Digiqole ad

Abanyarwanda nibave mu muteto, be kumva bahora mu kiciro cya 1 cy’ubudehe- Min Kaboneka

 Abanyarwanda nibave mu muteto, be kumva bahora mu kiciro cya 1 cy’ubudehe- Min Kaboneka

Minisitiri Kaboneka aganira n’abanyamakuru nyuma y’ibitekerezo yatanze mu Nteko

  • Min Kaboneka avuga ko aho abanyarwanda bavuye ari kure kandi mu gihe gito
  • Ati “Mu 2030 nta bukene buzaba buri mu Rwanda”
  • Abadepite bati “muza hano mukatubwira ko twateye imbere twajya kuri terrain tukabona ibindi”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite ko kugira ngo Abanyarwanda biteze imbere mu buhinzi n’ubworozi bagomba guhindura imyumvire y’uko Leta izahora ibaba hafi ahubwo bakavana amaboko mu mifuka bagakora, ntibahore bahatanira kuba mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Ibi ngo ni ukubireka kuko ari ‘umuteto’.

Minisitiri Kaboneka aganira n'abanyamakuru nyuma y'ibitekerezo yatanze mu Nteko
Minisitiri Kaboneka aganira n’abanyamakuru nyuma y’ibitekerezo yatanze mu Nteko

Hari mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi no kwita ku bidukikije cyari kigamije kurebera hamwe uko Politiki z’ubuhinzi n’ubworozi zafashije abaturage kwivana mu bukene ndetse n’igikenewe kunonosorwa ngo abaturage barusheho kwihaza mu biribwa.

Iki kiganiro cyatumiwemo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,  Minisiteri y’ubuhinzi, FAO, DFID, LODA, RAB, UNICEF n’ibindi bigo bifite aho bihurira n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko Leta yashyizeho gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage nka Girinka, Politiki ya Minimum Package (ifasha abakene kwizamura mu buryo bukomatanyije), iyi ikaba ngo ikorera mu mirenge 30 ni ukuvuga umwe muri buri karere, gahunda yo guha abana inkongoro y’amata n’ibindi.

Kaboneka yabwiye abadepite ko muri Minisiteri ayoboye hari Ikigo gishya bise Food and Nutrition Secretariat kita ku mirire myiza y’abana na  ba nyina kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Ibi byose ngo byaje gutuma ubuzima bw’Umunyarwanda burushaho kuzamuka.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana we yagarutse cyane kuri gahunda ya Leta yo gutubura imbuto zimwe na zimwe zitoranijwe kandi zikungahaye ku bitunga umubiri nk’ibishyimbo bikize ku butare, ibijumba bikize kuri Vitamine A no guha abana amata.

Yavuze ko kugeza ubu 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bituruka ku bworozi.

Kuba 70% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi ngo ni ikintu cyerekana ko bwagize umusanzu butanga mu mibereho myiza y’abaturage.

Mu bibazo abadepite babajije bamwe babajije impamvu ba Minisitiri bavuga ko Abanyarwanda bavuye mu bukene mu myaka mike ishize ariko ubu bakaba bavuka ko bakwiriye kuba mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Depite Nkusi Juvenal ati” Ese iyo muvuga ko Abanyarwanda bavuye mu bukene kubera politiki runaka ariko twajya kuri ‘terrain’ tukumva bavuga ko bashaka kuba mu kiciro cya mbere , aha twakwibaza niba ari abaturage bakunda kuba mu bukene  cyangwa wasanga ibyo bamwe mu bayobozi baza hano bavuga bihabanye n’ibiriho koko?”

Iyi nama yari yatumiwemo inzego n'imiryango mpuzamahanga nka FAO zifite aho zihuriye n'iterambere ry'imibereho n'ibiribwa
Iyi nama yari yatumiwemo inzego n’imiryango mpuzamahanga nka FAO zifite aho zihuriye n’iterambere ry’imibereho n’ibiribwa

Yasabye kandi ko abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi barushaho kwegera abaturage bakabigisha uko bikorwa aho kujya birirwa batembera imirenge kuri za moto bahawe ziguzwe mu mafaranga ya Leta.

Kubyerekeye kubona no gutera imbuto z’indobanure, Hon Nkusi yatanze igitekerezo cy’uko hazigwa uburyo Abanyarwanda bakongera bakajya batoranyiriza imbuto yo gutera nk’uko babigenzaga kera aho kugira ngo hajye haza iziturutse hanze kandi wenda zitujuje ubuziranenge kandi zigera inaha zaragwingiye, zaratwaye n’amafaranga y’igihugu.

Minisitiri Kaboneka na Min Mukeshimana bavuze ko igikenewe cyane kugira ngo abaturage betere imbere kurushaho ari uguhindura imyumvire y’uko bazahora bafashwa ahubwo ngo bagacuka, bakava mu muteto kuko ngo akimuhana kaza imvura ihise.

Min Kaboneka ati: “Abanyarwanda nibave mu muteto, bakore biteze imbere bareke kumva ko Leta izahora ibasindagiza ahubwo nabo bagerageze gukora.”

Minisitiri Kaboneka amaze kuvuga ko ibyagezweho mu kuzamura imibereho y’abaturage yavuze ko Abanyarwanda ari ba ‘Mvuyekure’. Kuri we ngo ibyagezweho mu gihe gito byerekana ko aho abaturage bavuye ari kure ariko bazagera kuri byinshi mu gihe kiri imbere.

Ati “muri 2030 ubukene buzaba bwaracitse mu Rwanda.”

Mu myanzuro igera ku icyenda yafashwe, abadepite basabye MINALOC na MINAGRI kurushaho guhuza no kunoza imikoranire hagamijwe kuzamura imihingire n’imyororere ya kijyambere .

Basabye kandi abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge no mu turere barushaho kwegera abahinzi n’aborozi kandi bakabagenera amahugurwa kugira ngo bamenye gukora ubuhinzi bugezweho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Ngomuri 2030 (mumyaka 13 gusa) ntabukene buzaba bukirimu Rwanda? Mwasetsa nuvuye guhamba nyina burya.

  • Birashoboka ko twagabanya ubukene ariko hakenewe kuvugurura ibintu cyane kuri export hashyirwa ingufu mu gushinga inganda nto zikora ibikoresho nkenerwa electrical , electronics, gushongesha ibyuma murayamabuye twohereza,cope,metal nibindi
    MFite plan nziza minister azanshake muhe ideas zirambye
    Export yubuhinzi ntabwo ihagije : hakenewe impinduka light and heavy industry

  • Aba bategetsi nibabanze bahindure imyumvire yabo, kuko ubu igihugu bayoboye gitunzwe na kuri 60% n’imisoro y’abandi bantu batari abanyarwanda. Nibabigeraho, natwe abaturage tuzaba twamaze guhindura iyo myumvire iyi jigija irimo kudutwerera.

  • Ahubwo se ni nde uteta hagati y’abaturage n’abayobozi? Imishahara y’abayobozi iva mu mitsi ya bande? Si imisoro y’abaturage n’inkunga z’amahanga! Ni nde utunze nde? Ariko kuki iyo abantu bamaze guhaga usanga bizubaza, bacurika ukuri, batujijisha?? Tumaze guhumuka di.

  • Kaboneka ateye neza neza nka Mukantabana wavuze ko nta nzara iri mu gihugu kuko nta muntu urapfa!!! I koko se ubu abanyarwanda bari mu muteto? Bose ni bamwe? Abateta ni aba ba Minisitiri bamara kurya bakibahirwa ko bamwe mu gihe bari abarimu bacanaga buji batira, I bamara kugirirwa impuhwe bazamuwe mu ntera bakitengagiza ko hari abasigaye aho babataye!! Ngo bave mu muteto! Kawunga ubu 25kg igura 18,500frw mu gihe mu kwexi kwa 10 yaguraga 13,500frw. Twibaze uteta ari nde, I hagati y ugurira muri supermarket nta mususu mu ruhago rwe, nugurira kimironko, I zinia, gahoromani,mulindi, nyagasambu (aho hose Kaboneka ntahazi)!? Aba bayobozi bavuga amagambo asesereza abaturage, I babiterwa nuko bo batumiza containers hanze, Leta (abaturage) ikabishyurira 60% bakarya “abanyamiteto” batyo. Mukwiye gusaba imbabaxi abo mukinira ku mibyimba bicwa ninzara.

    • Ubwo ni ukuvuga ko ako kawunga kiyongereyeho 37% mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa !? Amata y’inyange ejobundi mu kwezi kwa 7 naguraga agakarito 4200 hano Nyabugogo, uyu munsi nayaguze 5300 nabwo bampatira kuyagurana n’agakarito ka jus y’inyange ka 2450 frw, ubu nayobewe icyo izi jus nzikoresha kuko mu rugo ntidukunda kuzinywa turi na bakeya ntitwazimara.

      Aba bagabo rero biragaragara ko bananiwe pe, hakenewe amaraso mashya, ubanza iyi canaan y’ejobundi (2017) batazabasha kuyitwinjizamo neza kabisa. Buri wese uko afunguye umunwa, arahita avuga ibintu wumva biterekeranye na realites ziri kuri terrain, ntabwo tuzi indwara barwaye.

    • ubeshyeye Mukantabana! ntabwo ariwe wavuze aya magambo umwitiriye.

  • huuuum, ubuzima bumeze nabi none ngo bareke umuteto! Kaboneka ashobora kuba hari igice cy’abanyarwanda ahari ashaka kuvuga! ubu se umuntu arya rimwe ku munsi, kubura mutuel de santé ari umuteto?

  • Nyamara Minisitiri KABONEKA niba azi ubwenge yari akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda bamwe, kuko abakomerekeje cyane mu gihe avuga ngo “Abanyarwanda bari mu cyiciro cya mbere ni umuteto”. Aya magambo ateye isoni n’agahinda, ntabwo yari akwiye kuva mu munwa wa Minisitiri.

    Niba kuba mu cyiciro cya mbere ari umuteto, noneho nawe azakijyemo, ni uko nyine bidashoboka kubera ko we yagashize. Ariko Imana ikora ibyayo wenda wazabona nawe ageze igihe agira ibibazo by’inzitane bigatuma abaho wenda ari no munsi y’icyiciro cya mbere. Who knows!!!

    Abayobozi bamwe bo muri iki gihugu bari bakwiye kwitondera amagambo bavuga. Minisitiri KABONEKA Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamugiriye icyizere amuha uriya mwanya, nyamara ashobora no kuwumukuraho mu gihe abona ko ibyo akora n’amagambo avuga yitwaje uriya mwanya bidashimisha abanyarwanda.

    Umuntu arabwirirwa akanaburara ndetse akirenza undi munsi wa kabiri ntacyo arashyira mu nda, warangiza ukamushinyagurira umukina ku mubyimba ngo “ni umuteto”. Agahinda ntikica, hica umurengwe

  • Murakoze abatanze ibitekerezo mwambanjirije. Nanjye rero ndagira ngo ngaruke ku mvugo z’abayobozi zitari zikwiriye cyane cyane ko usanga zivuguruza ibigaragarira amaso. Ese iyo umuntu ahinze akarumbya hanyuma agatakamba ibyo babyita guteta? Ese iyo umuntu yize akarangiza amashuli akabura akazi akagaragaza ko nta kazi afite ibi byakwitwa guteta? Ese honorable Juvenal we iyo avuze ko abayobozi baza mu Nteko bavuga ibihabanye n’ibyo abaturage tubabwira iyo badusuye, akibaza uvuga ukuri n’ubeshya aba ashatse kuvuga iki? Ko atazi ibibera kuri terrain nk’uko yabivuze cg ko adashatse kuvuguruza umubwiye ibihabanye n’ibyo yabonye? Amafaraga bamuha aje kudusura bazayamwishyuze ntacyo yamaze. Maze rero Leta igomba gufasha abaturage kuko nibo ibereyeho. Ahubwo ibaye ikora ibindi bitagamije icyo yaba itazi impamvu iriho. Umuyobozi wihandagaza rero akavuga ko Leta itazahora mu gufasha abaturage aba atazi icyo Leta ari cyo (essence de l’Etat: la callipolis). Ahubwo twibaze ngo ni mu buhe buryo Leta ikwiye gufashamo abaturage bayo. Minister yabigarutseho Girinka, Umurenge VUP, n’ibindi. Ariko se ni kuki izo gahunda zihari ariko imvugo igakomeza kuba ya yindi ngo umuturage afite imyumvire iri hasi agomba guhindura. Oya, sinemeranya n’ababyemera gutyo ijana ku ijana nubwo bwose na yo ihari nyine. Niba ubushobozi bwo guhaha ku masoko (pouvoir d’acahat) bugabanyutse ku kigero cya 37% mu gihe kitarenze ukwezi uragira ngo se umuturage akore iki? Ahubwo abayobozi badutekerereza bongere bikomange ku gatuza barebe urwo dupfuye. Njye mbona hari byinshi dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi bitari ngombwa nyamara byagashyizwe muri sector zo kuzahura ubuzima bw’abaturage. Reba nawe nk’amamodoka ahenze abatuyobora birirwa bagendamo bisa nk’aho ntazoroheje zabafasha kwegera abo bayobora zaboneka ngo zibafashe? Uburyo ubwo ari bwo bwose zibonekamo njye sinigeze mbyiyumvisha na gato. Ntabwo kuba Mayor ari ngombwa kugenda muri V8 ku bwanjye. Nta nubwo ijambo warikura mu kugenda muri izo modoka zihenze bene aka kageni. Ahubwo numva imibereho myiza wagejeje kubo waragijwe ari cyo cyubahiro cyawe (how your leadership impacted the lives of your people). Niba tudahinduye imyitwarire imwe n’imwe yo gukunda ibyubahiro kurusha abo dusangiye igihugu Imana yatwihereye mbona tugifite inzira ndende yo kwibohora. Kwibohora n’izo ngoyi z’imyumvire zituma umuturage aho kugira ngo abe ku isonga y’ibyo dukora ahubwo tumutekerezaho twamaze guhaga. Ibi ni ibitekerezo byanjye gusa mbona ukomye urusyo yagombye no gukoma n’ingasire. Harakabaho U Rwanda n’Abanyarwanda.

  • Uteta ni nde, Mr Minister? Njye muri iyi weekend nari mu cyaro cy’iwacu. Hari abantu baburara kubera inzara none ngo bave mu miteteto. Reba ibyo biciro ku masoko bizamuka buri munsi umushahara utazamuka, reba mwarimu mwananiwe kongeza none ngo abaturage bave mu mumuteto! Ntacyo bitwaye…

  • Banyarwanda banyarwandakazi, bavandimwe namwe nshuti,bayobozi namwe bayoborwa,babyeyi namwe bana, barezi namwe banyeshuri, bapadiri namwe babikira, basilikare namwe bapolisi, bahungu namwe bakobwa, basaza namwe rubyiruko,barwayi namwe barwaza,bakire namwe bakene, basinzi namwe barokore,bakozi namwe bachomeurs, ntiti namwe njiji, ba politiciens namwe ntungane, basaza namwe bakecuru, nagira ngo mbabwire ko ntacyo mfite cyo kubabwira, murakoze guta umwanya wanyu.

    • Hahahahah! Iki gitekerezo kinkuyeho!

    • (Banyarwanda banyarwandakazi, bavandimwe namwe nshuti,bayobozi namwe bayoborwa,babyeyi namwe bana, barezi namwe banyeshuri, bapadiri namwe babikira, basilikare namwe bapolisi, bahungu namwe bakobwa, basaza namwe rubyiruko,barwayi namwe barwaza,bakire namwe bakene, basinzi namwe barokore,bakozi namwe bachomeurs, ntiti namwe njiji, ba politiciens namwe ntungane, basaza namwe bakecuru, nagira ngo mbabwire ko ntacyo mfite cyo kubabwira, murakoze guta umwanya wanyu…)Barakubeshye!!!IGIHE KIZAGERA UWICAWE KU MUGONGO YIGARANZURE1 UWO BAKANDAGIYE MU KIZIBA CY’INDA AMUSHINGE AMENYO AJYANE IRYO.HOSE KU ISI BIRABA YEEEEEEH…biratinda ariko ntibihera urabeshya. ibyo guta igihe byo bivemo reka abantu bavuge barababaye!!!!!!!!!!!

  • Iyi Minisiteri niyo iherutse gutanga ibisobanuro by’ibi byiciro niba nibuka neza bavuze ko uri mu kiciro cya 1 ari umuntu ubona icyo arya bimugoye, utagira aho aba, utabasha kwivuza.Urebye ni abitwa abahanya n’abatindi nyakujya n’ubwo izo nyito zitagikoreshwa.Ubuzima bumeze gutya sinibaza umuteto urimo.Minister ntawamurenganya ariko uwamuha guteta muri ubu buryo yaca bugufi akiga kujya akoresha amagambo akwiye mu gihe cyayo. Uradushishikariza guhanga umurimo ni byiza, ariko iyaba wari uzi inzitizi zihari:Reba nawe iyi misoro: urajyana agatebo k’ibijumba wihingiye bati umusoro wajyana itungo woroye bati zana, ubu turasora tugasorera n’itaka turaraho, yewe n’ideni ari ideni ujya kurikura muri banki wamaze gusora! Abashyiraho bene ibi nibo Leta igurira ibimodoka bihenze ntibanatange nibura urugero rwiza ngo babisorere!!Namwe munyumvire!! Bikoreza rubanda umuzigo badatinyuka gukozaho urutoki. Ntawanze imisoro twese tuzi akamaro kayo ariko iyo usoresha abantu ibidahuye n’ubushobozi bafite ukageza n’ubwo usoresha abatagira urwara rwishima uba uriho wigirira nabi ari wowe. Ingaruka z’ibi bintu abantu bamaze guhurwa business, RRA yabaye umwanzi wa rubanda ihinduka inshuti y’abategetsi ku buryo mu minsi itaha muratungurwa n’uko amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta yagabanutse cyane. Niba abategetsi bacu batize kubaho mu bushobozi abenegihugu babo bafite ngo bagabanye expenses zitari ngombwa, udufaranga tubonetse ducungwe neza aho kutunyereza, ngo bahuze iyi misoro yabo n’ubushobozi bw’abasora bityo abacuruzi baciriritse basore uko bareshya ndetse n’imisoro itari ngombwa iveho burundu ku girango abantu bongere kugira ikizere cy’ubuzima no gushora mu bikorwa bibyara inyungu batikanga RRA, ngo bongere imirimo abantu binjize maze nabo basore, nibikomeza bitya uyu mugabo arisanga asangira uyu muteto ariho acyurira aba bahanya n’abatindi wa mugani we. None se ko aba acyuririra imisoro yabo ariyo imutunze nibura haryaa??? Nyamara!!!! Harakabaho u Rwanda , Perezida wacu

    • urabivuga c urabizi!?ubu ni ugusora, warangiza ukongeraho n’andi 1000y’uko ugiye gusora, nayo ukayatangira TvA,akaba 1180frws, muri bank bakabona kukwakira! Ni akumiro

  • Baravugango umwijuto wikinonko ntumenyakwimvurizagwa.Uyu mugabo kwatavukiye muri V8 yagiye arkagukinabandi kumubyimba?

  • Kaboneka ndabona yarabaye umuhanga mukuvuga ariko yibuke ko burya l’homme sage yumva kurusha kuvuga. Iyi ni Legacy yubatse igihe kirekire hamwe nawa minister w’umurimo.

  • Eeeh ko bitoroshye? Nyamara burya communication ni ikintu gikomeye! Biragaragara ko abayobozi bakwiye kuyiha umwanya uhagije naho ubundi ubutumwa bwabo bushobora guhinduka ikibazo!

  • Mu ndangagaciro z’ingenzi z’abanyarwanda harimo kudatega amaboko. Burya kugera aho wifuza gufashwa aba ari akaga! Nta munyarwanda ubyifuza uhageze aba yacogoye aba ari uwo kugirirwa imbabazi. Ubyigira nawe aragaragara kandi Abanyarwanda bari bazi uko bamusubiza mu murongo. Umuturage cg Umuyobozi wirengagiza izi ndangagaciro zombi kwigira, gukomera ku ishema (kwirinda ko hari ugucishamo ijisho), gutabara uri mu kaga ngo ave ahabi yongere yegure umutwe (kumuha umuriro) yaba atumva byinshi.
    Dufatane urunana twubake u Rwanda.

  • Umuti abanyarwanda basabwa kuva mu muteto bikabananira basigaranye ni umwe: Kuva mu mubiri bakigira mu mwuka.

  • 2030 NGO nta bukene buzaba bihari? Murwanda twese turi abakene buri muntu arabizi .umusaruro kiri buri muntu harya nangahe kumwaka?

  • Ibyo nibyiza pee ariko mugihe umugenzuzi wimari burimwaka ahora agaragaza miriyari zanyereshwe kondi arizo zagashowe mumishinga babaturage bakabona akazi bakava mubukene ziranyerezwa abagura v8 bakagura abubaka amataje bakubaka aburira indege bakurira bikimeze gutyo wamucyene azahoraho hanze haveho ikibozo cyubushomeri ubundi ibyiciro bizaharirwa abantu bakuze batagifite imbaraga zo gukora ibyo nibigerwaho igihugu kizamera nka mererika murakoze

  • Ministry Kaboneka Ibintu Arikuvuga Nukuri, Kuko Abantu Nibaharanira Kuguma Mukiciro Cyambere, Bazahora Bizeyeko Leta Izabafasha For Ever Maze Bareke Gukora Ariho Uzasanga, Ubukene Bwarishe Abantu Kubera Kudakora Cyane!. Mugire Ibihe Byiza.

Comments are closed.

en_USEnglish