Digiqole ad

Abarimu bazajya bikopesha mudasobwa, Airtel Rwanda ibahe modem za make

 Abarimu bazajya bikopesha mudasobwa, Airtel Rwanda ibahe modem za make

Umuyobozi wa Smart Africa Investment Francois Karenzi iburyo ahereza umwarimu mudasobwa

Kuri uyu wa gatanu Airtel Rwanda n’abafatanyabikorwa nka Africa Smart Investments- Distribution na Koperative Umwalimu SACCO batangije igikorwa cyo korohereza abarimu kubona mudasobwa zifite Internet muri gahunda ya Smart Program mu rwego rwo kuzamura umusaruro mu barezi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Umuyobozi wa Smart Africa Investment Francois Karenzi iburyo ahereza umwarimu mudasobwa
Umuyobozi wa Smart Africa Investment Francois Karenzi iburyo ahereza umwarimu mudasobwa

Muri gahunda ya Smart Program, umwarimu azajya ahabwa inguzanyo mu Umwalimu Sacco azishyura mu myaka ibiri, aho azajya yishyura ibihumbi 13, 920 buri kwezi harimo n’inyungu ya banki na Internet y’ukwezi idahagarara.

Usabyimana Jean Desire ukora mu ishami ry’inguzanyo muri Koperative Umwalimu Sacco, yavuze ko abarimu bazahabwa inguzanyo zo kugura izi mudasobwa bizaterwa n’ubushobozi bwabo.

Yagize ati “Twifuje abarimu bacu ko bagira ubumenyi ndetse no gukora imirimo yabo bikaborohera bakoresha mudasobwa zifite n’umuyoboro wa Internet ku buryo natwe twiteguye kwakira amadosiye yabo asaba inguzanyo kugira ngo babone izo mudasobwa.”

Ikigo cya Smart Africa Investiment – Distribution gishinzwe ikwirakwizwa rya mudasobwa zikorerwa mu Rwanda, kivuga ko korohereza abarimu kubona mudasobwa bizabafasha mu mirimo yabo.

Karenzi Francois  umuyobozi wa Smart Africa Investiment yavuze ko mudasobwa zizatangwa zikoranye ikoranabuhanga rigezweho kandi nta kabuza ko zizafasha abarimu mu kunoza imirimo yabo mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi bakoresheje Internet.

Airtel Rwanda yo izajya iha buri mwarimu wahawe mudasobwa modem ifite Internet y’amezi 24 mu rwego rwo kumworohereza akazi ke ka buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Phillip Onzoma muri iki gikorwa yavuze ko Airtel inejejwe no kuba muri ubu bufatanye kugira ngo hongerwe ubushobozi bwa mwarimu.

Ati “Twiyemeje gushyigikira Leta y’u Rwanda kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke hifashishijwe ikoranabuhanga, rero twiteguye gushyira imbaraga zacu muri iki gikorwa mu Turere twose kugira ngo hatazagira umwarimu ucikanwa.”

Yakomeje avuga ko muri iyi Internet bageneye abarimu ihendutse cyane bitewe n’uko igiciro cyagabanyijwe kugera kuri 75% mu rwego rwo kubafasha kugira ngo aya mahirwe atabacika.

Izi mudasobwa zikaba zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 207 000 imwe, harimo na Internet y’imyaka ibiri.

Mu nama yahuje ibi bigo bitatu
Mu nama yahuje ibi bigo bitatu
Abarimu bazajya boroherezwa kwikopesha mudasobwa bishyure gake gake, Airtel Rwanda ibafashe kubona Internet
Abarimu bazajya boroherezwa kwikopesha mudasobwa bishyure gake gake, Airtel Rwanda ibafashe kubona Internet
Airtel Rwanda, Smart Africa Investment, Umwalimu sacco bari mu nama yo kunoza iyo mikoranire
Airtel Rwanda, Smart Africa Investment, Umwalimu sacco bari mu nama yo kunoza iyo mikoranire

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • AHUBWO JYE NADABONA MWATINZE KUZIZANA , MUMPEREHO

  • AYO MA FRW MWANDITSE NANGAHE?2007000FRW CYANGWA MWIBESHYE.

  • Ko mbona inyungu bashaka ku mwarimu ari nyinshi. Niba umwarimu azatanga FRW 334080 (FRW 13920×24) mu myaka ibiri kuri laptop igura FRW 207000 ubwo baramwungukamo FRW 127,080 (60%) byose. Internet yo ugereranije n’ibindi biciro bisanzwe biriho, 2700 ku kwezi nta kibazo nko ku barimu ba secondaires. Ariko birasaba ko Umwarimu ayibyaza umusaruro nko kuba yamufasha kwiga programs ziri online cyangwa a distance.

  • yewe? jye ndabona ibiciro bihanitse cyane rwose. ariko buriya baribuka ko ari mwarimu bari guha iriya nguzanyo? wa mugani kereka niba ari abo muri secondaire gusa naho abo muri primaire se? cyakora iyi gahunda ni ingirakamaro mugihe ihendukiye Bose.

  • Mwalimu wee! sorry kbs. iyi laptop izahagarara hafi 340 mille, ko iyo ufite 100 mille cash ubona machine, na modem ku 13 milles, ukajya wigurira ka connection igihe ushakiye cg ukavumba ka wireless, ibi murabona byamarira iki mwalimu koko? 13mille ku kwezi mu myaka 2!! birutwa no gusaba avance ukicururiza ibirayi.

  • Hahhhaaaa 334,080frw kuri mudasobwa murumva mwarimu azayakura he? Muzi ukuntu bibereyeho none leta irabura kubafasha kuzibona ku giciro gisanzwe ahubwo mubasabe inyungu nyinshi gutyo? Muzibahere 280,000frw nibura.

    • ni hatari pe

  • Mwaeimu ari mu bakozi bavunika ariko bagahembwa ubusa busa.None koko mubona ariya mafaranga yava he koko?Mubigire inkunga naho ubundi ni ikibazo kitoroshye. Ko mbona inyungu bashaka ku mwarimu ari
    nyinshi. Niba umwarimu azatanga FRW
    334080 (FRW 13920×24) mu myaka ibiri
    kuri laptop igura FRW 207000 ubwo
    baramwungukamo FRW 127,080 (60%)
    byose. Internet yo ugereranije n’ibindi biciro
    bisanzwe biriho, 2700 ku kwezi nta kibazo
    nko ku barimu ba secondaires. Ariko
    birasaba ko Umwarimu ayibyaza umusaruro
    nko kuba yamufasha kwiga programs ziri
    online cyangwa a distance.

  • EGOKO AYO MFR NIMENSHI BARAHENDA BAMARA NGO NUKUTWOROHEREZA KOKO NARUMIWE

  • Nonese nk’umwarimu wu A2 wari ufite credit mu U.SACCO biyishyura 20 000fr nawe agasigarana 20 000fr,ubwo bazakuramo 14 000fr asigarane 0fr,njye ndumva bahera kuba A1 na A0,noneho aba A2 badafite credit bakazishyura mu 4years,abafite credit bakabaha 8years cg bakareka credit zabo zikarangira.

  • 13.600×24=333600 rero si 207.000 niba ari zazindi bari kuvuga zitagira lecteur ya CD rwose murimo guhenda abantu mwitwaje ko ari umweenda niba rero ari ukubafasha kuki mubishyiramo inyungu za bank ICYO MBONAMO GISA N’INYUNGU NI IYO INTERNET UBWOSE NIBAYIHAGARIKA BAZAREGA NDE KO YO ITARI KUBARWA KUKO YO ITANGIRWA UBUNTU????!hanze aha 250 000 machine ziri kuboneka cyane kandi nziza

  • teacher singuciye intege ariko nutabigiramo ubwenge uzaseba tu!
    ndivugira A2 uzahembwa40.000frw wishyure 13000frw hanyuma uzatungwa n’iki? leta yacu turabiziko idukunda kandi idufasha muri byishi nayo nigire akantu iteraho kuko abana turera n’abana b’igihugu nimugabanye ibiciro cg mwongere igihe cyo kwishyura nibura muduhe nk’imyaka itanu(5ans)

    nibamugirango ndababeshya muzagere kw’isoko murebe uko ibiribwa bihagaze.

Comments are closed.

en_USEnglish