Digiqole ad

Abanyamategeko 57 batangiye amasomo yitwa Executive Mode atangwa na ILPD

 Abanyamategeko 57 batangiye amasomo yitwa Executive Mode atangwa na ILPD

Umuyobozi wa ILPD, Havugiyaremye Aimable asobanurira abanyeshuri ibijyanye n’aya masomo

Amasomo mashya ya Executive Mode, kimwe mu byiciro birindwi by’amasomo atangwa mu Ishuri rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), hatangijwe icyiciro cya gatatu cy’aya masomo atangirwa i Kigali haruguru gato y’ahitwa kuri Payage.

Umuyobozi wa ILPD, Havugiyaremye Aimable asobanurira abanyeshuri ibijyanye n'aya masomo
Umuyobozi wa ILPD, Havugiyaremye Aimable asobanurira abanyeshuri ibijyanye n’aya masomo

 

Umuyobozi muri ILPD yabwiye Umuseke ko iyi gahunda ya Executive Mode, igenerwa abavoka n’abacamanza bafite uburambe bw’igihe kirekire mu mwuga w’amategeko, aha hakaba harimo abasanzwe bakora mu butabera mu Rwanda, abanyamategeko bigisha muri Kaminuza n’abandi.

Yavuze ko amasomo yo muri iyi gahunda yigwa mu gihe cy’umwaka, abayarimo biga rimwe mu cyumweru, ariko ngo ntibikuraho ko imikoro bahabwa na mwalimu bayikorera mu rugo n’ubwo baba batagiye kwiga.

Iki ni icyiciro cya gatatu ku bagiye kwiga muri iyi gahunda. Iki cyiciro cyatangiranye n’abanyeshuri 57, ariko ngo hari n’abandi bashobora kwiyandikisha nyuma. Abarangije muri iyi program ya Executive mode mu byiciro bibiri byabanje bararenga 100.

Ati “Iyi program igenewe abanyamategeko bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, mu gihe umuntu yaba afite uburambe buri munsi y’imyaka 10, bitavuze ko n’undi wese ushaka kwiyungura ubumenyi ataza hano kwiga.”

Uretse abavoka basanzwe mu mwuga, n’abanyeshuri barangiza mu mategeko basabwa n’itegeko kuza kwihugura mu bumenyingiro mu mwuga w’amategeko.

Buri wese ushaka kwihugura mu mwuga w’amategeko yararangije kuyiga muri Kaminuza, asabwa kujya mu Ishuri rishinzwe kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILPD), kugira ngo bamuhugure uko azashyira mu bikorwa ibyo yize, ndetse agaha impamyabumenyi (Diploma) yemewe ku rwego mpuzamahanga mu bakora umwuga w’amategeko.

ILPD igira gahunda yo kwiga amategeko mu buryo bwa buri munsi (full time), hakaba n’izindi gahunda zo kwiga muri week end.

cheap wholesale chiffon bridesmaid dresses
Bamwe mu banyeshuri 57 batangiye kwiga aya masomo

Photos/Evode Mugunga/Umuseke

UM– USEKE.RW

en_USEnglish