Digiqole ad

India – Abanyarwanda biga muri kaminuza y’Annamalai bunamiye abazize jenoside

Mu ijoro ryo kuwa 7 Mata 2012 rishyira iry’iya 8 Mata nibwo abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu gihugu cy’Ubuhinde, muri kaminuza y’Annamalai, mu ntara ya Tamil Nadu iri mu majyepho y’icyo gihugu bifatanyije n’abari mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hose mu kwibuka abanyarwanda b’inzirakarenane bazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Abanyarwanda biga muri kaminuza y’Annamalai mu rugendo rwo kwibuka
Abanyarwanda biga muri kaminuza y’Annamalai mu rugendo rwo kwibuka

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku ncuro ya 18 igira iti: “Twigire ku Mateka Twubaka ejo hazaza” ni nako abo banyeshuri bagize ijoro ryo kwibuka maze baganira ku mateka y’igihugu cyabo, mu kiganiro cyatanzwe na KAMANA  J.Marie ( Chairman wa RFP mu ntara ya Tamil Nadu), yasobanuye ku mateka  mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, ati: “Twagize ubuyobozi bubi, butoza abantu kurya ibya rubanda, kwikunda, kurobanura birimo guheza  igice kimwe cy’Abanyarwanda mu mashuli, mu mirimo ndetse bivamo kugira benshi impunzi.

Bwana Kamana yakomeje avuga ko umuryango wa RPF Inkotanyi wafashe iya mbere mu gutabara abana b’u Rwanda bicwaga ndetse no gucyura abari hanze y’igihugu, ibi ntibyarangiriye aha kuko muri politique y’uyu muryango ikubiye mu bice byinshi, harimo no guhagarika jenoside ndetse no gusubiza abanyarwanda ubuzima bwiza, kwiha agaciro bari basanganywe.

Abanyarwanda n'inshuti nd'abahindi mu ijoro ryo kwibuka
Abanyarwanda n'inshuti nd'abahindi mu ijoro ryo kwibuka

Yanavuze ko kandi ibi bikaba bigaragarira mu buryo u Rwanda rutekanye, aho buri mu nyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga, kwivuza, kubaho, agakira agatera imbere uko abishoboye, ati: “Ibi rero ntibireba abagize RPF Inkotanyi gusa ahubwo ni umusanzu ndetse n’uruhare rwa buri munyrwanda ngo igihugu cyacu kibe gishya kandi kiza bityo tuzahindure n’isi dutuye.”

Uretse uwo mugoroba w’icyunamo waranzwe n’ibiganiro bivuga kuri ejo heza h’igihugu cy’u Rwanda, bucyeye kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Mata, nubwo wari umunsi wa Pasika kuba yemera ariko ntibyabujije  abo banyeshuri kongera guhura nyuma y’amasengesho maze bakora urugendo rwo kwibuka rwiswe Walk to Remember  rwatangijwe na Alfred NDABARASA  wari uhagarariye High Commissioner w’u Rwanda mu buhinde muri uwo muhango.

Uhagarariye abanyeshuli biga muri kaminuza y’Annamalai TWAHIRWA Innocent, mu ijambo rye  yagize ati: “Amateka mabi igihugu cyacu  cyagize niyo adutera umwete wo  kuyahindura”. 

Prof Dr Subbiah Uhagarariye abanyamahanga muri iryo shuli
Prof Dr Subbiah Uhagarariye abanyamahanga muri iryo shuli

Uhagarariye abanyamahanga muri iryo shuli Prof. Dr. Subbiah yavuze ko  urebye ubwiza  bw’u Rwanda uta menya  amateka  mabi rwagize, ati: “Gusa ibi byose biterwa n’abaturage bashyize hamwe kandi bahora bifuza guhindura igihugu cyabo”, yongeyeho ko bo nk’abarimu b’iryo shuli badashidikanya ko ejo h’u Rwanda ari heza.

Prof. Dr. Subbiah  yakomeje ashima umwete  abanyeshuri b’abanyarwanda badahwema kugaragaza mu masomo yabo, bikaba bitanga icyizere ko bazatahana  ubumenyi buzubaka kandi bugateza imbere igihugu cy’u Rwanda ko ngo nabo bakunda u Rwanda.

Prof Dr Subbiah, Alfred NDABARASA, Dr D SELVARAJU, Twahirwa Innocent bafashe umunota wo kwibuka abatutsi bazize jenoside
Prof Dr Subbiah, Alfred NDABARASA, Dr D SELVARAJU, Twahirwa Innocent bafashe umunota wo kwibuka abatutsi bazize jenoside

Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, Bwana Alfred NDABARASA (First Councellor  Rwanda High Commission In INDIA) yagize ati:  “Ibihe nk’ibi imitima y’abanyarwanda yongera kugira umubabaro nk’uho twagize muri kiriya gihe cya Jenoside nyamara kandi twiyemeje kutaheranwa n’agahinda kuko ari ugutiza umwanzi imbaraga, ni nayo mpamvu hatoranyijwe insanganyamatsiko y’uyu mwaka idusaba kureba ku mateka yacu tukayigiraho kubaka ejo heza”. 

Bose bacecetse bacana urumuri rwo kwibuka
Bose bacecetse bacana urumuri rwo kwibuka

Mu gusoza ijambo rye, Bwana Ndabarasa Alfred yasabye abanyeshuri  b’abanyarwanda gukomeza kwihanga muri ibi bihe, ati: “muzirikane ku masomo yabazanye muyigane umwete muzatahe hari igishya muzaniye abo mwasize babigireho, abibutsa ko aribo bavugizi b’igihugu aho bari, haba mu myitwarire no kwihesha agaciro biranga buri munyarwanda aho ari hose.

Aba banyeshuri bakaba bakomeje icyumweru cy’icyunamo ariko banasibanurirwa amateka y’u Rwanda ndetse banasobanurira abandi baturutse imihanda yose ububi bwa jenoside ndetse n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

MANISHIMWE Danny
UM– USEKE.COM – INDIA  

0 Comment

  • aliko mana yesu ashimwe vraiment nizereko ntwuzongera kuduca ijosi ubusewamuhungu uhakana arabona atari umusazi iyo abona obama president wa usa batwunamira jye ndibwirira abishe guca bugufi bagasaba imbabazi kuko nimana izabavaho ubwo iyo ubona ugenda wububa wihisha kubera amaraso yabantu wamennye vraiment ndi baza mumutimawe uko yumva amerewe birenze kwemera nubu sinumva ukuntu umuntu yica undi ninkoko sinayica ntabyo nashobora imana idufashe kwihangana.

Comments are closed.

en_USEnglish