Digiqole ad

Abanyarwanda bo muri Malaysia barizihiza "Independance"

Shumbusho, umusore uzwi cyane nka DJ Esggy afatanyije n’abandi banyarwanda biga n’ababa muri Malaysia bateguye umugoroba bise Rwanda Independace and Liberation Night mu mujyi wa Kuala Lumpur mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda.

POSTERS

Uyu munsi bazawizihiza kuwa 05 Nyakanga 2013 aho abanyarwanda baba muri Malaysia bazahura bakungurana ibitekerezo, bakagirana ibiganiro bigamije kureba uko abanyarwanda baba muri icyo gihugu cya kuru bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Nyuma y’icyo gikorwa aba banyarwanda n’inshuti zabo ngo bazahurira muri Vogue Club aho abantu bagera kuri 500 bateganyije ko bazitabira uyu muhango bazasusurutswa na DJ Esggy.

Uyu DJ Esggy avuga ko nubwo bari i mahanga ariko imitima yabo iri mu Rwanda.

Dj Esggy niwe uzasusurutsa abanyarwanda baba Malysia

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nuko nuko msaza komereza aho kabsa

  • nuko nuko msaza komereza aho kabsa

  • eh shumbusho yageze i bwotamasimbi bana uzabahe nka za zindi zo muri melo twist kabsa anyway kulaj ku mwuga musaza

Comments are closed.

en_USEnglish