Abanyarwanda bakoze muri Congo Brazaville bagiye kujya babona Pansiyo byoroshye
Kuri uyu wa gatanu, u Rwanda na Congo Brazaville basinye amasezerano y’ubufatanye mu bireba na Serivise z’ubwishingizi bw’izabukuru, aho Abanyarwanda bakoze muri Congo Brazza bazajya bahererwa Pansiyo yabo muri RSSB kandi byoroshye.
Aya masezerano yasinyiwe mu Rwanda, na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete na Minisitiri Emile OUOSSO ushinzwe umurimo n’ubwishingizi muri Congo Brazaville; Ndetse n’ibigo by’ubwishingizi by’ibihugu byombi bizayashyira mu bikorwa.
Minisitiri Claver Gatete yabwiye itangazamakuru ko aya masezerano asa n’aje gushimangira imikoranire myiza isanzweho hagati y’ibihugu byombi, ariko na none by’umwihariko ngo byorohereje abanyarwanda 18 bakoze muri Congo Brazzaville muri bo 13 bakaba baboneka Pansiyo mu gihe abandi batanu batari bageza igihe cyo gufata Pansiyo, kandi ngo bifunguriye inzira Abanyarwanda baba barakoze muri Congo Brazza ariko bakaba batabonaga Pensiyo yabo, bityo ngo niba bahari batangire bigaragaze.
Yavuze ko kubera umubano ibihugu byombi byafunguye, ubu abaturage b’ibihugu byombi bashobora gukorera mu Rwanda cyangwa Congo Brazzaville kandi bazagera muzabukuru bakabona Pansiyo yabo bitabagoye.
Ati “Aya masezerano arabaha ubwishingizi ko waba ukorera muri Congo nujya muzabukuru ushobora kuzabonera Pansiyo yawe hano bitagusabye gukora ingendo, niba ukora hano ukomoka muri Congo ugasubira muri Congo ugeze muzabukuru ntabwo bizagusaba kujya ugaruka ikigari kugira ngo ubone Pansiyo yawe.”
Minisitiri Gatete yavuze ko ubu bariya 13 babona Pansiyo bizigamiye muri Congo Brazzaville bagiye guhita batangira gufatira Pansiyo yabo mu Rwanda.
Jonathan Gatera, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi “RSSB” yavuze koubusanzwe aba 13 babonaga amafaranga yabo bibagoye cyane.
Ku rundi ruhande, hari n’abandi Banyarwanda batanu bakoze muri Congo Brazzaville bagaruka mu Rwanda bakomeza gutanga imisanzu, ku buryo igihe bageze muri Pansiyo nabo ngo bazajya babona amafaranga yabo bitabagoye.
Minisitiri Emile OUOSSO ushinzwe umurimo n’ubwishingizi muri Congo Brazaville yashimiye imikoranire y’u Rwanda n’igihugu cyabo, yizeza ko amasezerano basinye azashyirwa mu bikorwa. Ngo kandi hari byinshi bagiye kuzigira ku Rwanda, by’umwihariko uburyo ubwisungane mu kwivuza rusange u Rwanda rwabashije kugeraho.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW