Digiqole ad

Abarwanya Gaddafi bafashe indi mijyi 4

Ingabo za Gaddafi nk’imbeba zishwe n’ubwoba

Ingabo zirwanya Col. Muammar Gaddafi zimaze kwigarurira indi mijyi ine mu burasirazuba bwa Libya ndetse bakaba begereye umugi witwa uwa Gaddafi wa Sirte, nkuko BBC ibitangaza.

Imijyi yongeye kwisubizwa n’abarwanya Gaddafi ni Ras Lanuf, Brega (ukungahaye kuri Petrole), Uqayla and Bin Jawad, bakaba ngo bayifashe nyuma y’uko ingabo zishyigikiye Gaddafi zimishweho ibisasu n’indege z’ingabo zishyize hamwe mu mugambi wo kurengera abaturage ba Libya.

Umwe mungabo zirwanya Gaddafi yatangarije umunyamakuru wa BBC ati”ntitugifite ubwoba bw’abasirikare ba Gaddafi, bameze nk’imbeba zifite ubwoba, bari kwiyambura imyenda ya gisirikare bagata imbunda bakigira abaturage

Umuvugizi wa leta ya Gaddafi Mussa Ibrahim nawe yemeje ko ingabo zabo zihswe ari nyinshi, ati « twapfushije abantu beshi, abasirikare n’abasivili, ariko ntituzarekura, tuzarwanana mpaka.

Hagati aho ingabo zishyize hamwe ngo zirengere abaturage ba Libya mu mwanzuro wafashwe na Loni (UN) zikaba zemeje ko zitazaha ibirwanisho na bike abarwanya Gaddafi, ndetse ko kandi batazigera bohereza abasirikare barwanira ku butaka gufasha abadashaka Gaddafi.

 

en_USEnglish