Digiqole ad

Abarwanya Kaddafi bagiye gufata Ajdabiah

LIBYA: Nkuko tubikesha urubuga rwa internet www.20minutes.fr, ruratangaza ko mu ijoro ryakeye indege z’urugaga rw’ibihugu byishyize hamwe mu kurwanya Kaddafi, zarashe ndetse zikanasenya za burende za Mouammar Kaddafi mu burasirazuba bwa Libya kugira ngo bafungurire inzira abarwanyi ba Kaddafi bashakaga gufata ndetse no kugenzura umujyi wa Ajdabiah, umujyi ushobora kubafasha mu gufata iyindi mijyi.

Twabibutsa kandi ko mu masaha 24 ashize urugaga rugizwe na Etats- Units, France na Grande- Bretagne rwatangaje ko bamaze kurasa missiles 16 zo mu bwoko bwa Tomahawk bakaba bamaze kugaba ibitero 153 by’indege, nkuko byatangajwe n’ingabo z’abanyamerika. Muri iri joro kandi indege y’abafaransa yashenye ibibunda bya rutura bya Kaddafi hafi y’umujyi wa Ajdabiah ku birometero 160 mu majyepfo y’umujyi wa Benghazi ubarizwamo abatavuga rumwe na Kaddafi.

NYUZAHAYO Norbert
Umuseke.com

en_USEnglish