Digiqole ad

Abanyeshuri 1,119 batsinzwe ikizami cya leta cy’ubwarimu

Abanyeshuri barenga 1000 bakoze ikizamini cya Leta cy’ubwarimu gisoza amashuri yimbuye ntibabashije kugitsinda kuburyo batahabwa impamyabushobozi zo kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza.

Bamwe mu banyeshuri bize ubwarimu ubwo bakoraga ikizamini cya Leta umwaka ushize. Photo: TNT
Bamwe mu banyeshuri bize ubwarimu ubwo bakoraga ikizamini cya Leta umwaka ushize. Photo: TNT

Mu manota yabo yashyizwe ahagaraga muri iki cyumweru, ku Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali byagaragaye ko abanyeshuri 1,119 ku banyeshuri 6,119 batsinzwe iki kizami. Ibi bivuze ko abatsinzwe ari 18,1%.

Nk’uko bigaraga abenshi mu bakoze ni abakandida bigenda kuko ari 4,728, abandi basigaye bakaba biga mu bigo bya leta byigisha amasomo y’uburezi.

Muri aba batsinze abasasaga 300 babonye amanota yo ku rwego rwo hejururu (distinction) nk’uko Umuyobozi Mukuru wa KIE Prof George K. Njoroge yabitangarije New Times.

Aba banyeshuri ngo bazahabwa bourse yo kwiga mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali aho bazava bajya kwigisha muri aya mashuri yigisha abarimu (TTC: Teacher Training Colleges) nk’ uko uyu muyobozi abivuga.

Amashuri yaje imbere y’ayandi mu gutsindisha abanyeshuri benshi ni TTC Save ryo mu Ntara y’Amajyepfo yatsindishije 100%, ikurikirwa na TTC Kirambo ryo mu Ntara y’Iburengerazuba ryatsindishije ku kigero cya 99.5% na TTC Matimba ryo mu Ntara y’Iburasirazuba ryabaye irya gatatu ku kigereranyo cya 91.4%

Umuyobozi wa KIE avuga ako aba banyeshuri 5000 babonye impamyabumenyi z’abarimu biteguye kuba batangira akazi k’ubwarimu mu mashuri abanza, gusa muribo abatsinze neza bazakomeza amasomo yabo muri iri shuri rifite inshingano yo kwigisha abarezi b’u Rwanda.

Mu minsi ishize nibwo KIE yahawe ububasha n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) bwo gukurikirana no kugenzura amashuri nderabarezi harimo no kubategurira ibizamini bya leta.

Umuyobozi Mukuru wa KIE Wungirije Ushinzwe amasomo Prof. Wenceslas Nzabarirwa, avuga ko bahawe izi nshingano mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu hose mu nzego z’uburezi.

Ati “KIE nk’Ikigo cya Leta gitanga amasomo y’uburezi twahawe aya mashuri nderababarezi mu rwego rwo kwita ku ireme ry’uburezi bw’umwana w’Umunyarwanda.”

Iri shuri rikuru rivuga ko ririmo gushyira imbara muri gahunda yayo bise iya kure (distance learning) aho bashaka guhugura abarimu bose kuburyo nibura mu myaka iri imbere buri mwarimu wigisha mu mashuri abanza azaba afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa A1.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ko ntabonyemo G.S St ALOYS RWAMAGANA BYAGENZE BITE?

  • Mwaturangiye ukumuntu areba amanota yo muri candident

  • Nubundi SAVE (G) twahoze turi imbanzakwasa na kera itaraba TTC. Courage barumuna bacu kandi tubifurije gukomeza mukagera kure hashoboka. Natwe mu gihe cyacu twahanyuranye ubutwari kandi n`aho turi duhaanira kutaba ibigwari.

  • merci pr l’infor.TTC Kirambo iri mu majyaruguru ntabwo ari iburengerazuba.

  • St Aloys ntabwo ntabwo ari TTC,courage kuri KIE na congs ku batsinze nibashyiremo akagufu babashe gukomeza kwiga.

  • Sha nimwihangire imirimo nubundi umushahara w’ibihumbi 30 ntacyo wari kuzabagezaho twe twarumye twarashize twabuze amajya n’amaza

  • Nimwihangire imirimo bana ba! N’ubundi 30000 ntacyo zari kuzabagezaho twe twarumye twarashize

  • Tuvuze kumashuri muribuka amakuru yubushize mwatugejejeho yumwarimu muri Gisagara -Ndora wateye inda umunyeshuri yigishaga, amafa.ntacyo adakora umuhungu muzima porisi yaramurekuye umwana ngo yasubijwe mu ishuri .birababaje

  • St Aloys ntabwo ari TTC bigisha Sciences

  • ibyiza ni uko kie yajya igaragaza results hakiri kare,kugirango abanyeshuri babimenye kare.murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish