Abanyeshuri ngo bitekereza isoko ry’umurimo mu Rwanda gusa – MINEAC
Ugereranyije n’umubare w’abarangiza kaminuza bashaka akazi n’abatagafite ubu isoko ry’umurimo mu Rwanda ubu ni rito, muri iki cyumweru cyahariwe gusobanura akamaro n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa kabiri abayobozi muri iyi Minisiteri baganiriye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abadventiste iherereye i Masoro mu karere ka Gasabo bababwira ko bakwiye kwagura ibitekerezo byabo ku byerekeranye no gushaka akazi no kwihangira imirimo ntibarehere ku kureba isoko ry’u Rwanda gusa kuko banafunguriwe iryo mu muryango wa EAC.
Abanyeshuri bamurikiwe amahirwe ahari yo kuba batakorera mu Rwanda gusa, yaba gushaka akazi cyangwa kwikorera mu bigugu bigize umuryango wa East African Community.
Innocent Safari umunyamabanga uhoraho muri MINEAC yavuze ko abanyeshuri bagomba kwagura imbago bakajya no muri ibi bihugu bigize uy’umuryango gushaka akazi cyangwa kuhakorera ubucuruzi.
Bamwe muri aba banyeshuri ariko baganiriye n’Umuseke bavuga ko nubwo koko bikwiye ko badatekereza isoko ry’u Rwanda gusa, ariko kujya guhatana mu mahanga ku murimo bitoroshye kandi ko igishoro wajyana gutangiza business mu bihugu byo muri aka karere cyabonwa n’umugabo kigasiba undi.
Safari Innocent we ati “Amarembo arakinguye, ikibura ni ugutinyuka, kandi mwabonye ko abanyamahanga bo bari gutinyuka ari benshi kuza gukorera mu Rwanda, natwe abanyarwanda nidutinyuke tujyeyo.”
Ku wakenera kujya gukorera mu bindi bihugu bigize uyu muryango ngo aragenda agakora nyuma y’amezi atandatu abonye bigenda nibwo ashobora gusaba uburenganzira bwo gutura. Kugendagenda mu bihugu bigize uyu muryango byo bisaba ikarita ndangamuntu gusa.
Innocent Abayisenga umunyeshuri mu mwaka wa gatatu mu by’ikoranabuhanga yavuze ko koko hari ubusumbane mu buryo abo mu bihugu bindi bigize EAC bari gutinyuka kuza gukorera mu Rwanda n’uburyo abanyarwanda bo bacyifashe mu kujya hakurya.
Abayisenga ati “Nubwo hari impungenge zimwe na zimwe nk’uburyo business zaho ziteye kandi zimaze gutera imbere ndetse n’uburyo akazi gatangwamo, ariko birakwiye ko natwe nk’abanyarwanda dutinyuka ntidutekereze hano gusa. Nanjye nindangiza kwiga nzasohoka mfite indi myumvire.”
Nubwo aba banyeshuri bagaragaza ko hari ikibazo cy’igishoro ndetse n’ireme ry’ubumenyi bavana ku ishuri ryo kujya guhanganira akazi muri Kenya, Uganda cyangwa Tanzania bemera ko hari n’ikibazo cy’imyumvire yo kwitinya ikiri mu banyarwanda ku birebana no kujya gukorera mu mahanga yegereye u Rwanda.
Hashize imyaka umunani u Rwanda ruri muri uyu muryango wa East African Community, Innocent Safari wo muri MINEAC avuga ko hari inyungu nini ibarika u Rwanda rumaze kuvanamo ndetse ngo abanyarwanda 44% bamenye iby’amahirwe u Rwanda rufite muri uyu muryango.
Photos/DS Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ikibazo nyamukuru nuko ireme ryuburezi mu Rwnda barikubise hasi kuva 1994 ugereranyije nibihugu duturanye kuburyo nimyanya myinshi yakazi usanga abanyakenya ndetse nabagande baza yufatira hano mu Rwanda, bitewe nubumenyi bavana mu mashuli yabo buri hejuru yacu.
Comments are closed.