Digiqole ad

IPRC-East yibutse abari abakozi n'abanyeshuri ba ETO Kibungo bazize jenoside

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Mata 2014 IPRC-East yibutse abari abakozi n’abanyeshuri ba Eto Kibungo bishwe nabi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, iri shuri ryanashyikirije umwana w’imfubyi witwa Mashyaka Jacques inzu nziza ryamwubakiye ikaba ifite igikoni, ikiraro n’ibiryamirwa ndetse n’ibyo kumutunga mu gihe gito.

Umuyobozi wungirije muri DWA ashyira indabo ku mva y'abari abakozi ba Eto bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wungirije muri WDA ashyira indabo ku mva y’abari abakozi ba Eto bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri uyu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Eto Kibungo ariyo yahindutse Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC-East) kuri ubu, abanyeshuri ba IPRC-East, abayobozi banyuranye n’abanyonzi bo mu Mujyi wa Kibungo bakoze urugendo mu mutuzo.

Urwo rugendo rwaturutse ku ishuri IPRC-East rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside ruri mu mujyi wa Kibungo.

Abayobozi banyuranye mu nzego hashyize indabo ku mva z’abari abakozi ba Eto Kibungo, ndetse hanavugirwa amasengesho n’abayobozi b’amadini anyuranye.

Nyuma y’uyu muhango, IPRC-East yashyikirije umwana w’imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi inzu nziza cyane ifite agaciro ka miliyoni 8,5 by’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yarubatswe ku musanzu w’abakozi b’ishuri baguze ibikorersho n’abanyeshuri bashyize mu bikorwa ibyo bize.

Uyu mwana witwa Mashyaka Jacques yavuze ko yishimye cyane kuba ahawe inzu dore ko iyo yabagamo yendaga kumugwaho.

Yabwiye imbaga y’abantu ko ubu noneho agaruye icyizere cy’ubuzima, ati “Ndishimye, binyongereye icyizere cyo kubaho, ngiye kwiteza imbere nteze imbere n’igihugu cyanjye.”

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka mu karere ka Ngoma, Gihana Samson yavuze ko atabona agaciro aha inzu yubatswe na IPRC-East ariko avuga ko ari ikimenyetso Abanyarwanda batangiye kuba ibisubizo by’ibibazo byabo.

Yagize ati “Iyi nzu yubatswe n’Abanyarwanda, urubyiruko rwiga muri IPRC-East, sinabona agaciro nyiha ariko birerakana ko ubwo mbere urubyiruko rwigishijwe gusenya, none ubu rwigishijwe gukoresha imbaraga zarwo mu kubaka igihugu.”

Yongeyeho ko ibi byakozwe na IPRC-East bikwiye kubera urugero n’ibindi bigo bikorera mu Rwanda bifite ubushobozi.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro WDA, ushinzwe amahugurwa Irené Nsengiyumva yavuze ko kuba inzu yahawe Mashyaka yarubatswe n’abanyeshuri, bigaragaza ko noneho abanyeshuri bakoresha ubumenyi bahabwa aho kubusiga mu makaye.

Yanavuze ko ikigo WDA gifite gahunda yo kubaka amazu asaga 20 mu  rwego rwogufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

IPRC-East ni ubwa kabiri yubatse inzu nk’iyi yahawe Mashyaka, iya mbere yubakiwe umugore wacitse ku icumu rya Jenoside witwa Urunyuzuwera Francoise nk’uko byatangajwe na Musonera Ephrem umuyobozi wa IPRC-East kandi ngo iki gikorwa ni ngarukamwaka.

IPRC East ni ikigo cy’amashuri y’imyuga gikorera ahahoze ari muri Eto Kibungo, kimaze igihe gito gihawe ubuyobozi, benshi mu bakozi bacyo batangiye akazi mu 2013.

Abakobwa batwaye indabo zo gushyira ku mva
Abakobwa batwaye indabo zo gushyira ku mva
Abakobwa bari batwaye indabo zashyizwe ku mva
Abakobwa bari batwaye indabo zashyizwe ku mva
Inzu yahawe Mashyaka ifite ibyangombwa byose
Inzu yahawe Mashyaka ifite ibyangombwa byose
Abo ni abari abakozi n'abanyeshuri ba Eto Kibungo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo ni abari abakozi n’abanyeshuri ba Eto Kibungo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Francoise na we wubakiwe inzu nk'iyi
Francoise na we wubakiwe inzu nk’iyi
Mashyaka Jacques wahawe inzu ari  hagati y'abayobozi ba IPRC EAST'
Mashyaka Jacques wahawe inzu ari hagati y’abayobozi ba IPRC EAST’
Abanyeshuri batwaye amafoto ya bamwe mu bishwe
Abanyeshuri batwaye amafoto ya bamwe mu bishwe
Urubyiruko rw'abanyeshuri mu rugendo rwa bucece
Urubyiruko rw’abanyeshuri mu rugendo rwa bucece
Abanyonzi bo mu mujyi wa Kibungo mu rugendo rwa bucece
Abanyonzi bo mu mujyi wa Kibungo mu rugendo rwa bucece
Abayobozi ba IPRC East n'abandi mu nzego zinyuranye mu rugendo rwa bucece
Abayobozi ba IPRC East n’abandi mu nzego zinyuranye mu rugendo rwa bucece
Mashyaka ahagaze imbere y'inzu ye, iyo foto ni iy'uko inzu yabagamo mbere yari imeze yendaga kumugwaho
Mashyaka ahagaze imbere y’inzu ye, iyo foto ni iy’uko inzu yabagamo mbere yari imeze yendaga kumugwaho
Umuyobozi wungirije muri WDA amuha imfunguzo
Umuyobozi wungirije muri WDA amuha imfunguzo

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ETO Kibungo mujye mwibuka umwana w’umututsi  witwaga j BOsco masabo waguye aho 1991 ubuyobozi bwanze kumuvuza

  • Muri imfura cyane.Ugirira neza imfubyi Imana imukubira akari ijana.Tuve mu magambo tujye mu bikorwa.Mutanze urugero rwiza n’ibindi bigo bya Leta bibabere isomo ryiza.

  • Sha nibutse Germain rwose (twamwitaga agaciro ka Muntu)  sha Hodari wajyaga atwigisha ijambo ry’Imana buri mugoroba, naho Kiki wavugaga ibya Masabo burya yazize cya Gashugi kitamutabarije cyabaga kiri mu matiku gusa .

Comments are closed.

en_USEnglish