Digiqole ad

Abanyeshuri ba STES-Rwanda bagerageje imodoka ikoresha n’imirasire y’izuba bateranyije

 Abanyeshuri ba STES-Rwanda bagerageje imodoka ikoresha n’imirasire y’izuba bateranyije

Imbere aho bayitwarira hazwi nko kuri Vola y’imodoka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, abanyeshuri ba Kaminuza ya “Singhad Technical Education Society (STES)-Rwanda” bagerageje imodoka ikoresha amashanyarazi biteranyirije nyuma yo kuva guhaha ubumenyi mu Buhinde. Mu igerageza bayakije, bayizengurutsa mu kibuga cy’iyi Kaminuza.

Imbere aho bayitwarira hazwi nko kuri Vola y'imodoka.
Imbere aho bayitwarira hazwi nko kuri Vola y’imodoka.

Iyi modoka idakoresha Lisansi cyangwa Peteroli, ikoresha amashanyarazi aba abitse muri Bateri (batteries) ebyiri zibona umuriro ukomotse ku mirasire y’izuba iri kuri iyi modoka uretse ko ngo ushobora no kuzisharija ku mashanyarazi asanzwe zakuzura ukazisubiza mu modoka ukaba wakora urugendo ushaka.

Iyageragejwe ifite Bateri zuzuzwa n’imirasire iyiriho, ikaba ishobora kugenda amasaha ane idahagaze, ku muvuduko wa Kilometero 50 ku isaha, ni ukuvuga ko ishobora gushiramo umuriro ikoze Ibilometero nka 200.

Gusa, ngo ishobora no gushyirwamo izindi Bateri zihenze zishobora kugenda n’iminsi ibiri, kimwe n’uko unayihinduriye Moteri ishobora kwihuta kurushaho.

Ishobora kugendamo abantu batatu bicaye neza, barimo n’uyitwaye. Ikaba ngo ihagaze ku gaciro k’amafaranga ari hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (2 000 000 – 3 000 000 Frw) kuko ibiyikoze hafi ya byose byaguzwe mu Rwanda, nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa STES-Rwanda iherereye ku Kicukiro.

NZITONDA Kiyengo, umwe mubashinze iyi Kaminuza mu Rwanda uri no mu buyobozi bwayo yabwiye Umuseke ko iki gitekerezo abanyeshuri bakigize nyuma yo gukora amahugurwa mu Buhinde yasojwe n’irushanwa banegukanyemo igihembo.

Ni amahugurwa yatangiwe muri Kaminuza ya Singhad Technical Education Society (STES)-India kuva itariki 15 Werurwe, asozwa n’irushanwa ryo kuwa 27 Werurwe 2017 ryo kureba udushya mu gukora imodoka zitwarwa n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu Buhinde iki gitekerezo cyabo cyakuyeyo umwanya wa gatatu.
Mu Buhinde iki gitekerezo cyabo cyakuyeyo umwanya wa gatatu.

NZITONDA ati “Tubonye igitekerezo ari cyiza byatumye noneho tubashakira ibikoresho kugira ngo iyo modoka yabahesheje igihembo noneho bayikorere mu Rwanda kugira ngo abantu batazagira ngo barerekerewe,… none murayibona ko igenda.”

NZITONDA ubu iyi bagaragaje yajya ku isoko nubwo bakiri kuyikoraho kugira ngo irangire neza, no kujya mu kigo cy’ubuziranenge kugira ngo gipime ubuziranenge bwayo.

Uyu muyobozi avuga ko ibikoresho bigize iyi modoka hafi ya byose byaguriwe mu Rwanda, akabibona nko kongerera agaciro ibicuruzwa byo mu Rwanda.

Ati “Ibi byuma byose biyikoze byaguzwe mu Gakinjiro, iriho amabati nk’asakara inzu, n’imirasire yaguriwe hano mu Rwanda, turakoresha ibikoresho bya hano mu Rwanda, uretse wenda nka Volant, n’amapine ariko ibindi ni ibya hano mu Rwanda.”

Gusa, abajijwe ingano y’ibiyiriho byakorewe mu Rwanda yagize ati “Ibi bintu byose nta product y’u Rwanda iriho. Impamvu, nujya no kuri izi modoka zose ziva hanze nko mu Buyapani, nta product n’imwe yo mu Buyapani uzasangaho, ahubwo bagura ibikoresho by’ibanze (raw materials) hanyuma ugakora ukurikije raw materials. Ugura raw materials ukaza ukazihindura (transformation), twe rero icyo twakoze ni uguhindura raw materials twaguriye hano nazo ziba zaraturutse hanze tukazikura ikintu nk’iki.”

NZITONDA Kiyengo, umwe mubashinze iyi Kaminuza ya STES mu Rwanda.
NZITONDA Kiyengo, umwe mubashinze iyi Kaminuza ya STES mu Rwanda.

Kubireba n’izina bazaha iyi modoka, NZITONDA avuga ko ubu bakiyita “Made in Rwanda”, gusa ngo igihe izaba yarangiye neza yanemerewe kujya ku isoko ngo bazicarana n’abafatanyabikorwa babafashije mu mahugurwa n’ibikoresho barimo Ikigo FABLab, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, n’abandi banyuranye, hanyuma bafatanye kuyita izina.

Muri gahunda bafite imbere kuri uyu mushinga, harimo gukomeza kuryoshya uburyo igaragara (design) kugira ngo irusheho kuba nziza.

NZITONDA Ati “Nitumara kubona icyangombwa tuzakora imodoka nyinshi cyane cyane ko bidahenze, nidukora nk’eshanu tukazigendamo n’abandi bazatangira kuzibaririza,…hanyuma n’abandi bazishaka babe bazigura, kandi tuzakora design zitandukanye.”

Kuba ari imodoka nziza, yakorewe mu Rwanda, itanywa Lisansi cyangwa Peteroli kandi irengera ibidukikije, abanyeshuri bayikozi n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya STES-Rwanda ngo bizeye ko izahangana ku isoko ry’u Rwanda igakundwa kandi Abanyarwanda bakazigura ari benshi na cyane ko ibikoresho byazo n’Abatekinisiye bo kuzikora bibari hafi.

Aha barimo barayiteranya kugira ngo bayereke Abanyamakuru, umuriro ikoresha uturuka mirasire z'izuba.
Aha barimo barayiteranya kugira ngo bayereke Abanyamakuru, umuriro ikoresha uturuka mirasire z’izuba.
Aha baromeka icyuma ku kindi kugira ngo bayihagurutse.
Aha baromeka icyuma ku kindi kugira ngo bayihagurutse.
Ifite umurasire imbere aho twita ku kizuru, no hejuru y'aho abantu bicara.
Ifite umurasire imbere aho twita ku kizuru, no hejuru y’aho abantu bicara.
Kuba iyi modoka ikoresha amashanyarazi kandi nayo aboneka hifashishijwe imirasire y'izuba, biyigira kamwe mu dushya ducye tumaze guhangwa mu Rwanda turengera ibidukikije.
Kuba iyi modoka ikoresha amashanyarazi kandi nayo aboneka hifashishijwe imirasire y’izuba, biyigira kamwe mu dushya ducye tumaze guhangwa mu Rwanda turengera ibidukikije.
Barimo kuyiterateranya kuri Kaminuza ya STES-Rwanda ari naho bayihagurukirije bayizengurutsa mukigo.
Barimo kuyiterateranya kuri Kaminuza ya STES-Rwanda ari naho bayihagurukirije bayizengurutsa mukigo.
Bateri zibika umuriro w'imirasire y'izuba.
Bateri zibika umuriro w’imirasire y’izuba.
Iki gitekerezo bakigize ubwo bari mu Buhinde baragiye guhugurwa.
Iki gitekerezo bakigize ubwo bari mu Buhinde baragiye guhugurwa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • dore iyo modoka ndakaswi!!! ariko nibakomerezaho bizaza.

  • Congratulations! Gusa nyuma y’ibi, birakomeye ko tuzongera kubumva kuko muri iyi Si hari imbaraga zidashobora gutuma umushinga nk’uyu ukunda, kubera ingaruka zikomeye byagira kuri Business zisanzweho.
    Urugero; mwumva byakunda ko Peteroli (essence) ita agaciro?! Hari n’Umuzungu wigeze kuvuga ko bitazigera bishoboka ko Occident/the West bazajya bagura imodoka, phones,etc, muri Africa kabone nubwo ari twe dufite raw materials.
    Nb; hari n’abandi babigerageje ariko byarangiriye aho. (Par ex urebe hariya ku Mulindi IRST na Fuel yabo ikomoka ku bimera)

  • Igitekerezo ni cyiza rwose ariko nabo barakabije kwerekana imodoka isa kuriya.nonese murwanda nta rangi basiga Imodoka rihari kuburyo tutabona biriya byuma yaguye umugesi na ziriya mbaho?ni made in Rwanda koko

  • Panneaux solaires kuzicara minsi ziri hejuru yu bwonko bwa muntu mu byitondere !!!

    Bitera uburwayi bukaze.

    Mbivuze nku bizi ,nkora ibya Electricite muri ABB inc CANADA /departement ikora za Robot

    Munonosore umushinga, iyi projet ni nziza peee

    • Ndagushimiye munyarwanda kubera inama ugiriye bariya banyeshuri. Iyaba n’abandi Bose bandikaga comments zubaka aho kubeshya, gutukana, gushimagiza wiyerurutsa, … N’ibindi bitari objectors. Urakoze pe.

    • Ndagushimiye munyarwanda kubera inama ugiriye bariya banyeshuri. Iyaba n’abandi Bose bandikaga comments zubaka aho kubeshya, gutukana, gushimagiza wiyerurutsa, … N’ibindi bitari objectifs. Urakoze pe.

  • urakoze munyarwanda

  • ariko rwose mwaretse kubeshya abanyarwanda. aho turabamenyereye muri abo kwirarira, ni ibyo kwimenyekanisha gusa ejo ibyo uwo muyobozi wanyua vuze ntawuzongera kumubona, kabiri kangahe c muzanye ikintu kikarangirira mumagambo, maze tumaaaze kubarambirwa n,uwo muyobozi wanyu uteka imitwe kubantu. cyokora kwifotoza no kujya mu itangazamakuru byo murabishoboye.

Comments are closed.

en_USEnglish