Digiqole ad

Abarusiya barashinjwa kwiba amakuru bakoreshe Ikoranabuhanga

Raporo y’ikigo gishinzwe kurinda umutekano wa za mudasobwa cyitwa CrowdStrike  irashinja Leta y’Uburusiya kwiba amabanga menshi yari abitse muri za mudasobwa zo mu bihugu by’u Burayi, Amerika na Aziya.

Ubujura n'ubutasi bukoresheje ikoranabuhanga bwugarije Isi
Ubujura n’ubutasi bukoresheje ikoranabuhanga bwugarije Isi

Iyi raporo ivuga ko Uburusiya bwakoze ibi mu rwego rwo kumenya amakuru yabufasha mu kwitezambere mu by’ubukungu ndetse n’ikoranabuhanga.

Ubu bujura bwibasiye ibigo bikora ibijyanye n’ingufu ( energy) n’ibigo bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Abakoze ubu bushakashatsi basanze ibi bigo byaribwe amabanga akomeye cyane kandi afite agaciro mu mafaranga ndetse n’umutungo mu by’ubwenge.

Dmitri Alperovitch, ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri CrowdStrike  yagize ati “ ibi byose Leta y’Uburusiya yabikoze igamije kongera ubuhanga bwayo no gukomeza guhangana ku isoko n’ibindi bihugu byakataje mu ikoranabuhanga ku Isi.”

Uyu mugabo avuga ko ari ubwa mbere Uburusiya bushyizwe mu majwi ko bwiba ibigo bikomeye amakuru y’ikoranabuhnga n’ubukungu.

Ikigo CrowdStrike cyemeza ko cyakurikiraniye hafi itsinda ‘Energetic Bear’ ry’abajura bakoresha ikoranabuhanga ( hackers) mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ibinyemetso babonye bashingiye ku bikorwa bya bariya bajura bigaragaza ko bakoreraga Leta  y’Uburusiya mu kuyishakira amakuru y’ingirakamaro avuye muri biriya bihugu bikomeye.

Ubu bujura bw’Abarusiya bwibasiye ibigo by’ubwubatsi, ibigo by’ubuzima, ibigo bikora ikoranabuhanga ndetse n’ibigo bya gisirikare.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibihugu byo mu Burayi ndetse nibyo mu Burasirazuba bwo Hagati nibyo bwibasiwe n’ubu bujura.

Muri iki gihe ibihugu byose ku Isi bihangayikishijwe n’ubujura cyangwa ubutasi bukoresha ikoranabuhanga.

Hashize iminsi igihugu cy’Ubushinwa kivugwaho kwiba amakuru akomeye yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko abakuru b’iki gihugu babyamaganiye kure.

Inzobere mu ikoranabuhanga zemeza ko ubu bujura bwafashe intera ndende ku buryo busa naho bwahindutsemo intambara ikomeye ariko irwanywa bucece.

Izi nzobere zongeraho ko mu myaka mike iri imbere intambara nyinshi zizaba zugarije Isi zizaba zishingiye ku ikoranabuhanga.

Source:redpepper

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish