Abanyamideli Sonia Mugabo na Teta muri ba rwiyemezamirimo 30 batanga ikizere muri Africa – Forbes
Ikinyamakuru mpuzamahanga ‘Forbes’ cyashyize abanyamideli Sonia Mugabo na Teta Isibo ku rutonde rw’umwaka wa 2017 rwa ba rwiyemezimirimo 30 batanganga ikizere muri Africa ka “Most Promising Young Entrepreneurs In Africa”.
Kuva mu 2013, Umunyamakuru wa Forbes Mfonobong Nsehe ukorera muri Nigeria akora urutonde rw’abanyafurika bari munsi y’imyaka 35 batanga ikizere cy’ejo hazaza mu ishoramari no guhanga imirimo.
Mu gukora uru rutonde asaba abantu kumwoherereza Email cyangwa tweets zivuga abajya kuri uru rutonde. Muri uyu mwaka ngo yabonye abantu abarenga 250 bo mu bihugu 23 bashakaga kugaragara kuri uru rutonde, atoranya abatanga ikizere cyane kurusha abandi.
Abagaragara ku rutonde rw’uyu mwaka bari mu myuga itandukanye, nk’inganda, ubuhinzi, itangazamakuru, ikoranabuhanga, n’imideli.
Mubagize amahirwe yo kugaragaramo, harimo Abanyarwanda batatu, barimo abanyamideli babiri batanga ikizere.
Barimo Teta Isibo washinze inzu y’imideli “Inzuki Designs”, ku myaka 32 afite Kompanyi ikora imitako n’imirimbo y’ubwiza, ndetse n’ibikoresho byo gutaka inzu (Interior decor) bikorwa mu bikoresho by’ibanze byo mu Rwanda.
By’umwihariko, Inzuki ikorana na Koperative zinyuranye n’abahanzi b’imideli banyuranye bakora ibijyanye n’imirimbo y’ubwiza (Jewellery) no gutaka inzu, ari nayo mpamvu business yabo idatanga ikizere kuri Teta wenyine, ahubwo inafitiye akamaro abandi Banyarwanda benshi bakorana.
Kuri uru rutonde hagaragaraho kandi Sonia Mugabo w’imyaka 26 gusa, ariko akaba amaze kugera kuri byinshi.
Sonia Mugabo yashinze Kompanyi imwitirirwa Sonia Mugabo (SM), akaba ari umwe mu bakobwa bari mu ruganda rw’imideli ukomeje gutera imbere kandi utanga ikizere, imyenda ye ifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru igaragara mu bubiko (Store) bwiyubashye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Ibikorwa bya Sonia kandi bikomeje kumenyekana hirya no hino ku isi kubera abantu aziranye nabo, dore ko yanagize amahirwe yo kwimenyereza umwuga ku kicaro cya cya ‘Vogue’ muri USA.
Sonia na Teta ni bamwe mu bashinze ihuriro ry’abahanzi b’imideli ‘ Collective Rw’ rifasha mu kumenyekanisha imyambaro ikorwa n’Abanyarwanda, binyuze mu bikorwa n’ibitaramo bimurikirwamo imideli ‘Collective Rw fashion week’ byatangiye umwaka ushize wa 2016.
Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho Jean Bosco Nzeyimana, ku myaka 22 ufite Kompanyi yise Habona Ltd, ikusanya imyanda ikayibyazamo ibicanwa birimo amakara azwi nka ‘Briquette’ bitangiza ibidukikije, biogas yo gutekesha n’ifumbire y’imborera ifasha abahinzi guhinga neza kandi bakeza.
Robert Kayihura
UM– USEKE.RW