Digiqole ad

Abanyarwanda biga muri Tamil Nadu (India) mu bibazo bikomeye na Police yaho

Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Anamalai University, amakuru aturukayo aravuga ko bakunda kwibasirwa na Police yo muri ako gace, bishingiye ahanini ku muco utandukanye cyane n’uwaho.

Kaminuza ya Annamalai mu mujyi wa Chidambaram/Photo Internet
Kaminuza ya Annamalai mu mujyi wa Chidambaram/Photo Internet

Aba banyarwanda bahiga bamwe badutangarije ko ari kenshi bagiye bahohoterwa na Police, bazira uko bambaye (imyambarire) n’ibindi bitandukanye n’imico yo muri Tamil Nadu intara iri mu majyepfo y’Ubuhinde ahaherereye iriya Kaminuza.

Muri Kanama uyu mwaka, ubwo abanyarwanda biga muri Anamalai University bakodeshaga salle yo kwakiriramo bagenzi babo bashya bari bavuye mu Rwanda, uyu munsi bashyamiranye cyane na Police yabahutsemo n’inkoni muri ibyo birori ibashinja ko ngo bafite inzoga.

Kuri uyu munsi, habayeho guhangana kwamaze iminota igera muri 20, aho abo banyeshuri babonye bamerewe nabi nabo batangira kwirwanaho nkuko abari bahari babidutangarije.

Bukeye bwaho ibinyamakuru byandika mu rurimi rwa Tamil (ruvugwa muri Tamil Nadu) byanditse ko Abanyarwanda bakubise Police.

Kuwa gatandatu tariki 26 Ugushyingo, umuhungu wa Ministre w’Intebe w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi wiga muri Annamalai University, we n’uwo babana mu nzu bakoze umunsi mukuru muto w’amavuko wa mugenzi we, mu nzu bacumbitsemo hafi ya Kaminuza.

Baje gutungurwa na Police yinjiye munzu ikavuga ko muri iyo nzu harimo akabari (bar) maze abo bahungu barakubitwa bikomeye, bangirizwa mudasobwa zabo zigendanwa, ndetse banatwarwa Passports zabo.

Olivier Mbonyinshuri, umuhungu wa Ministre w’Intebe w’u Rwanda,  na mugenzi, we nyuma yo gukubitwa bakanakomeretswa, bagerageje gusobanura ko barengana kuri Police y’umujyi wa Chidambaram,  nyamara ntibumvwa. Mbonyinshuti uri kurangiza Masters muri Civil Engineering yabimenyesheje se mu Rwanda, nkuko amakuru atugeraho abyemeza, maze ikibazo gihita kigera kuri Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubuhinde asabwa kugikurikirana.

Kuva ku cyumweru gishize, iki kibazo cyatangiye gukemurirwa kumatelephone, kimenyeshwa inzego zitandukanye mu Rwanda no mu Ubuhinde,  ukuriye Police muri iriya ntara nini ya Tamil Nadu, atanga amabwiriza kushinzwe police y’umujyi wa Chennai (Umujyi mukuru wa Tamil Nadu) waje gukoresha inama na police yo mu mujyi wa Chidambaram kuwa kabiri ngo basobanure icyo kibazo naho cyaturutse.

Ntibyaciriye aho ariko kuko intumwa ya Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubuhinde yaje kuva I New Delhi akerekeza mu majyepfo mu mujyi wa Chidambaram kureba uko iki kibazo gihagaze, no kubonana n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga aho. Akaba yarabijeje ko iki ibazo kitazasubira.

Mbonyinshuti Olivier na mugenzi we babana bakaba barasubijwe Passport zabo na police, n’ubwo ikibazo cya mudasobwa zabo cyo kitararangizwa.

Muri iyi Kaminuza ya Annamalai higa abanyeshuri b’abanyarwanda barenga 500,  imico yo muri Tamil Nadu n’umujyi wa Chidambaram Kaminuza ya Annamalai ibarizwamo,  itegeka abakobwa n’abagore kwambara bakikwiza hose. Imico yaho kandi ntiyemera ko abantu banywa inzoga mu tubari, nubwo hari inzoga za gakondo nyinshi zihakorerwa.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

58 Comments

  • ubundi se bobagiye bambara nkabandi bana bakikwiza bakanywa na kayoga kagakondo gusa????????????????????????

  • Hello dear Countrymen
    Hello dear Rwandan Students in Tamil Nadu….

    Bariya Bapolisi bo muli CHIDAMBARAM bazabihanize kabisa,

    ADAPTATION AND INTEGRATION YES. ASSIMILATION NO, NO AND NO!!!

    Kunywa inzoga, mu ruhame, iwabo birabujijwe. Ariko ndasanga igihe abantu bazinwera iwabo mu rugo, ntabwo baba bishe amategeko. Inzu y’umuntu ku giti cye kw’isi yose birazwi ni intavogerwa. Bariya bana bacu rero barahohotewe….

    Muri rusange ABAHINDE dukwiye kubiyama. Jyewe wandika ibi nakuriye i KIGALI. Nzi neza ko abenshi muri bo bagira agasuzuguro karenze kamere. Kandi nabo bagira imico, ubusanzwe iwacu i RWANDA, tudashobora kwihanganira. Usibye nyine ko iwacu twubaha ABANYAMAHANGA cyane. Umuco wacu aha ni mwiza rwose, ariko tugomba kubereka imbagu batangomba kurenga….

    Baramenye rero ntibazongere guhohotera abana bacu….

    Mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • BIRABABAJE KUBONA ABANTU BITWAZA UMUCO WABO MU KURENGANYA ABANDI NTACYO BABATWAYE, ESE TWEBWE KO TWIHANGANIRA ABANYAMAHANGA IMICO YABO TUKAYIBAREKERA N’IYO BADUSUYE?

  • Reka mbabwire rero , Iyo ugiye iwabandi wubahiriza amategeko uhasanze so niba aba bana badashaka kubahiriza amategeko batahe bareke gusindira mu mahanga.

    Dusanzwe tuzi ko muri India ntakindi bakora uretse kunywa inzoga gusa

  • Jyewe nkorana n,abahinde ariko kugira ngo ubane nabo iyo agututse uramusubiza yagucira ukamucira ubundi murubahana nicyo cyonyine kibashobora.

  • yego sha iyo mutagira umwana wa nyakubahwa ubu muba mukizirya .Urwanda nishyireho za levels zose tujye twigira hano

  • nsanzwe ntabakunda rwose nubundi kuko basuzugura abantu

  • Yeah ibyo kuhohoterwa birahari ariko natwe ntabwo turi shya shya kuko ibyo batuziza ibyinshi nibyi , ugiye iburya sazi azirya ari mbisi.twaje kwiga ntabwo twemerewe kugira utubari kandi ntabwo amategeko atwemerera kunywa amayogo so nsanga ibyinshi aritwe tubyitera.twakagombye kubaha amategeko yabo numuco wabo kuko bita kumuco wabo cyane, kandi nkosore uriya musore ntabwo ari muri master Civil Engineering ,yiga muwa gatatu (3) population study.

  • Twemereko i gihugu cyose kigendera kumategeko yacyo ndetse no kurengera ubunganzira bwikiremwa muntu .ariko pe bavuze ko ari akabari batazi ibyaho.oya vraiment banyarwanda tureke gushyigikira amakosa.

  • abapolisi bo mu buhinde bagaragaje ubunyamswa birengagiza akamaro abo banyeshuri babafitiye. ambassade yari ikwiye gukurikirana icyo kibazo abangirijwe bagasubizwa ibyabo,abakomerekejwe bakavuzwa

  • Nge sinumva niba kwambara ukikwiza aricyo kibazo cg hari indi mico baba babahata batashobora yenda nko kujya muri tremble n’ ibindi mwibuke ko muri chidambaram harimo utubari turenze dutanu (grande place sradhalam…) kandi twemewe dufite n’ amategeko atugenga n’abene gihugu bubaha so nge mbona nabagira inama yo kubaha amategeko y’ igihugu batuyemo.

  • Ariko se ubundi ikibazo kumunyeshuri ni inzoga cg wenda ni nk’ amakayi ibitabo ibiribwa.. nge nari ngize ubwoba ko police itegera imbere library cg amashop y’ ibitabo ubundi mwagiye mujya Pondy ko wine shop college tuition fees ari make na take away yemewe

  • mwebwe rero mushaka kuvugira abahinde sinzi ayo murimo, twebwe tuhiga tuzi byinshi kuribo kubarusha.ugira utya wahura nu muhinde munzira akaba aragukubise ntacyo muvuganye mwishuri ntimushobora kwicarana nabo, muma bus ntimwakwicarana nabo, abahinde munzira uhura nabenshi basinze kandi inzoga bazinyyera aho zicururizwa kumugaragaro, rero ndabasaba kutarenganya ababana bahohotewe kuko ntakosa bakoze kdi ikindi babasanze iwabo ntawe babangamiye, ushobora guhura numu hinde munzira akaguciraho cg ugasanga ba neye imbere yumuryango wawe ukicecekera ukabyihorera kuko ntacyo uba ufite wakora. ababana nsanga mutabarenganya ahubwo mwabafasha kurenganurwa. ngirango mubona abahinde baba mugihugu cyacu ukuntu baba birata baringize nkibigirwamana no murwanda abahindi bahaba usanga bashaka uguteka abanyarwanda nokubirataho.

  • bajye babahonda ubundi. nge niho ndi ariko uwangira umuporisi

    kuko nge ubundi birantangaza niba ababanyarwanda barihano baraje guhindura itegeko nshinga, guhindura umuco,…kuko ubusanzwe:

    1. abategarugori inomkuko mwabivuze bagira uko bambara ikindi ntibagenda nijoro nyuma ya 22h keretse ari famille cy umugabo n’umugore ikindi bafite aho bavuye cy bajya knd biteguye kuba bakwisobanura. nibutseko nyuma yaya masaha nta butiki, offici iba iri gukora, keretse inzego zumutekano.(sinzirero niba baraje guhindura ibyo basanze.

    2. inzoga ntizibujijwe keretse gusahinda kumuturanyi knd bikaba bibi iyo arinyuma yayo masaha navuze kuko ikibabaje bazinywa bacuranga knd hejuru y;amazu ikitonderwa inzu zaha ziregeranye, so…

    nsoze ngaya uwanditse iyinkuru aho yavuzengo ananyarwanda….biga… nkaho abanyamakosa aribo batureprezanta.

    ikindi ibi ngo ni aniver.. byatwaye abantu ubwenge.. ese ubundi ntizakorwa kumanywa knd neza? ndangize ngaya abantu baziko baje guhindura itegeko nshinga, nibijye byiga maze nzarebe ko harukubitwa ngo yaravuye kwiga cy ko ajya arusha abahindi,..
    Murakoze

  • ugiye iburya sazi …..iyo amategeko y’igihugu cyangwa akarere abuza inzoga urazireka cyangwa ugataha ….iyo akubwira kwambara ukikwiza nibyo nyine urambara ukikwiza mu gihe uba uzi neza icyakuzanye, amasomo yabo n’arangira ikigali hari utubari twinshi, bashobora kwambara bagahenura ….icyo gihe bazataha basubire mu mico yabo , ariko mu gihe iwabo please mwubahirize imico yabo cyane cyane ko muri n’abashyitsi kandi ari mwe mubakeneye!!!

  • Sha jye nemeranya na carine. Abahinde basuzugura abirabure cyane. Icyo nifuza nuko abo banyeshuri babanyarwanda nibarangiza amasomo yabo bagataha mu rwanda, bazakubite abahinde bose batuye mu rwanda. Abahinde ntabwo ari abantu beza. Na hano muri Canada ntuye bafite ikintu cyo gushaka kwishira hejuru. Sha nintaha mu Rwanda, nzahondagura abahinde bose nzajya mpura nabo mu Rwanda. Nzabamena imitwe.

  • birambabaje cyane kuba ntarabimenye bikiba ngo nanjye nkubite imbwa z’abahinde ziba murwanda ndumva nabaha number zanjye bakongera kugira uwo bakoraho nkahita njy kuri itexrwa nkakunobera uduhinde tuhakora. ariko n’ubundi ntibiciriye aho ngombe nihimure nintanabakubita sinzabura uwo mbwira ngo skyi cg uhuucg nkanamusurira naraye ndiye akabenz katinze muri frigo kwa myasiro.

  • wowe trewq, uravuze koko uriniguye ndizera ko ishyari ufitiye abo banyarwanda mubana aho cg abo bakubiswe rigushizemo umutima wawe noneho ukeye, urabazirira iki abo bana wita ibintu? ese ubafitiye uwo mujinya wose bagukoze iki? none ejo abo bahinde uvugira baba ari wowe bamena agahanga? ndagirango nkubwireko niba bitarakugeraho wenda wazabibona, ubuhinde nibunini kdi abanyarwanda bari muduce dutandukanye ntago arabanyarwanda biga anamalai gusa bahohoterwa gusa nabiga ahandi bahura nibyo bibazo,uzabaze neza hari abazakubwira ko bakubiswe bigendera munzira kandi ari kumanywa, harabanyura kubahinde bakabaseka cg bakabakomera ngo nuko ari abirabura, noneho uzarebe abahindi bari murwanda biyenza kubanyarwanda batitayeho ko bari mugihugu cyabo, nonese ko ari abahungu bakubitwa nabose baba bambaye nabi? kdi ntibaba banasinze, niyo waba wujuje ibyo bagusaba banagukubitira ko urumwirabura ko kdi ntaho warega. so, wowe ushaka kubavugira nakubwira iki? gusa wibukeko bucya bwitwa ejo. uyumunsi nibagenzibawe ejo niwowe. tujye tureka ayo mashyari nizo nzagano, nuko gutuka. kuko nubwo wabatutse ntacyo uribubahindureho, ntanikiribubaveho ngo kikujyeho. tumenye gukundana nkabanyarwanda dusenyere umugozi umwe dukunde nigihugu cyacu, nicyo abo bahindi baturusha bazi gushyira hamwe kdi banakunda igihugu cyabo cyaneeee. wibeshye ugakora kumuhinde umwe agace kose karahurura kakaguteranira kabone niyo baba batamuzi apfa kuba ari mwene wabo. none twebwe ntituzi gufashanya ahuwo tuzi guaharabikana. kdi ntitukihutire kuvuga gusa tujye tubanza tumenye ukuri tunashishoze. murakoze

  • erega ikibazo, bashaka bambare nkabo kdi bo bagaragaza inda mumuco nyarda ibyo ntibibaho inda yumukobwa cg umugore ntijya kukarubanda. ikindi iyo police iza munzu kwiyenza murumva ibyo bintu ari serieux koko? kunywa sibibi ikibi nukwanduranya ibaye nyirugutanga ayamakuru yavugaga ko police yasanze basakuza cg barwana ibyo byarikuba byumvikana niba ariyo yiyenza bayiyame si non bavuge ko badashaka abirabura bahagarike admission zerekeza mubuhinde icyo kibazo leta nikigeho kuko abanyarda bari mubuhinde ntibafashwe neza niba bakubitwa. kdi birerekana ko uwatanze aya makuru uko bigaragara abari hagati rwose anyihanganire ni injajwa anyumve neza simututse ahubwo bamushake bamuhe akato abone ko adakora byiza erega biranazwi ko abantu batanga amakuru bakabaha akantu uwo muntu rwose azareke gusebanya ariko nkubu iyo tuza kugira umuco nkuwabanya kenya abo bakubiswe bari kuba baratashye rugikubita kuko police ntiyari kubacika hari kuba imiguruko atariyaha hafi. koko nkubu twagiye dukundana nkabanyarda ba kera iyo bahuriraga mumahanga bavagindimwe bikaba byiza ariko ubu ahaaaa sinzi rwose. ahubwo mwumve ukuntu uwo muntu atari namwiza bagize amahirwe higa umwana wumuyobozi wakabafashije niba koko bakubitwa bikarangira burundu bari kumutaranga mubinyamakuru da mumufate mumugongo bigere kubabishinzwe musubizwe uburenganzira bwanyu mureke gusebanya gusohoka mukinyamakuru sibyiza rwose kuba yarahamagaye se ndamushyigikiye nundi munsi uzamubwire ntakibazo ese ubundi warigutakirande ko wahohotewe rubanda utazi se cg? MUREKE TUMENYE GUKUNDANA MAN

  • izo nyana z’imbwa na hano muri china ziriyemera ariko twe twazishyize ku murongo kuko abashinwa babanga kubi sasa tubafatanya n’abashinwa n’abarusiya kuburyo ubu badushakaho ubucuti byarananiranye ahubwo se mwe babashoboza iki? ko nge nabonye uretse abantu bamwe bagashize abandi bantu batinya abanyarwanda kubi kubera ubu serieux baba bariho izo nkumi zabo muzazikatire wana ntabana b’abahandi biga aho ko nabonye nibyo movies zabo zatubwiraga atari na beza naho uzakubuza byeri nk’umwana w’u rwagasabo uti wapi kabisa ndumva mwarahuritse wana mwihangane erega abahinde si abantu cyokora hano bari kumurongo wenda nabo nuko baje guhaha bo gaswi

  • Abo banyeshuri bihangane,ikingenzi nibarangiza amasomo yabo bazigarukire iwacu. Gusa nibaharanire kwiga cyane nibagaruka baheshe igihugu cyacu ishema kubera ubumenyi bazazana. Akayoga bakagabanye ntakundi. Abahindi nabo bage bareka kuvogera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

  • Bantu ba Tamil Nadu Nimwitonde ntawamenya ikibiri nyuma dore ngo nabanyarwanda bakubitwaga na police none nyuma yo gutorwa kwa Ministre wintebe umwana we atangiye gukubitwa kd ni police ubwo se murumva ntakintu kibirinyuma? Munsubize nyuma yo gutekereza!!.

  • Mwabantu mwe aba bana hari ikindi cyabajyanye usibye kwiga? izo nzoga niba bitemewe babikorera iki? hano i Gasabo hari umuntu watuvogera mu mategeko yacu tukamurebera izuba? mujye mushyira mugaciro!! naho abashaka kujya bagenda bambaye ubusa baziko bibujijwe bafite ikibazo!!! bahagiye bazi imico yaho nibabyubahirize utabishoboye ahave!! mwige nicyo cyabajyanye, ibyo biyoga no kwambara ubusa, nimurangiza muzazigurira hano iwacu, niyo myambarire mwifuza mubikore aho byemewe!

  • Sha ubundi ko abanyarwanda bazi kwihagararaho mu mahanga, ibi byana kuki byemera gukubitwa nk’inanga. Sha abahinde b’abagabo ntagihagararo bafite cyahatari, nubwo haza abapolisi batanu, jye nabirenza mu minota ibiri rwose. Abo bana ntabwo bagize ingando mbere yo kujya mu buhinde? Nta mucaka mucaka bigeze bagira? So, harageze ko abo bana bihagararaho nk’abagabo kuko iyo ufite imyaka irenga makumyabiri uba uri umugabo deja. ALUTA CONTINUA!!!

  • ariko se ibi bicucu ko twabyohereje kwiga harubwo twabyohereje gusinda n okugarika ibiber kugasi? Namwe ngo…. nibarangiza kwiga bazaze,,, bazaba barangijese ari bazima? ngaho gusinda, guhehete,ubuswa…..
    ahubwop nge nuyu wanditse ino nkuru ndamugaye iyo mumenya ngo mutuke kuri nyina

    • Bamiyane, nange nabaye mu Buhindi. Ubu se uwaza mu rwanda anyuranye n’umuco wacu, ko ari wo duhuriraho, aje awusenya se twamushyigikira? Bagiye kwiga, nibige, ibindi bizaze nyuma. Izo njiji

    • ntago muri beza muvuga nabi iyo simvugo nyarda nyabusa ubanza muri nabagome

  • Muraho mwese? nge ibi mbabwiye ndabizi neza kuko abo bana byabayeho turaturanye kandi nanahise mbatabara bikimara kuba kuko ninshuti zange, ndababwira ukuri kubyo maze kubona mumyaka mpamaze.

    Mumbabarire mpere kuri uyu witwa TREWQ wa 2.we yavuze ngo bajye baduhonda ariko sinzi ko kugeza ubu niba hari Igihugu kigihanisha inkoni niyo haba hari uwakoze amakos?

    Mbabwire rero muri make ariko ntimundambirwe, Abahindi ndabyemera ko bafite amategeko agenga igihugu cyabo ariko rero birengagiza uburenganzira bwikiremwamuntu, ngiye kubaha ingero:
    Nge nabonye ikibazo atari ukunywa cyangwa kwambara nabi, Kuko izo nzoga tunywa abari mu India hari izanditseho ngo ‘FOR SALE IN TAMILINADU STATE ONLY’. None sinzi niba handitseho gutyo ushobora kuza ugakubita umuntu kandi arimo kunywa ibyaho atanabirenganye state.

    Kubijyanye nimyambarire byo nge simbyemera nagato kuko bo bavugako abakobwa bacu bambara ubusa nge mumyaka mpamaze ntamukobwa wambaye ubusa ndabona kuko sinzi niba bari bakubita umukobwa wambaye ubusa, nge mbona bakubita twebwe kandi twambara nkibisanzwe mu Rwanda.

    Ibyo byose rero nukutubeshyera Inzoga zo turazinywa ariko sinzi abo baharabika bagenzi babo niba bari barusha amanota mwishuri abazinywa? ariko ibyo byaba ari uguhangana nabagenzi bacu kandi sibyiza twaba tugiye kiha rubanda nubwo turimo kwandika mururimirwacu.

    Mwabanyarwanda mwe inaha hari irondaruhu riteye ubwoba , inaha twitwa aba Negros sinzi niba muzi meaning yabyo cyangwa niba aho iwacu mubibita(ndavuga abahinde) Abo bahinde banywa inzoga birenze izo tunywa ahubwo twe nge mbona tuzira uruhu rwacu ariko Generally mbona ari uko benshi muri abo ba Police nabaturage muri rusange ari injiji kuko ntibize kandi nta English bazi bikatugora mukumvikana iyo tubasobanurira uko bimeze.

    Nyamara nge ndabivugana agahinda gusa uwanyereka aba bashyigikira abahinde aho baba nuko babayeho nge sinemera ko bigira muri ANNAMALAI UNIVERSITY, kuko ntibakabaye bavuga ibi. mumbabarire kuko narondogoye nge byankozeho niyo mpamvu ariko ndasoza ngira nti;

    Twamabara bisanzwe kandi nabakobwa bacu bambara bisanzwe, kunywa ntawurarara mumuhanda niyo tuzinyweye tuzinywera mumazu dukodesha nkuko Ingabire yabivuze, ariko abahinde bo usanga bagaramye mumihanda basinze kandi sindanabona babakubita. kandi turabizi neza ko twazanywe nokwiga tuzanabisoza kandi ninako barumuna bacu nabashiki bacu bakomeza kwiyongera inaha ariko ikibazo nyamukuru gihari nuko nge mbona ari ujiji ariko tukaba dushimira Embassy yacu yadutabaye kandi ikomereze aho nabo ni abagabo bukuri muzababaze.

    murakoze.

  • Ariko nkibi biba bintangaje, ubuse tuzambara nkabo gute? mwebwe mushobora kuba mutabazi, muri make India buri ntara igira umuco wayo kandi harimo intara nyinshi zigera kuri 58 zinasaga, ariko intara ya Tamil nadu niyo isa nkikiri inyuma mumajyambere cyangwa mumibanire nizindi ntara kuko sitwe gusa inahohotera abaturuka muzindi Ntara zo mu India tubireba.

    Bamwe baritsitsa kumyambarire, abagabo binaha bakenyera utwenda inaha batwita(Rungi) ubwose murumva natwe zuzajya tudukenyera ngo twubahirize uwo muco?

    Abakobwa binaha, bambara udupantaro tubonerana nudushati tureture dusatuye kugeza hejuru abagore bakambara iyo bizirika ukuntu ariko inda zabo ziri hanze, muzabirebe muri consular yabo MU Rwanda, kandi baratwigisha, ibyose haraho mubizi iwacu?

    Ngo ugiye iburyasazi azirya nzima, ese mwumva ko tuzabasha kwambara nkabo kugirango tuhige? mumategeko agenga ikigo imyambarire yikigo ibyo ntibirimo kuko sindumva ikigo kiturega ngo twambaye nabi.

    Uwavuze ngo mwatwohereje kwiga YES, but ntabwo twaje kwiga ibitatureba, kandi niba hari uwawe wahohereje akaba ari muri Annamalai uzaze umucyure cyangwa se umubwire abyambare. gusa sinzi niba mu Rwanda mutegeka abanyamahanga ibyo bambara.

    Abatugira inama zo kuzabakubita , nge ndumva atariwo muti ahubwo ibyiza ninkibi Embassy yacu yakoze kuko abo ba police bakuru bitewe nuko bo banize bemeye amakosa bagenzi babo badukorera kandi ababikoze banasaba imbabazi ariko natwe batugira inama zukuntu tuzajya twitwara nomugihe duhohotewe ariko nubu ntibyashize biracyakorwa.

    Gusa nkumuntu utekereza neza, kandi ukunda Igihugu cye nabagituye muri rusange, nadusengere wenda bizashira kuko ahanini mbona biterwa nubujiji buri muriyintara tuharenganira ariko time T wenda bizashira.

    Imana ibagirire neza.

  • Kuwa gatandatu tariki 26 Ugushyingo, umuhungu wa Ministre w’Intebe w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi wiga muri Annamalai University, we n’uwo babana mu nzu bakoze umunsi mukuru muto w’amavuko wa mugenzi we, mu nzu bacumbitsemo hafi ya Kaminuza.

    Baje gutungurwa na Police yinjiye munzu ikavuga ko muri iyo nzu harimo akabari (bar) maze abo bahungu barakubitwa bikomeye, bangirizwa mudasobwa zabo zigendanwa, ndetse banatwarwa Passports zabo.

    Olivier Mbonyinshuri, umuhungu wa Ministre w’Intebe w’u Rwanda, na mugenzi, we nyuma yo gukubitwa bakanakomeretswa, bagerageje gusobanura ko barengana kuri Police y’umujyi wa Chidambaram, nyamara ntibumvwa. Mbonyinshuti uri kurangiza Masters muri Civil Engineering yabimenyesheje se mu Rwanda, nkuko amakuru atugeraho abyemeza, maze ikibazo gihita kigera kuri Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubuhinde asabwa kugikurikirana.

    Kuva ku cyumweru gishize, iki kibazo cyatangiye gukemurirwa kumatelephone, kimenyeshwa inzego zitandukanye mu Rwanda no mu Ubuhinde, ukuriye Police muri iriya ntara nini ya Tamil Nadu, atanga amabwiriza kushinzwe police y’umujyi wa Chennai (Umujyi mukuru wa Tamil Nadu) waje gukoresha inama na police yo mu mujyi wa Chidambaram kuwa kabiri ngo basobanure icyo kibazo naho cyaturutse.

    Ntibyaciriye aho ariko kuko intumwa ya Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubuhinde yaje kuva I New Delhi akerekeza mu majyepfo mu mujyi wa Chidambaram kureba uko iki kibazo gihagaze, no kubonana n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga aho. Akaba yarabijeje ko iki ibazo kitazasubira.

    Mbonyinshuti Olivier na mugenzi we babana bakaba barasubijwe Passport zabo na police, n’ubwo ikibazo cya mudasobwa zabo cyo kitararangizwa.

    Muri iyi Kaminuza ya Annamalai higa abanyeshuri b’abanyarwanda barenga 500, imico yo muri Tamil Nadu n’umujyi wa Chidambaram Kaminuza ya Annamalai ibarizwamo, itegeka abakobwa n’abagore kwambara bakikwiza hose. Imico yaho kandi ntiyemera ko abantu banywa inzoga mu tubari, nubwo hari inzoga za gakondo nyinshi zihakorerwa.

  • wowe witwa damiyani wanditse utukana ngo nibicucu witekerejeho urasanga wowe uri iki? urasanga urinyuma yibicucu, ntacyo umuntu yakwita rwose, aho kugira inama uratukana ngo bikongerere iki? wabatuka ntaho uri bubashyire baraguma uko bari, uravuga ubuhehesi? muririyankuru haraho wabisomye? urabaharabikira iki? icyo nicyerekana ko ariwowe muhehese wakujeho. mwabana mwe bahohotewe ndabasaba kwihangana kuko simwe gusa mwiga annamalayi muhohoterwa gusa natwe abiga hano trich natwe nuko tubayeho kdi niyo tuganiriye nabagenzi bacu biga mutundi duce twubuhinde batubwira ko nabo abahinde babanga pe. nabasaba gukomera mukihangana kuko nibyatwese abari muriki gihugu cyu buhinde. mwihangane ababasebya ari abanyarwanda benewanyu mubime amatwi kuko nabo ntibaba bazi ibyo barimo. turabiziko icyibazo atari izonzoga benshi barikuvuga cg iyo myambarire, turabizi ko tuzira uruhu na africa. ababa muricyigihugu tubizi kurusha abatakibamo kdi biragoye kubyumvisha abatakibamo. so, twihangane Imana irikumwe natwe.

  • M.D.B wasabye ko tugusubiza ariko kuba harimo umwana wa ministiry wowe icyo wumva cyihishe inyuma urumva ari nkigiki? ngewe kubwangendumva ntacyaba kihishe inyuma kuko ihohoterwa ntirivangura ngo uyu aturuka aha naha. dusobanurire tubone uko tugusubiza. urakoze

  • yemwe ngewe nduzuzanya na DUDU mwishimire ko uwo mwana wumuyobozi muri kumwe aho kuko wenda byatumye ikibazo cyanyu kigera munzego zubuyobozi, wenda mukaba mugiye kurenganurwa kuko mwari mwarahereye cyera mukubitwa ntihagire uvuga. ahubwo nabasaba ko mwahaguruka mugafatanya mugaharanira umutekano wanyu. kuko ubutaha bashobora kuzabica mukomeje kwicara mugaturama gusa. kuko abahindi baziko ntacyo mwabakoraho kuko bari mugihugu cyabo, baniyenzaho bakumva ko babakoraho icyo batekereje cyose kuko baziko ugize icyo ukora baguteraniraho, nahanyurero guharanira ko ako gasuzuguro bakabakuraho

  • niko damiyani wowe utuka aba bana bigaragaza ko ari wowe muhehesi wa mbwawe nawe

  • ngewe nduzuzanya na DUDU, wamugani mwabanamwe namahirwe kuba murikumwe numwana wumuyobozi bikaba bitumye ikibazo cyanyu kigera mubuyobozi wenga mukaba mugiye kurenganurwa. murabizi ko kuva kera mwakubitwaga ntihagire uvuga. noneho mushyiremo ingufu mushyire hamwe murwanire umutekano wanyu, kdi simwe mwiga Annamalayi gusa muhohoterwa natwe abiga trich nuko tubayeho kdi iyo yuganiriye nabagenzi bacu biga mutundi duce twubuhinde batubwirako nabo ari uko. twihangane

  • Ariko sh amwakwitonze ? Gael we wazanye abantu akabakoramo ubucuruzi n’idini ntahoze ntimwabonye ko na papa we azinywa !!!

    Inzoga sicyo kibazo ikibazo ni uburyo Abanyarwanda bitwara mu mahanga. Kuba hari amategeko abahinde bagenderaho nduzi ko basa nkabasigaye inyuma mu mico no mu mitekerereze cyane cyane ko aba Chidambalam bari no mu cyaro bivuze ko hari umuco wabo bagikomeyeho.

    Ubwo rero ntago umuco bazawubakuramo uwo mwanya ahubwo ni ukureba uburyo mwabana nabyo mutabangamiranye muri macye. Naho izo nsore nsore zinywa zigasinda izindi zikajya kubeshyanya mu nsengero nonde dore ibyo zigezemo.

    Mwabana mwibuke ibibazo mwateje ubwo mwabeshyanaga ………… Mwibuke ibyanyu ngo mwazanye pastor Gael none murongeye …. icyo nabisabira ni uko mwakwiga mugataha mukareka guserera mu mahanga.

  • wawe noneho ukeye, urabazirira iki abo bana wita ibintu? ese ubafitiye uwo mujinya wose bagukoze iki? none ejo abo bahinde uvugira baba ari wowe bamena agahanga? ndagirango nkubwireko niba bitarakugeraho wenda wazabibona, ubuhinde nibunini kdi abanyarwanda bari muduce dutandukanye ntago arabanyarwanda biga anamalai gusa bahohoterwa gusa nabiga ahandi bahura nibyo bibazo,uzabaze neza hari abazakubwira ko bakubiswe bigendera munzira kandi ari kumanywa, harabanyura kubahinde bakabaseka cg bakabakomera ngo nuko ari abirabura, noneho uzarebe abahindi bari murwanda biyenza kubanyarwanda batitayeho ko bari mugihugu cyabo, nonese ko ari abahungu bakubitwa nabose baba bambaye nabi? kdi ntibaba banasinze, niyo waba wujuje ibyo bagusaba banagukubitira ko urumwirabura ko kdi ntaho warega. so, wowe ushaka kubavugira nakubwira iki? gusa wibukeko bucya bwitwa ejo. uyumunsi nibagenzibawe ejo niwowe. tujye tureka ayo mashyari nizo nzagano, nuko gutuka. kuko nubwo wabatutse ntacyo uribubahindureho, ntanikiribubaveho ngo kikujyeho. tumenye gukundana nkabanyarwanda dusenyere umugozi umwe dukunde nigihugu cyacu, nicyo abo bahindi baturusha bazi gushyira hamwe kdi banakunda igihugu cyabo cyaneeee. wibeshye ugakora kumuhinde umwe agace kose karahurura kakaguteranira kabone niyo baba batamuzi apfa kuba ari mwene wabo. none twebwe ntituzi gufashanya ahuwo tuzi guaharabikana. kdi ntitukihutire kuvuga gusa tujye tubanza tumenye ukuri tunashishoze. murakoze

  • Ariko ubundi Annamalai yaje kuba university ryari kuburyo abanyarwanda boherezamo abana bababo 500, ko mperuka ku gihe cyacu yari ikigarasha ndetse gicitse???? Dore habayo za IIT (ayinya!! ngaho se ni mwipime turebe ko hari ubasha kuyigamo!!). Cyangwa wa mugani mwigire Pondicherry, ho ko zinahendutse!!!

    Cyakora byo nibyo koko abahinde iyo utihesheje agaciro baragusuzugura, ariko njye ndibuka ko Dayananda Sagar na BMS ahubwo ari twe twabakubitaga….! byasakuza tukabaha amarupiya bagatuza, none barabahindukiranye !!!!???.Nimugume hamwe gusa ngo “ugiye iburya-sazi….”

    Gusa biragaragara ko aba bana ari inkorabusa, njye nari ngize ngo hari uwo babujije gusoma reference books….!!

    Nimwige mutahe iwanyu, ese ubundi ko turimo kwihesha agaciro, abanyarwanda 500 bajya kwiga muri Idia iwabo byagenze gute???

    • umva anet uri injiji kabisa. wowe ibyo wanditse ubisubiyemo ukabisoma nawe ubwawe wabona ubucucu bwawe nonese niba warize ubwo wararangije koko? ubu se waba warabonye aho ukora basi? anyway ntago uzi kwihesha agaciro urwanda ruvuga ibyo aribyo niba warakubitaga abahinde ukabaha amarupee ubwo niko gaciro uvuga wihesheje?
      ese ubu urumva uzabyara ukaba umubyeyi nk’abakubyaye? nubwo ntari sure ko wize ariko niba waranize koko muri izo colleges
      uri kwerekana icyo abo wasizeyo bari kwiga kuko niba umeze gutyo abo wasizeyo bazaza bakurusha iterambere mubujiji ntago navuga ibyo mfite kukubwira byose hano kuko warenze ihaniro ntanama nakugira gusa u r an idiot. thank u bitch

  • Abantu benshi barimo uwiyise damiyani na mabyayinyoni nta comment z’ubwenge bashyizeho!
    Abahinde ni aba racists cyane kuburyo batajya bishimira ibyiza by’abanyamahanga rero kumuntu utarahabaye ntiyabyumva!ndatanga urugero ruto cyane iyo habaye accident ya moto hagati y’umuhinde n’umwirabura,bahuka umwirabura bakamukubita batitaye kuri mu makosa!noneho iyo bije ku minsi mikuru baba bakomye imbarutso!imyambarire n’inzoga sicyo kibazo ahubwo ni ubutindi bubuzuye mu mutima! Abavuze kuri Gael numva batandukiriye kuko ntago ariwe focal topic muri ino nkuru kandi naho papa we yaba umusinzi ntibivuga ko umwana we atakizwa!iyo inkuru nkiyi isohotse mujye mutanga comments zubaka abantu! Abari muri tamil nadu namwe nimwihangane kdi mwigengesere kuko mwamenye abo mubana uko bateye!

  • Kuva ku cyumweru gishize, iki kibazo cyatangiye gukemurirwa kumatelephone, kimenyeshwa inzego zitandukanye mu Rwanda no mu Ubuhinde, ukuriye Police muri iriya ntara nini ya Tamil Nadu, atanga amabwiriza kushinzwe police y’umujyi wa Chennai (Umujyi mukuru wa Tamil Nadu) waje gukoresha inama na police yo mu mujyi wa Chidambaram kuwa kabiri ngo basobanure icyo kibazo naho cyaturutse.

    Ntibyaciriye aho ariko kuko intumwa ya Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubuhinde yaje kuva I New Delhi akerekeza mu majyepfo mu mujyi wa Chidambaram kureba uko iki kibazo gihagaze, no kubonana n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga aho. Akaba yarabijeje ko iki ibazo kitazasubira.

    Mbonyinshuti Olivier na mugenzi we babana bakaba barasubijwe Passport zabo na police, n’ubwo ikibazo cya mudasobwa zabo cyo kitararangizwa.

    Muri iyi Kaminuza ya Annamalai higa abanyeshuri b’abanyarwanda barenga 500, imico yo muri Tamil Nadu n’umujyi wa Chidambaram Kaminuza ya Annamalai ibarizwamo, itegeka abakobwa n’abagore kwambara bakikwiza hose. Imico yaho kandi ntiyemera ko abantu banywa inzoga mu tubari, nubwo hari inzoga za gakondo nyinshi ziha

  • Abo bana bagize amahirwe adasanzwe, babona aho biga,
    Nibagerageze kutabera abene gihugu umuzigo n’ikigusha.
    Ni bagerageze kubahiriza umuco w’aho bari.
    Erega nabyo ni ishuri!
    Cyokra, umuco waho n’ubigisha kwambara ubusa, bazabyange. Umuco nubigisha gusinda, nabyo bazabyange. Naho umuco ubigisha kwambara no kutanwa ibisindisha, uwo muco ntawawurwanya.
    Ndizera ko uyu muyobozi wacu ibi yabyumvise, bitazamera nkaho abanyeshuri bigeze kerega umuyobozi wabo “ngo yamagana ruswa” maze uwo muyobozi agahanishwa kwirukanwa.
    Abana rero bagize amahiwre bakajya kwiga hanze, nibaduheshe isheme ryo kwitwara neza.

  • yeah ibintu biroroshye, ni mukubitwa muge mwohereza ubutumwa , so we can fuck some indians, here bigahwaniramo nta kundi byagenda ni dent pour dent, abaswa batuziza uruhu rwacu simbona iwabo hari abasa nibishyimbo byapfubye, basa nko kukibuno kinkende

  • yego DESPERADO we ibyo uvuze niko bikwiye kujya bigenda, naho wowe ANET ibyo wanditse nubugoryi gusa uratinyuka ukavuga ngo ababyarwanda 500 banjya kwiga muri tamilinadu basize iwabo ? koko ngo umunnyi azira undi!!!! wowe se wagiye kuhiga udasize iwanyu? ikindi kdi uzajye kuri net urebe neza ko ibyo bigo wakangishije ngo wizeho bitaza inyuma ya Annamalayi kure kurutonde rwibigo bikomeye, ntanarimwe ibyobigo uvuze byigeze byigerereza kuri Annamalayi, urabyumvaneza muko? mujye muvuga ibyo muzi neza. ese muko! utinyuka gute kugereranya ama colleges na universty? ibyo bigo byose wagerageje kurata niza colleges ntibiragera kurwego rwa universty, ariko Annamalayi yaba universty kuvakera cyane kdi bajya kuyigira universty nuko yaribikwiriye. so, umenye neza ko ibyo bigo urata ngo wizeho bitari kurutonde nagato byose biri under bangalore kdi bangalore universty irinyuma cyane ya Annamalayi kurutonde. ndizerako usobanukiwe neza ubutaha ntukiyemere. siho niga ariko ndabizi, uzabirebe neza kuri net. so, attention utugambo duke!!!

  • Muraho neza,

    ndongera kwandika, kuko nasomye ibitekerezo by’abandi banyarubuga nsanga atari jyewe jyenyine iyi nkuru yateye agahinda.

    RACISM. Jyewe wandika ibi ubu ndi mu mahanga kubera impamvu z’akazi, kandi nize kaminuza mu gihugu cy’i Burayi. Ikibazo cy’akarengane kubera uruhu rwanjye ndakizi kuko narakigize, ntabwo ari inkuru mbarirano.

    Uko iminsi igenda yicuma, yego akarengane kajyanye no kugira uruhu rwirabura karagenda kagabanuka i Burayi, ariko ntabwo karacika burundu. Ahenshi haracyari abantu bake bafite imyiyumvire y’impitagihe. Urugero ni bamwe biyita „SKIN HEADS“. Abo bantu iyo uhuye nabo, ni ngombwa kubagendera kure. Kuko ni ibisimba-busimba, ndetse uburoko ntabwo babukangwa, bahora bafungwa umusubizo ariko ntibacika kuri iyo ngeso mbi. Abo rero banga „TWE ABIRABURA TWESE“ bikabije, kandi nta kindi batuziza usibye uruhu rwacu nyine!!!

    POLICE. Cyakora jyewe bariya bana bacu biga muli kamuza ya ANNAMALAI ndasanga bararenganye birenze kabisa. Akarusho aho kari nuko bakubiswe n’abapolisi, kandi abo bapolisi, ubusanzwe, bashinzwe umutekano no kurengera ikiremwamuntu.

    Birashimishije kubona Ambasadi y’u Rwanda yarabatabaye ikagerageza kubavugira. Ariko ndasanga ikibazo kidakwiye gucecekwa ngo kirangirire aho gusa. Kuko wumva no mu zindi ntara Abahindi usanga bibasiye Abirabura. Muri iki kinyejana turimwo uwo muco mubi ukwiye kwamaganwa iteka ryose!!!

    Muri ministeri y’ububanyi n’amahanga yacu, ibyo nabyo birabareba, biri mu nshingano zabo z’ibanze. Bakwiye rero gukorera abanyeshuri bacu ubuvugizi, ndetse bikagera mu nzego za politiki zo hejuru za INDIA. Kuko abanyeshuri bacu, ndemeza ko, muri rusange, bitwara neza. Bazi neza icyabajyanye, ni abanyeshuri ntabwo ari abacancuro. Kubafata nabi ntabwo biha isura nziza kaminuza bigamwo kimwe n’igihugu cya India muri rusange. Birumvikana rero ko bikwiye guhangayikisha buri muyobozi wese w’icyo gihugu. ABAYOBOZI B’U RWANDA BO SINSHIDIKANYA KO BYABASHENGUYE!!!

    ENCOURAGEMENT. Ndangije iyi message, nsaba abo bana bacu kwihangana no gukomeza umutsi. „Nimwibande mbere ya byose ku nshingano zabajyanye iyo muri Tamil Nadu. Nimwige neza kandi mwigire kuvoma ubumenyi n’ubushobozi bwinshi. Nimuhatane muhatanira gutsinda ibizamini. Aho muri ni urugamba nk’urundi………“

    ICYITONDERWA. Kandi mbijeje ko, jyewe mwene Mulindangabo na Nyirarukundo, akababaro kanyu nakumvise kugeza hasi ku ndiba. Ibyo bintu birakomeye, ni byo kwitonderwa.

    KUKO UMWANA UFITE UMUTIMA WOROSHYE YAHITA ATSINDWA N’AMASHURI CYANGWA AGATA UMUTWE. BIBAYE RERO NGOMBWA, UWO MWANA YAKWITAHIRA IMUHIRA I RWANDA. NTA KINEGU KIRIMWO. AHO SIHO HABA KAMINUZA HONYINE…………..MURUMVA!!!

    Mukomere mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • mwiriwe!njye ndumva ikibazo atari kunywa cg kwambara ahubwo abahinde bafite ibindi bintu mu mitwe yabo.niba ikibazo ari imyambaro nakwibaza nti ntabanyamahanga bandi bajyayo ni abanyarwanda gusa?none se ko nzi ko abanyarwanda twambara tukikwiza byaba byarahindutse abo bana b’i Rwanda bagezeyo?ntabanyamerika bajyayo se cyangwa abo kumugabane wa Europe? harya abo mvuze bo bambara nk’abahinde? niba bajyayo ko Police y’u Buhinde ntacyo ibatwara? iyo bageze inaha se ko tutababwira ngo ni mukuremo ama sarri mwambare nk’incabure n’ibindi?ahubwo ntago bazi uburenganzira bw’ikiremwamuntu icyo ari cyo ni mubafashe basobanukirwe.ese kuki mutibaza impamvu abaje (ndavuga abahinde) muri Africa badasubira iwabo bagahitamo gukorera mu bihugu byo ku mugabane wacu? Bana b’u Rwanda muriyo namwe ni mutuze mwige hanyuma muzaze dukore ibirori birambuye, agahiye mube mukaretse,muheshe igihugu ishema babone ko baruhira ubusa.

  • ngewe rwose ntabeshye ndahamyako abanyarwanda twiga muri India rwose twitwara neza kandi nabakobwa bacu bitwaraneza pe no mumyambarire rwose usanga bambara ama jeans cg iyindi myenda nkiyabahinde ikindi kandi usanga abenshi bifitiye numuco mwiza wamasengesho rusange. ikibazo simyambarire cg inzoga ikibazo nuruhu rwamukara rwirabura. ndashima cyane wowe INGABIRE kuri sms yawe nziza biragaragaza ko uzi ikibazo cyabanyarwanda mumahanga ureke ababa bavuga ibyo babonye

  • Mbanje kubasuhuza bakunzi b’Umuseke,mugire amahoro y’Imana.Ibisobanuro byatanzwe kuri iyi nkuru birasobanutse cyane ko abana biga India babisobanuye bose muri States zitandukanye kandi duhuje ibibazo. Ntabwo ikibazo ari imyambarire kuko nabahinde baturutse hanze ya Tamil Nadu nka AP,UP,Karnataka….bambara nkatwe kd ntacyo babatwara.Ariko wowe Anet uvuga utyo ubwo koko amashuli wize yakumariye iki kuburyo wajya kuvuga ibintu bidafite agaciro kuri uru rubuga? Izo za Dayananda urabizi neza ko ari colleges ziri affiliated kuyandi ma Univ? UNIVERSITY yanshinzwe muri 1929 ntasoni urayigereranya na Dayananda na BMS? Ese ubundi ko numva wahize wowe wajyaga he murwanda nta UNR or KIST zari ziriyo? Ese ko USA,Europe, nahandi higa abanyarwanda barenga abo baguteye ishyali bivuze ko murwanda nta University ihari? Bagiye kuvoma ubwenge bwahandi hateye imbere kuturusha ngo baze kubwubakisha igihugu.Ikindi ko ntawugusaba icyo kurya ko iryo shyali ni iryiki? Abanyarwanda twagiye twihesha agaciro tukareka gushyira imbere umutima mubi n’ishyali.Inama nakugira: Plz mind ur business ntukinjire mu buzima bwabandi na rimwe.
    Mugire amahoro ya Nyagasani Basomyi b’umuseke.

  • ikibazo cyo kwanga abanyamahanga nta nubwo kiboneka hariya badahuje n abandi uruhu gusa ahubwo bijyana n’ubuturage bwa bamwe ndabaha urugero nk umuntu uzi imico kandi wabaye ahantu hatandukanye harimo europe amerika na afrika keretse asia niho ntazi. wari uziko n i dar es alaam burya barwanya abanyamahanga kurusha uko glasgow uk banga abirabura. kuko kenshi mu burayi ni abantu b amavuwayo basigaranye racism ( skin head ) naho aba jeunes benshi bo muri europe byabashizemo. ubwo rero bana ba mama bihangane god will protect you vs those enemies

    • Unteye ubwoba. uvuze dar salam haherutse kujya kwiga abana b’abanyarwanda barenga 100 harimo na Mushiki wange mukuye mu yindi kaminuza yo mu Rwanda ngo nkurikiranyeyo 300 dolars ya bource.Nakubona nte nko umpe amakuru nyayo?

  • Rwose iyo bavuga imyambarire ngo yatumye abantu bakubitwa, sibyo. Ubukonje bwonyine dufite budutegeka kwamabra uko bkwiye. Ariko kutuzira byo ni ibintu bigararagara. Iyo babuze uko bagira bigisha mu gihinde ukaba uraraye, ntakundi nyine Imana niyo izabikemura!!!

  • gusa icyo mbonye cyo abanyarda bakwiriye kwigishwa umuco abenshi muri comment batanze hiyuzuriyemo ibitutsi uwabiteranya byaruta iyinku yababanyarda bari mubuhinde uburebure uko mbibonye babyawe mubitutsi ,barezwe mubitutsi ,bakozwe mubitutsi ………birarenze nukuri. naho ubundi mureke tubwire abayobozi bu Rda barebe ukuntu bahagarika visa zerekeza mubuhinde wenda nka 2 years maze abariyo babanze barangize kuko ahantu hari abanyarda benshi ntihabura ururuntururuntu rwose . Icyaaaaampa izi comment zigasomwa nushinzwe gutanga visa akareba ukuntu yabigenza rwose si non tuza risqua kumva ngo haruwahasize amagara MURAKOZE

    • Dudu abatukana bo tugomba kubirengagiza ahubwo tukabarusha ubumuntu tugaharanira umuco nyarwanda, naho u Rwanda ntago arirwo rutanga Visa zo kujya mubuhinde,kd siho hari abanyarwanda benshi ku isi,kd icyibazo si ubwinshi ahubwo ikibazo nicyo abahiga bagiye babasobanurira. Murakoze

  • Niba abahinde bazira abanyarda gusa birababaje cyane ndetse hakwiye kwiga umuti kuko ntago abana bacu bajya bahora bakubitwa bazira ubusa. Ariko se, reka tubaze abahiga. Ntabandi birabura biga mu buhinde? Ese nabo bahohoterwa nkamwe? Niba ari kimwe byaba ari kibazo cy’ivangura,ariko kdi niba ari abanyarda gusa “bahohoterwa” wasanga ikibazo kiri mumyitwarire yabo banyarda.
    Murakoze

  • Abanyarwanda bari muri India baragiye kwiga nabagira inama yo kwitonda bakiga bagahaha ubumenyi bakazitahira amahoro barangije. Abahinde sabantu b’i Rwanda bashobora kugukubita bakagukomeretsa cyane cyane Tamil Nadu /Chennai/bafitanye isano Tamil tigers.Abanyeshuri bacu bakwiye kugira maxmum displine kuburyo n’ubashaka yabura aho abahera. Ikindi kandi mubuhinde icyintu cyose ugiye gukora “you seek permission”.

    Ikindi umuco waco urakomeye cyane They do not want to change or mingle with others so n’ukuzirikana wa mugani ngo “Ugiye i burya sazi azimirambizi” so nukwifata nkabo mu myambarire. Ikindi inzoga zo mu buhinde ntabwo arinziza n’abahine bazinywa bazihongera amazi kandi twebwe ba gasomyi tukazinnywa seki murumwa nabyo ko bishobora kugira ingaruka mbi ku bana bacu “so they better leave it”.

    Ubundi n’uko baribana batarabimenye ubundi iyo usha gukora umunsi mukuru ujya muri KARNATAKA State Bangalore, Mysore, Mangalore niho abahinde benshi bari civilise. Ikindi nagira Inama Leta nukureba niba abanyeshuri babanyarwanda aribenshi mu buhinde harebabwa ukuntu Leta yakodesha hostels ziri managed by a moderate Indian noneho abo banyeshuri bakazajya ariho baba n’ibikorwa byose Iminsi mikuru yizihizwa mu Rwanda, Iyakirwa ry’abanyeshuli bashya etc bikazajya bikorerwa aho muri Hostel.

    Icyo gihe ntamuhinde uzabangamirwa. Ikindi muri Hostel management y’abanyarwanda iroroha kandi bigahenduka.Ikindi byorohera Leta kumenya imyitwarire yabo banyarwanda n’urwaye atabarwa vuba.Ibyo numva iari ibitekerezo natanga nk’umuntu wahabaye kandi nkaba naravuyeyo amahoro.Haramutse hari uwashaka kwiga uwo mushinga “Please do not hestate to contact me. I will always be there for you”.

    Murakoze

  • za valeurs za democratie hari aho zitagera, cyane cyane mu bihugu bigifite umuco kamere. bo ntibakopera imico y’i burayi. Ambassade nikangurire abagiyeyo uko bakwiye kwitwara, agahugu umuco akandi umuco. ntiwabirengaho.

  • Hahah!! Wowe udakubise abanyarwanda wakubita bande?? Banya South Africa se, cg Abashinwa?? u Rwanda nagahugu kamafuti, katagira ikintu na kimwe, uretse kugendera mu kwaha kwa America igenda iyobora u Rwanda uko ishatse. Icyo navuga ni kimwe, wowe nkumunyeshuri ujya kwiga kaminuza, kuki utabanza gusoma uko aho ugiye hameze. For ex, uzajya muri Arabie Saoudite unywe inzoga, nibakujugunya muri gereza uburane?? ubwo ushaka kwiga niyige, naho ushaka kwiga bivanze nikirori, najye mu Bushinwa ( kuko ho ndahazi ikirori kirahari), cg nahandi nkaho, The philippines

  • abo babyarwanda nabo ni bagabanye fujo bemere kwambara bikwize kugirango babanze bavome ubwenge nibamara kubobona bazongera bambare uko bashaka. ubwo se nukuvuga ko abo banyarwanda barwana aribo bonyine babangamiwe niyo myambarire? bamenye kwigomwa ngo babashe kugera kukingenzi

Comments are closed.

en_USEnglish