Digiqole ad

Abanyarwandakazi b’impanga bagiye kubaka ibikorwa bya $ 700 000 mu Bugesera

 Abanyarwandakazi b’impanga bagiye kubaka ibikorwa bya $ 700 000 mu Bugesera

Kuri uyu wa gatatu tariki 2/11/2016 abagize umuryango Shelter Them ukorera muri Canada, muri Amerika no mu Rwanda basuye ikibanza bahawe na  Perezida Paul Kagame mu gihe yari muri Canada muri gahunda ya  Rwanda Day, bazubakamo inzu y’imyidagaduro, Amashuri y’imyuga n’inzu 10 bazatuzamo abana batishoboye badafite imiryango, ibikorwa bizatwara 700, 000 $ banasuye imiryango y’abatishoboye batera inkunga mu karere ka Bugesera.

Joselyne Murphy (Bukuru) ibumoso na Josephine Alexandre (Butoya) iburyo, ngo ubusanzwe bakunda abana b'impanga
Joselyne Murphy (Bukuru) ibumoso na Josephine Alexandre (Butoya) iburyo, ngo ubusanzwe bakunda abana b’impanga

Ikibanza bahawe na Pereida Paul Kagame giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kabuye, umudugudu wa Gateko.

Shelter Them ni umuryango watangijwe n’Abanyarwandakazi b’impanga, Josephine Murphy (Bukuru) na Joselyne Alexandre (Butoya). Babaye mu Rwanda mbere yo kujya kuba muri Canada.  Mu 2005, baje mu Rwanda, bakozwe ku mutima n’ubuzima bw’abana bo mu muhanda babaho badafite n’ibyo barya, niho igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyaturutse.

Josephine Murphy (Bukuru ni ko bamwitaga mu bwana bwe) avuga ko Shelter Them bayitangije mu  2007  ku bw’amahirwe muri Rwanda Day yabereye muri Canada,  Perezida Paul Kagame bamugezaho icyifuzo bafite cyo gufasha abatishoboye, na we abemerera inkunga y’ikibanza.

Josephine Murphy avuga ko ikibanza bahawe na Perezida Kagame kingana na Ha 2, 5 bakishimiye kandi bagifitiye gahunda ndende cyane izagirira akamaro igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Joselyne Alexandre (Butoya) na we avuga ko intumbero bafite ari ugufasha u Rwanda rwose, ariko bibanda ku bakene.

Ati “Dufite gahunda yo gufasha imiryango ikennye, tugasana inzu bafite natwe tubona yenda kugwa, hanyuma dufite n’umugore wo muri Canada ukunda kuza mu Rwanda uzabigisha kudoda, maze tubashakire amasoko kugira ngo na bo bazagire icyo bakwimarira aho kugira ngo tubahe ifi ahubwo twabigisha uburyo bayiroba.”

Aba bavandimwe batangiye gufasha imiryango itishoboye kubona Mutuelle de Sante, kuyiha amatungo, ibiribwa, n’amafaranga yabafasha mu gihe gito. Kuri uyu wa gatatu ubwo bari mu Bugesera, bafashije imiryango 36 kubona ibikenerwa by’ibanze.

Jules Higiro uhagarariye Shelter Them mu Rwanda yabwiye Umuseke ko iyi miryango 36 isanzwe iterwa inkunga n’uriya muryango, ibyo bahawe bikaba ari ibiribwa, amasabune, amavuta, imifuka y’imiceri, imyenda yo kwambara, mutuelle de Sante, amatungo yo korora arimo ihene n’amafaranga, ku buryo ibyo bamaze gutanga byose bifite agaciro ka Frw 4, 200, 000.

Muhimpundu Christine, umwe mu bafashije na Shelter Them, avuga ko kuri we inkunga yahawe yamutunguye, ngo  yari mu buzima bumeze nabi ku buryo kuri we ameze nk’umuntu Imana yakuye mu ngarani.

Ati “Mfite abana batanu, mu buzima busanzwe  turahinga, duhingira abandi ku buryo iyo  tutabonye ikiraka, kurya kuri twe  ni ikibazo.”

Nyiramwiza Vestine ufite imyaka 34, afite abana 8, we avuga umugabo yamutaye, abo bagiraneza ngo baje bashaka  abantu b’abakene nibwo na we amahirwe yamuguyeho bamuha Mutuelle de Sante, Ihene n’ibyo kurya, n’amafaranga yo kumufasha mu gihe gito.

Ati “Naryaga niyushye akuya, rimwe na rimwe  twaranaburaraga, rero ibyo bampaye nzabifata neza kandi bizamara igihe.”

Shelter Them bishatse kuvuga “Tubatarure” ubu ifite abana ifasha mu Mujyi wa Kigali bagera kuri 30 bafite imyaka kuva ku myaka 22 y’amavuko kugera ku mezi 6 y’amavuko.

Uyu muryango watangiye ugaburira abana bo mu muhanda mu rusengero rwa Vivante hano mu Rwanda, ariko ubu bageze ku rwego rwo kubakira abatishoboye inzu.

Mukagakwakandi Verdiane ni umwe mu bakiriye neza igitekerezo cyo kubaka amashuri mu gace batuyemo.

Ati “Ibyo  bagiye gukora turabitegereje  kuko abana bacu barangiza kwiga, ibyo bize bitarimo ubumenyi ngiro kubona akazi ni ikibazo, ubu  bazajya barangiza kwiga, bakomeze bige n’imyuga.”

Mukagakwandi avuga ko  imyuga ari myiza cyane, kuko ngo yihereyeho yarangije kwiga kaminuza mu ishami ry’amategeko muri 2010, kugeza uyu munsi nta kazi arabona k’ibyo yize, ariko ngo yahise ajya kwiga gukora inkweto ubu ni wo mwuga umutunze.

Nsanzumuhire Emmanuel, Umuyobozi  w’Akarere ka Bugesera, yabwiye Umuseke ko ibyo umuryango Shelter Them ugiye kubaka mu Karere ayobora bizabagirira akamaro, kandi ngo hari icyizere cy’uko bizashyirwa mu bikorwa kuko umuryango usanzwe ufasha abatuye mu Bugesera.

Ati “Twari dusanzwe dufite inzu y’imyidagaduro ariko iyo bagiye kubaka izaba iyirenze ku buryo izagirira akamaro cyane Akarere ka Bugesera n’abahatuye.”

Aha bari kumwe n'umuryango wa Muhimpundu Christine umwe mu bo bafasha
Aha bari kumwe n’umuryango wa Muhimpundu Christine umwe mu bo bafasha
N bamwe mu bo babana muri Canada bari bashyiriye inkunga abatishoboye
N bamwe mu bo babana muri Canada bari bashyiriye inkunga abatishoboye
Uyu ni Alexandre umugabo wa Joselyne
Uyu ni Alexandre umugabo wa Joselyne
Aba bakecuru ni impanga na bo umwe ni Sherry ibumoso na Sharon baratanga imyenda
Aba bakecuru ni impanga na bo umwe ni Sherry ibumoso na Sharon baratanga imyenda
Bafasha abaturage bakennye cyane mu Bugesera n'abana bo mu muhanda
Bafasha abaturage bakennye cyane mu Bugesera n’abana bo mu muhanda
Abaturage bafasha babiyumvamo kubera akamaro babafitiye
Abaturage bafasha babiyumvamo kubera akamaro babafitiye
Aba BanyaCanada biyemeje gukomeza gukora ubuvugizi
Aba BanyaCanada biyemeje gukomeza gukora ubuvugizi
Impanga z'Abanyarwandakazi n'impanga zo muri Canada bafatanya gufasha abakene
Impanga z’Abanyarwandakazi n’impanga zo muri Canada bafatanya gufasha abakene
Banatanze inkweto ku bana b'abakene
Banatanze inkweto ku bana b’abakene
Ibyo bakora bijyana no gusenga
Ibyo bakora bijyana no gusenga
Uyu mugabo yitwa Scot yambikaga inkweto umw emu bana
Uyu mugabo yitwa Scot yambikaga inkweto umw emu bana
Jules Higiro uhagarariye Shelter Them mu Rwanda
Jules Higiro uhagarariye Shelter Them mu Rwanda
Mu ifoto ya rusange Mayor wa Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n'abafatanyabikorwa
Mu ifoto ya rusange Mayor wa Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n’abafatanyabikorwa

Amafoto @Daddy RUBANGURA/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Ikibanza bahawe na perezida wa Repubulika ariko ????ni igikorwa kiza any way

  • Ikibanza bahawe na perezida wa Repubulika ariko ????ni igikorwa cyiza anyway

  • Nari gutangara iyo nta muzungu wari kuba abirimo ! Ubukene bwa bamwe ibwo bukungu bw’abandi.

  • Ariko turasuzuguritse kweli ! Aba bana hafi ya bose bazakura babona umuzungu nk’Imana yo mu ijuru, irema abantu ikanabaha ibibatunga ! Shame on all of us.

    • none uragira ngo bigende bite ko abanyarwanda nta mbabazi bagira! Reka nkwereke abakire bahebuje bafite amafaranga n’agafaranga nyamara badashobora kukwereka n’umuntu bakijije! Hera kuri MTN, RULIBA CLAYS, NPD-COTRACO, Late MAKUZA BERTAIN, RUJUGIRO, RUBANGURA, Kakeguhakwa, abanyamamahoteli banyuranye! aba bakire bose bateranye bashobora gufasha ibibazo byinshi abazungu baza gucyemura batanabarusha amafaranga!

      • uvuze ukuri kwambaye ubusa pe ndagukunze ntakuzi

  • urebye neza usanga hari ikinbyihishe inyuma kitari cyiza, abenshi muri aba bazungu usanga ari abo bita pédophile: nukuvuga abantu bakuze bakunda guswera utwana twimpinja(ntimugire ngo mbaye umushumba kuko sindiwe, ahubwo ibintu mbivuze uko biri kugirango ejo aba bazungu batazabahekura bababeshya ngo baje kubafasha.

    Muri canada n’ibulaya na amerika hari abantu bakennye kurusha abo babugsera, kuki ataribo baheraho? baza murwanda ko afrika ikennye bakabifashwamo nabamwe mubanyarwanda bibisahiranda barangiza bakajya barongora utwana kungufu. Mwibuke babafaransa bafatiwe muri tchad baje gufasha abakene nyuma bikaza gutahurwa ko bose bari abapedophiles baje muri afrika kwishakira utwana twimpinja twoguswera.5mbivuze uk biri kugirango buriwese akanguke) abo bazungu bomubufaransa barazaga bagafasha abana barangiza bakabadopta bara,ngiza bakaboherezamubufaransa bagerayo bakabagurisha kubandi bapedophile, mbega iyo umwana yabaga yabageze mubiganza baramugurishaga binyuze munuryo bwemewe n’amategeko bwitwa adoption.
    Urwanda ntanarimwe ruzigera rutezwa imbere n’abazungu never never. Ibi birimo amanyanga

    • singombwa twese twishimire uyu mushinga na yesu aza siko abantu bose bamwemeye. canada cg uburayi bwa west nta ntabakene babaho kuburyo babura inkweto aho urabeshye. kandi wigaye kumvugo nyandagazi wanditse aha.

      • @ KING
        Reka kubeshya injiji, aho canada uvuga niho mba mpamaze imyaka 18 nahize amashuri yisumbuye mpiga nakaminuza nzi uko abirabura bafatwa nk’imbwa irondaruhu rihaba riragatsindwa, banena abieabura nuwo bagiriye impuhwe bakamuha akazi nimbwa yabo itakora, none ngo kwicwa n’inzra muri canada ni uko uba ubishatse?? uritonde mana itakumva ikakuvuma kuko ntamuntu wemera kwicwa n’inzara kubera ubushake, ntanuwemera kurara hanze murubura azi neza ko atari buramuke ngo arare hanze kubera ubushake, ako ni agashinyaguro kandi nizo aide sociales uvuga bziguha babanje kugucunaguza wanazibona ntube waguramo n’igare ntube wazanamo umugore kuko iyo ufata aide sociale bagufata nk’incakarafu, ikindi nuko izo iade sociale uvuga baziguha agahe gato waba utabonye akazi bakazikwaka, kandi bakirengagiza ko ujya gushaka akazi bakakakwima kubera irondaruhu, hari abazungu benshi bahabwa izo aide sociale bamara imyaka itatu baakazibaka ngo babuze akazi abo bazungu bamwe bahitamo kwiyahura abandi bakarara murubura hanze kuko bababuze ayo kuriha inzu, nibwo ubona ukabona mugitondo umuzungu yapfiriye hanze, ubwo nawe ni imihini mishya nibwo ukigera muri canada uzabyumva keretse niba urumwe muri mbarwa bagize amahirwe yokubona akazi gahoroaho( CDI) ariko gabanya gushukaa abanyarwanda kuko utu dukunga twokuzanaira abanyarwanda ibiro bitanu by’umuceri, akajipo ka caguwa sibyo bizateza imbere abanyarwanda. Urwanda ruzatezwa imbere nokugira imyumvire mizima yokumvako akimuhana kaza imvura ihise, ntabwo abazungu ari ababyeyi bacu kuburyo ntanicyiza batwifuriza nakimwe iyo bazanye iyi mishinga baba baje kwishakira utwana twimpija twokurongora cyangwa baje kuneka leta, cyangwa bamwe baje gushaka aho bakorera falsfication des documents d’impots ( ugasanga umuherwe wumuzungu agomba kuriha imisoro myinshi iwabo noneho akanga kuyiriha agakoa amanyanga yokuza gufasha abanyarwanda ibintu bishaje nkiyimyenda yacaguwa bazana nudufuka twibirayi bagurira abaturage, nuko barangiza bakandika ko bakoresheje miliyoni maganarindwi z’amadolali bityo leta yabo ikabasonera imisoro yizo miliyoni maganarindwi kandi nyamara batarakorehseje namiriyoni nimwe! barangiza bati twafashije urwanda wareba abo bavuga ko bafashije ugasanga bari kwakundi , ibi ndabizi kuko nzi abantu binshuti zanjye byakijije , birirwa bararuza imyenda yaboze hano barangiza bakayishyira muri za containers bakayohereza muri afurika bagasaba inkunga z’amafaranga ngo bafasha abakene bomuri afrika za nkunga bahawe bakazishyira mumufuka, wamukene wimuri afrika bakamuzanira agapantalo ka caguwa nuturo iccumi twibijumba, hanyuma bakagenda bavuga ngo bafashije urwanda!! uzitegereze neza kwisi ntanahamwe nigeze mbona igihugu cyateye imbere kibikorewe n’abnyamahanga, ntanahamwe, uwemera ibyo soit ni injiji butwi soit ni umwanzi wurwanda. Gusa ndakugaye kuba uvuze ngo canada aba za aide sociale, ubu kweri umuntu wubaha wamwifuriza kubeshwaho na aide sociale? muri aide sociale ntiwaguramo inzu, ntiwaguramo imodoka, ntiwazanamo umugore, mujye mureka kubeshya abantu baba murwanda ngo bakeke ko ibulaya na amerika ari mwijuru kandi haba abakene cyane bakenneye kurusha abo murwanda. Ngo haba imfashanyo yibyo kurya, none se niba canada ari igihugu gikiaze kitagira abakene kuki izo miliyoni batazifata ngo bazikoremo inganda zitanga akazi abp bakene baabazungu batunzwe nimfashanyo za aide socile bahabwe imirimo nabo babone uko biyubakira izabo nzu, babone nuko bigurira ibyo kurya batabanje gusabiriza???? shyira ubwenge kugihe muvandimwe, njye nzi abantu benshi babazungu kandi birirwa basabiriza mumuhanda kandi nawe urabazi, sinzi rero niba basabiriza kubera gukunda gusabiriza, sinzi niba bariya ba clochards( mayibobo) zabazungu baba clochards kubera kubukunda. Ahubwo aba bbaherwe babazungu kubera ubugome bwabo umuzungu abona ntaho yahera ngo arongore utwana twimpinja twomubazungu kuko leta zabo zamuta muri yombi ako kanya agahitamo kuza kubeshya abiraburaati mbazaniye imfashanyo, ntawe tuti twatomboye, abana ukabamuhereza adoption zigatangira umwana yagera ibulaya na amaerika bagatangira kumurongora atarahira n’imyaka icumi kandi abamurongora baba bashaje barwaye ibirwara utamenya. Njyewe abirabura bose nzi bababye adopted barwaye ihahamuka kuko abenshi muribo barongowe n’bo bitaga ababyeyi babo babazungu babakozerye adoption) Izi nizo bita impuhwe za bihehe.
        Aba bazungu bazabanze bafashe benewabo bakuereho ubukekene wabo nibarangiza baze muri afrika kuko ijya kurisha ihera kurugo
        Gusa ndagaya abanyarwanda bishoro mubikorwa byokugurisha benewabo kubera indamu.
        Kuza uzanye caguwa ngo uje gufasha urwanda harimo gushinyagura, ubwo se ko wumva bagurira abantu ka mutuel abandi bakabaha agapantalo, abandi bakabagurira ibiro bike byokurya, izo nizo nkunga zizateza imbere urwanda?
        .

        • Ibyo uvuze ndemeranya nawe 70%, nanjye ndi umunyarwanda uba Canada, ariko kuva nahajyera sindajya kuri aide sociale, kuko akazi karahari gaciriritse , uragakora ukitunga pe nta kibazo. Hejuru yibyo kandi na bourse zo kwiga nazo zirahari, amashuri meza yo kwiga arahari kandi ho rwose ntabwo baguheza. Ku bwanjye nabonye Canada hari amako yose ku buryo irondaruhu riba rihari ariko ntacyo rivuze cyane , ntabwo aribyo biguhagaricyira akazi cg kwiga ukongera ubumenyi. Abanyarwanda bo Canada baba serious uzabaze bamaze kujyera kure bafite inzu imwe cg ebyeri, barize batangiye no kujya mu myanya yo hejuru iyo za Montreal na Toronto. Of course, uwaje afite ubunebwe cg wibwira ko aha muri Canada ari paradizo kandi ataribyo ahubwo harya uwakoze , aribeshya akajya kuri izo aide sociale zangiza mu mutwe ubwo nyine ukaba usigaye inyuma.

          Aho twemeranya , n’uko abo bazungu ( n’abanyarwanda baba escort) ngo bazanye amafranga muri Afrika kandi ari ukugirango bagaruke bagaragaze ayo mafoto mwabonye , hanyuma Revenue Canada ibasonere ku misoro babone amasaziro.

          Ntimujyire impungenge bavandimwe bacu baba I Rwanda, tuba mu mahanga ariko dusigaye tuzi ubwenge ntacyo bacyitubeshya, tuzi gukora tukitunga tugakora imishinga, ubwenge bwacu bwarakuze cyane nyuma ya 1994 turabukoresha aha ubu ntacyo bacyitubeshya. Ikindi abanyarwanda b’aha mu mahanga, mumenye ko abo mu Rwanda bazi ubwenge cyane ndetse no kugeza mu cyaro, ubwo rero ntimukababeshye nko turi ibitangaza iyo za Canada, ubu Isi yarafungutse twese turareshya mu bwenge.

          Dufatanye aho turi hose kuko n’ubundi Isi yabaye Umudugudugu, waba muri Canada, waba I Nyarutovu twese turi abantu nta uruta undi.

          • @ MAHORO
            Urumuntu wumugabo ndakwemera

          • Mumpe email zanyu muri abantu babagabo

        • Urabeshya déja iyaba waruhamaze imyaka ingana utyo ntiwaba uri kuvuga ibi !urabizi neza ko abantu babaye hanze cyane bavuga I bintu bifatika kuburyo byunvikanira buri wese ubunvise cg ubasomye! Nkuyu Mahoro bragaragara ko ahaba kuko ibyo avuga nibyo. Ariko wowe uri kuvuga just kugira ngo uvuge tu!!!ninde wabonye wishwe ninzara hano Canada?

        • Wowe wiyise Nkubiri nagira ngo nkubwire ko nanjye mba muri Canada ariko ko ibyo uvuze nibajije niba ari Canada mbamo bikanyobera! None natura ngo nkubwire ko abantu nkawe njya mbabona, usanga akenshi ari abageze hano aho kugerageza kumenyera ubuzima bw’aho bageze “intégration” ugasanga birirwa kuri heineken ubundi bagaheranwa na complexe zo kwitwa abirabura kandi ntawabibacyuriye cg ngo abibibutse. Kuko ku muntu uvuga ko umaze imyaka 18 muri Canada ndumva ufite ibindi bibazo bikomeye, gira utahe niba nta miziririzo ufite!

        • Wowe wiyise Nkubiri nagira ngo nkubwire ko nanjye mba muri Canada ariko ko ibyo uvuze nibajije niba ari Canada mbamo bikanyobera! None natura ngo nkubwire ko abantu nkawe njya mbabona, usanga akenshi ari abageze hano aho kugerageza kumenyera ubuzima bw’aho bageze “intégration” ugasanga birirwa kuri heineken ubundi bagaheranwa na complexe zo kwitwa abirabura kandi ntawabibacyuriye cg ngo abibibutse. Kuko ku muntu uvuga ko umaze imyaka 18 muri Canada ndumva ufite ibindi bibazo bikomeye, gira utahe niba nta miziririzo ufite!

    • Iyo canada uvuga umuntu abura aho arara kubera ubushake kuko hari aide social kumuntu udakora ahabwa ayo ma $ ikindi ukeneye ibiryo hari food bank kubuntu aho ujya gufata ibyo uteka ukeneye!!! Iyo ushaka ibitetse cg aho urara hari ama shelter ahantu hose!!! Kuvuga ibyo utazi si byiza ujye ubanza ubaze abahaba!!!

      • Usibye gushinyagura nihehe wigeze ubona umuntu uburara gatatu kubera ubushake? niehehe wigeze ubona umuntu urara mumbeho iminsi itatu kubera ubushake kandi azi neza ko aribupfe? Izo aide sociale baguha bakakubwirako numara imyaka ibiri utabonye kazi bazazikwaka, wajya gushaka akaziukakabura za aide sociale bakazikwaka ugatangira kurindagira, abanyarwanda batunzwe nazo nzi uko babayeho nabi, bamwe birirwa bimuka mumigi imwe bajya muyindi, umugi umwe wabakatira aide sociale bakajya muwundi mugi, bityo ugasanga umuntu arinze gusaza ntakintu yimariye, ubwo se ibyo nibyo urata kwzeri? gusa abazungu bo kubera batazi ayo manyanga yakinyarwanda iyo babakatiye aide sociale bahita bahebra urwaje bakicwa n’inzara bakicwa n’imberho ubundi intumbi zabo zikajugunwa mwirimbi,Inama nagira abayobozi burwanda nuko abantu nkaba baza murwanda bitaje kurufasha bajya bareka leta akaba ariyo igena icyo izo nkunga zimazwa

        Niba koko baje baje gufasha urwanda nibafate izo miliyoni 700 z’amadaloari kuko ninyinshi bazubakemo inganda zitunganya ibikorerwa murwanda, bubakemo nkuruganda rukora imiti, bubakemo uruganda rukora imyambaro bubakemo uruganda rutunganya ifu yibgori ruyikoramo ibisuguti( biscuit), hanyuma bahugure abanyarwanda bazakora mwizo nganda bityo abo banyarwanda bahabwemo akazi niko bityo nibwo bazaba bafashije abanyarwanda neza, naho kuza ukagurira abantu utwo kurya uyumunsi kandi uzi neza ko ejo bazaba babimaze nsanga harimo tena

        • Ese wowe wakoze ibyawe ibya bandi bikureba ho iki? ninde wakugize umuvugizi w’abanyarwanda? Nishyari yuko ntacyo wamariye urwakubyaye none urata umwanya wandikaaaa…… Kora ndebe iruta vuga numve. Nawe uzatuzanire ibiryo nayo mafaranga nakubwira iki uzadufotore ucuruze cg ufashwe mu byimisoro nibindi.

          • NKUBIRI MUMUHE AMAHORO YATANZE IGITEKEREZO CYE. NABA BASABA IKIBANZA NTICYARI ICYO GUTANGIRAMO IMYENDA N’INKWETO.UBWO NTUBONA UKUNTU BARIYA BANA WAGIRANGO BABASANZE MU MUHANDA BIKINIRA BABANGAMIWE N’AMAFOTO ABAFATWA. GUFASHA NI BYIZA ARIKO GUFASHA MURI UBU BURYO BIRAGAYITSE.

    • Nimbe nabo baje, wowe warukoreye iki? Tuza abatararuvutsemo barwubake. Ntiwaruhunze ukajya kubashaka none badusanze uradutsee rega!!!!!

    • Ubwo se urashaka kwerekana ko uzi ubwenge cyane kuburyo ushobora gusobanurira abantu magana namagana basoma iki kinyamakuru ibifuti nkibyo? Ntasoni?
      Bagusobanuriye ko icyabazanye aru gufasha àbacyene uti ni aba pedophiles? ?muzafunguka mumitwe yanyu ryari koko?ubu se ibi babashije gukora bangahe babigezeho bavuye mugihugu?ubuze gushima na duke babagejejeho uje kuzana za critics gusa!!!muve mumagambo mujye mubikorwa. Sinon muba muta umwanya wanyu …”abantu batekereza nkawe”

    • Nkubiri nubwo wenda imvugo wakoresheje wari gukoresha nizindi igitekerezo cyawe kikumvikan, ngushimie byibura ukuntu wahumuye amaso abantu kubikorwa bimwe bibi bijya bikorwa n abantu babyita ubugira neza. Gusa kuba habaho ababyitwaza bagakora ibindi bibi ntibikuraho ko n imitima igira neza yashze mu bantu kuko nawe ubwo urawufite ndakeka kandi ufite uko uwukoresha nuko ukuyobor gukora, hano rero hariabandi nabo imitima ybao yagize uko ibayobora.
      GUSA KIMWE BYO K INGENZI ABANTU TWESE TUBE MASO ISI NIMBI TUGIRE AMAKENGA
      MUBYO DUCAMO BYOSE IBYO TUBONA BIDASOBANUTSE TUBITERE UMUGONGO KARE. NAHO KUGIRA NEZA BYO BIRACYARIHO NTABWO BYACITSE.
      KANDI EREGA IYO IMANA YATEGETSE (YO MUYOBOZI MUKURU W IBIKORWA BYIZA) NA SATANI N ABAMUKORERA BARAMWUMVIRA, BABASHA GUKORA BYIZA GUSA AMACENGA YABO AHO AZIYE IMANA IGATANGA UBWENGE BWO KUBAKWEPA
      TUBE MASO BANYARWANDA

  • IMANA IBAHE UMUGISHA KUKO BIBUTSE ABATAGIRA KIRENGERA NABANDI BAREBEREHO BBAKOMEZE GUFASHA ABATISHOBOYE KUGIRANGO ISI IRUSHEHO KUBA NZIZA KUKO UBU SATANI YARAYIBASIYE KURYA NIKIBAZO ABABABAYE NI BENSHI KANDI UBUKUNGU BWISI BWIKUBIWE NAGATSIKO KABANTU BAKE BAKIZE CYANE KUBURYO BAHAYEHO NABAKENNYE CYANE IMINSI YAKWICUMA

  • MURWANDA HAZABA CAMPEN RYARI IMEZE NKA NDI UMUNYARWANDA IZIGISHA ABANYARWANDA KO KUBYARA ATARI UMUSHINGA? BIRATANGAJE KUBONA UMUNTU UFITE IMYAKA 34 AFITE ABANA UMUNANI AGITEGEREJE KO HARI UMUTERANKUNGA UZAZA KUMWISHURIRA MINERVAL ABANA. ICYO N IKIBAZO CYANE NIYO MPAMVU USANGA IGIHUGU KIZAMUKA ABATURAGE BENSHI BAGASIGARA.

    • ABANA 8 ? NONE MURI ABO 8 NI ABAHE WIFUZA KO BATAGOMBYE KUBA BARAVUTSE???
      UJYE UTINYA UMUNTU/UMWANA UMUREMYI ABA YEMEYE KO ABAHO…..

  • Ko mbona se barimo baha abana za CAGUWA kandi numva ngo mu RWANDA turihagije ntitugishaka za CAGUWA?

  • Yooo bukuru na Butoya disi ndabibutse cyera biga muri APE Rugunga! Yooo birananshimishije kongera kubabona di. Bravo les filles

  • Aba bana ko bafite umwanda cyane ra? Ibi bintu ni bizima? Bene aya mafoto atuma imfashanyo zitubuka!! ngo ni mu Bugesera, abayobozi baho bakwiye kubazwa iby’uyu mwanda

  • Shame on you mayor urabona umwanda mu baturage uyobora

    • Wowe jeanne utuka mayor biragaragara ko ubona amafoto na videos ugakekako u Rwanda ariko rumeze..uzamanuke ureke za KCC niba ushoboye kuzigondera ufatigihe ujye muntara, uzabona ibirenzibi.

  • Kubaka inzu yo kwidagadura ntacyo byamarira abo bana kuko n’ubundi basanzwe bidagadura.ikibazo suko bidagadurira hanze,icyo bakennye kibanze n’ibibafasha kubaho bakabona kwidagadura.ubwo ahazaza ho nahimana.

  • hhhh, Njye nibera ku ifishi(mu dusaka/mu Cyaro) hano i Rwanda ariko ncanye ku maso. muri iyi nkuru rero mbashije kubonamo ko bafite gahunda yo kubaka ikintu gikomeye muri icyo kibanza. ntago nitaye ku kuba bazakuramo Inyungu ikomeye. igihe cyose bazaba baha abanyarwanda akazi, bizaba ari 1 kuri 1 cyane cyane niba icyo kibanza kitakoreshwaga. naho
    kuba abantu mbona bagera kuri 15 bafashe indege nibaza ko bitatwara munsi ya miliyoni hafi 9 bazanye ibintu bya miliyoni 4 ndumva harimo akantu kadacamo. naho kubafira byo ndumva ari danger .

  • Mubihugu byose hagyira ubukyene nkuko hagyira ubutunzi. Igyikorwa cya Shelter Them cyatangyizwe n’Abanyarwandakazi babiri bavucyiye mubucyene nabo bukomeye ariko bazaho kugyira opportunité bamera neza! Noneho bashaka kwibuka nabandi kugyirango babashe. Bafite ubuzi byabo bwiza muri Canada. Bakaba ibi bikorwa ari volunteers gusa. Abantu bazanana kuva muri Canada naba volonteers gusa kandi baba batanze amafarango menshi yokubazana mu Rwanda mubikorwa bakorera Imana. None ubagaya akora ikyi? Ese wowe ufasha cyangwa wafashishe nde? Ko Gouvernement itazafasha abacyene bose? Abanyarwanda twebwe muritwe tufashanya dute? Kotwese tutarabacyene? Ese hari uracya kuramutsa mubana Shelter Them ifasha i Kigali ngo urebe ibikorwa bakora ngo hagyire nawe abo wafashamo? Gusa uratunga agatocye abantu utanabazi! Dore ko Africa noye yishwe nishari ntabyo tumenya gutanga courage iyo umuntu akoze icyintu cyiza. Bucyesera igyiye kuzabona amashuri, amazu y’abana bazabamwo, rehabilitation centre bivuye mukwitanga. Abaturagye imiryango mwinshi mbere ko babona ibyo byose babonye carte za mituel, babona ihene, ibiryo bizabamaza ukwezi kandi byose bivuye kwitanga ntanyungu. None ubu umuntu ubagaya aravuga ubusa! Wowe barute cyangwa uceceke.

  • dore abirabura ikintu cyatwihishe cyane ni ukwicisha bugufi,hakiyongeraho complexe yo kuba uri umwirabura, iyo umuzungu avuze gato,uhita usimbukira hejuru,uti mwadusuzuguye, ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa ariko wowe umuvuzeho nk,ibyo we yakuvuzeho ntabukana b,imutera.ahubwo aranakwegera akagusobanuza neza icyo ushaka kuvuga,ibibazo rero biri muri twe,mu mitwe yacu,bitewe na ya compexe,tukabyegeka ku bazungu,abazungu baragowe, ntawe ugikorora ngo avuge nicyo atekereza,kugirango adakoma rutenderi.kandi byose bipfira mu burere,uburere bwacu burajegajega,usanga ubw,abakize butandukanye n,ubwabakene, ariko mubazungu uburere ni bumwe, umwana wo mu bakire usanga ahuje ibisubizo n,ibibazo kiwe nuwo mu miryango yo hasi. nta difference mu burere. igiti kigororwa kikiri gito,ibyiwacu byo byose rero bikura bigondamye, kubigorora nyuma bikaba urugamba

  • ariko se ko numvishe mu rwanda bashaka guca caguwa,ko nta munyarwanda uyikeneye, ngo kuko ari agasuzuguro bariya bazungu bo bayinyujije he?ariko koko twakwicishije bugufi.caguwa n,inaha i buraya hari amaduka yazo atabarika,kandi hajyamo burin wese, ntawe ndumva avuga ko atkwambara icyambawe ku mugabane w,uburayi. ari mu Rwanda bo ngo ni agasuzuguro. ibi n,ibiki? abazungu nibo badutunze bambara caguwa,ariko twe dutunzwe nabo ntitwayambara. tugomba kwemera ko dukennye, kandi ko dutunzwe n,imfashanyo,tubyemeye barubanda rugufi baharokokera,inzara y,agabanuka,naho izo mvugo zindi n,izabanyamurengwe,kandi baca kubana bambaye inda gusa mu muhanda bakikomereza mu miduga yabo,bagera mu biro ngo nta caguwa.uwabivuze ugasanga nta n,umuryango numwe afasha. ahubwo iyo caguwa yakagombye kwiyongera ikaba nyinshi,ibiciro byayo bikanagabanuka ku buryo n,umutindi abasha gusirimuka. none se uriya muzungu arinda kuza y,ikoreye ibikapu kuko yabuze ibindi akora, hariya iwabo bibatwara umwanya wo kubishaka, none se yabizanye bibura ubyambara kuko twe tutambara caguwa,twarakize ,twateye imbere cyane ibyo twarabisize, ese n,imutambara caguwa muzambara iki? ariya mashashi y,imyenda ava muri aziya wambara 2 ikaba yacitse, ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Ikintu nkundira bamwe mubanyarwandakazi nukugirubuntu.Hanyuma bagasoroma.

Comments are closed.

en_USEnglish