Digiqole ad

Abanyarwanda 45% nibo bari munsi y’umurongo w’ubukene

Raporo yashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi kuri uyu wa 25 Kamena 2013, iravuga ko ingamba nziza zifatwa na leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye aribyo bituma ubukungu budakunda kujegajega, ahubwo bukazamuka ubutitsa; nyamara ariko iyi raporo ivugako ubukungu bw’u Rwanda buzamanukaho rimwe ku ijana muri uyu mwaka.

Gahunda zitandukanye zirimo Girinka ni zimwe muzatumye ubukene bugabanuka bigaraga. Uyu mururage arimo aragaza inka yahawe muri iyi gahunda.
Gahunda zitandukanye zirimo Girinka ni zimwe muzatumye ubukene bugabanuka bigaraga. Uyu mutegarugori arimo aragaza inka yahawe muri iyi gahunda.

Iyi raporo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwari ku kigereranyo  cyumunani ku ijana (8%)  mu mwaka ushize wa 2012, ariko uyu mwaka ngo buzamanuka bugere kuri 7%, gusa nanone hari icyizere kuko mu mwaka w’2014 ubukungu bw’u Rwanda buzaba bwazamutse kugera ku kigeranyo cya 7.5%.

Iri gabanuka ngo ryatewe n’uko ahagana mu mpera z’umwaka ushize ibihugu bimwe na bimwe byahagarikiye u Rwanda inkunga, kuburyo ngo byahungabanyije bimwe bikorwa by’ubukungu bw’igihugu, uretse ibyo kandi ihagarikwa ry’ikunga ryagabanyije amadovise (amafaranga y’amahanga) mu kigega cya banki nkuru y’u Rwanda.

Iyi raporo kandi ivuga ko kuba ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze neza mu mwaka w’2012 byatewe n’uburyo urwego rwa serivise, ubucuruzi, itumanaho ndetse no gutwara abantu n’ibintu byazamutse mu buryo bugaragaza, dore ko izo nzego zinjije umusaruro ungana na 40% by’umusaruro rusange (GDP) w’igihugu.

Yoichiro Ishihara, Umukozi muri Banki y’Isi, yavuze ko kuba inkunga yarahagaze ubukungu bugasa n’ubuhungabana bikwiye gutuma leta irushaho gushyira imbaraga mu kuzamura ubukungu bwarwo. Ibi kandi birasa n’aho u Rwanda rubishishikariye cyane, dore ko  mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013/2014; 60,2% by’ingego y’imari izaturuka imbere mu gihugu.

Ubuhinzi bukozwe neza ni bumwe mu bwa bwatumye ubukene bugananukaho 14% mu myaka 13 ishize. Photo: Nick Nicholsscan
Ubuhinzi bukozwe neza ni bumwe mu bwa bwatumye ubukene bugananukaho 14% mu myaka 13 ishize. Photo: Nick Nicholsscan

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu myaka isaga icumi ishize ubukene bwagabanutse bigagaraga dore ko abari munsi y’umurongo w’ubukene bavuye kuri 59% muri 2001 bakagera ku kuri 45% mu mwaka w’2011. Ibi ngo byatewe n’uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi hongerwa umusaruro ndetse no gucuruza ibikomoka ku buhinzi.

Carolyn Turk, uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, wishimiye ibikubiye muri iyi raporo yagize ati “Mu gihe u Rwanda rwakoze iyo bwabanga ngo rurwanye ubukene buteye ubwoba rwarimo mu myaka isaga icumi ishize, ruracyari mu bihugu bikennye cyane ku isi, ariko tuzakomeza gutera ingabo mu bitugu gahunda z’u Rwanda zigamije kurwanya ubukene.”

Mu kurushaho kurwanya ubukene, no kuzamura iterambere muri rusange u Rwanda rwihaye icyerekezo 2020, aho nacyo cyagabanyijwemo iby’ibyiciro by’imyaka itanu, itanu muri gahunda y’imbaturabukungu izwi cyane nka EDPRS, aho mu cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda cyatangiye muri 2007 kugeza muri 2012 hakozwe byinshi cyane, ariko ikivugwa ndetse cyikishimirwa n’uwo ariwe wese n’uburyo abaturage basaga miliyoni imwe bavuye mu bukene.

UM– USEKE

0 Comment

  • iri ni iterambere ryiza u rwanda ruri kugenda rugeraho aho abari munsi y’ubukene bageze aho baba bake ugereranyije an’abaturage mbose, ibi rero biratanga ikizere cy’ejo hazaza ko u rwanda ruzaba rumaze kubaka inkingi zifatika kandi zikomeye cyane kuburyo n’uyu mubare uzakomeza ukagabanuka cyane aho tuzagera nta munyarwanda uri mundi y’ubukene, nibyo umuntu yifuza kandi imana n’idufasha tuzabigeraho.

  • ariko ngewe sinemeranya nabavuga ubukungu murwanda kandi ubushomeri bwiyongera umusubirizo inzara mumigi abasabirizi nibose kandi ibiribwa nabyo ntibihwema kuzamuka none ngo ubukungu butarimo kuryase bubaho inka zifite niburase 1%yabanyarwanda ntabyo mbona mumbabarire sinzi niba ndeba nabi wenda muzanfasha mubinyereke

  • Ahaa!Ubukungu bwa leta burazamuka kubera imisanzu
    N’imisoro byakwa abaturage
    Ariko abaturage bo rurakinga
    Babiri

Comments are closed.

en_USEnglish