Abaraperi sibo bishwe n’ibiyobyabwenge gusa, Gisa Cy’Inganzo ni umuraperi?- Pacson
Ngoga Edson umunyamakuru akaba n’umuhanzi uzwi cyane nka Pacson, avuga ko isura y’abaraperi yagahindutse nk’iy’abandi bahanzi bakora izindi njyana aho kuba abantu babaziho gukoresha ibiyobyabwenge cyane. Kuko ngo na Gisa Cy’Inganzo byaramwokamye kandi akora RnB.
Uyu muraperi ni umwe mu bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Dore ko ari n’umwe mu bagiye baraharanira iterambere ry’injyana ya HipHop nubwo kenshi yagiye agirana amakimbirane n’abandi bayikora.
Ibi abitangaje nyuma y’aho ngo asangiye abanyarwanda benshi bafata abaraperi nk’abantu batagira ibitekerezo byakubaka.
Nyamara niba ari uko bavugwaho ibiyobyabwenge hari n’abandi babikoresha badakora iyo njyana bokamwe nabyo.
Atangira ubuhanzi bwe, yahereye ku mazina ye PACSON bisobanura PAC ya 2 PAC na SON ya Edson ngo byatewe na mubyara we wamukundishije 2 PAC.
Byaje gutuma abona ko aramutse abikoze kinyamwuga hari aho byakura urwego rwe bikamugeza ku rundi.
Pacson w’umunyamakuru kuri Radiyo City Radio, ni we wanditse indirimbo yamenyekanye cyane bita “SAME HOOD” ucishirije bishaka kuvuga ngo turi bamwe.
Ikaba ari indirimbo ikubiyemo abahanzi barenga 15 muri abo na The Ben ubu uri muri Amerika akaba yarumvikanye mu nyikirizo y’iyo ndirimbo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
burya si abaraperi gusa nshuti zange bakoresha ibiyobyabwenge benshi bita “ibikoresho” kuko n’abandi burya byarabokamye reba nka GISA ub kugirango byibuze uburwayi yatewe nabyo bworoherwe ni uko agomba gutanga 15,000frw bya buri munsi.Gusa umuti nge mbona ni uko kbx bagerageza kubireka cg se bakabigabanya abo bitapfa gushobokera kubivaho burund bitewe n’igihe bamaze babikoresha kuko ni uguhomba gusa bibakururira ahanini!
Comments are closed.