWAFA ARIWE UBASHYIRAHO SE KANDI MUZI NEZA KO UYU MUKINO WAHINDUYE BA ARBITRE INSHURO ESHATU HARI IKIBIRI INYUMA. AHUBWO ABAFANA BAZAREKE KUJYA MU MIPIRA FEDERATION IBA YATUMIYEMO RAYON SPORT KUBERA IMPAMVU YO KUBONA UBWITABIRE. NONE SE KUKI BIMYE ABOUBA IMPAPURO ZO GUKINA KANDI NTA MPAMVU ITANZWE UBWO NTACYO BIBABWIYE? MBARAGA KO YAKINIYE MARINE KANDI CASE YE IMEZE NK’IYA ABOUBA AHUBWO WE YAKINYE NA FIFA ITARATANGA UBURENGANZIRA. IGIHE CYOSE DE GAULE AHAGARARIYE INYUNGU ZA APR MURI FEDERATION NTA NA RIMWE RAYON SPORT IZAGIRA ICYO IGERAHO.

    NDAHAMAGARIRA ABAFANA BA RAYON GUCIKA KU BIBUGA BITYO BASABE DE GAULE KWEGURA MU MAGURU MASHYA. IKINDI AMAFARANGA YO KWISHYURA TUJYE TUYAKUSANYIRIZA HANZE TUREBE UKO TWAYASARANGAYA ABAKINNYI AHO KUYAHA ABADUTESHA UMUTWE TWINJIYE KANDI TUGATAHA TUBABABAYE.

Comments are closed.

en_USEnglish