Abanyarwanda baba mu Bubiligi bateguye igitaramo cya ‘Rwanda Night’
Mu Bubiligi harategurwa igitaramo kiswe ‘Rwanda Night’ kizahuza Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo, kikazabera mu mujyi wa Bruxelle, kuri Steel Gate 52-Rue Des Chartreux-1000Bruxelles, kuwa 8 Ukwakira 2016.
Iki gitaramo cyateguwe n’umunyarwanda Olivier Claude usanzwe umenyerewe mu gutegura ibitaramo abinyujije muri K-Vous Promoters.
Umuhanzi R Tuty, ari mu batumiwe bazasusurutsa iki gitaramo avuga ko ubu bari mu myiteguro yo kuzakora igitaramo cyiza.
Uyu muhanzi yabwiye Umuseke ko muri iki gitaramo azifatanya n’abandi bahanzi bagenzi be barimo Marchal de Gaulle uzazanana na Band yitwa I1000 Band. Hazanaririmbamo kandi abahanzi Seleman, Santana n’abandi.
R Tuty yakomeje abwira Umuseke ko iki gitaramo kiri mu bikomeye yateguye kongera kwigaragarizamo amurikira abakunzi be Album ye nshya yise ‘Intero y’Umutima’.
Ati “Iki gitaramo kiri mu bitaramo nateguye byo kongera kurushaho kwigaragaza mpereye hano mu Burayi. Muri iki gitaramo cya ‘Rwanda Night’ nzabaririmbira Abanyarwanda n’abakunzi b’ibihangano byanjye indirimbo zanjye nshya ziri kuri Album ‘Intero y’Umutima’ zaba izo bamenye n’izo bataramenya kuko hari nyinshi ntarashyira hanze zigomba gusohokana na video zazo.”
Uretse abahanzi bazatarama muri iki gitaramo hazaba harimo aba-Djs batandukanye barimo Dj Saido, Dj Hamix na Dj Azam.
Hazanaririmbwamo indirimbo z’igisope, izindi ndirimbo z’inyarwanda, iza Reggae, Dancehall n’izindi zigezweho. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ukwishyura amayero 10.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Uwagiye mu bitaramo bya Byumvuhore cyangwa Masabo Nyangezi aha yaba arikuhasebera kbs.Ngo inyarwanda, igisope na Dancehall.
ariko nkuyu aba yarindagiye uba ageze muyi si barazana abahanzi bafite umuziki ushyushye ugendanye n igihe akagarura ibyakera bya ba byumvuhore na ba masabo koko
R.TUTY turakwemeraaaaaa ijana ku ijana SAVANA YOMBI YAMBI BEST LOVE tuzaba duhari
hatubere mwana w i rwanda iyo imahanga IMPUMEKO ni nziza cyaneeeeee
Comments are closed.