Digiqole ad

Abantu 877 bagiye kwandikirwa basabwa kugarura ibya Leta bigaruriye

 Abantu 877 bagiye kwandikirwa basabwa kugarura ibya Leta bigaruriye

Iyi nama yarimo abayobozi barenga 10 b’inzego zitandukanye zirebana n’iki kibazo

Inama y’igihugu ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane yateranye kuwa kabiri w’iki cyumweru ifata imyanzuro irimo kwandikira abantu 877 byagaragaye ko bagomba kugarura umutungo wa Leta batwaye. Iyi nama kandi yasabye ko Urukiko rw’Ikirenga rwihutisha ishyirwaho ry’urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Uhereye ibumoso; Umuvunyi Mukuru, Minisitiri w'Ubutabera, Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Umuyobozi mukuru wa Police hamwe n'Umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza mu nama yabahuje kuwa kabiri
Uhereye ibumoso; Umuvunyi Mukuru, Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Umuyobozi mukuru wa Police hamwe n’Umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza mu nama yabahuje kuwa kabiri

Iyi nama yateranye iyobowe n’Umuvunyi mukuru ari nawe muyobozi wayo, ari kumwe n’abandi bayobozi bagera ku 10 barimo; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’ ubutabera, Minisitiri w’umutekano, Umushinjacyaha mukuru, umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda, umuyobozi mukuru mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta n’abandi…

Mubyo iyi nama yaganiriyeho harimo irangiza ry’imanza Leta yatsinze kugira ngo hagaruzwe umutungo ukomoka by’umwihariko ku byaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta. Ibyo kurangiza izi manza bikaba ari n’ikibazo Minisitiri w’Ubutabera yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ya politike, ubwuzuzanye n’uburinganire bw’Abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu kuwa mbere w’iki cyumweru.

Iyi nama ikaba mu myanzuro yafashe irimo ingamba zo gukomeza guhashya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo no kugabanya ibihombo Leta itezwa n’abanyereza cyangwa abigwizaho umutungo ndetse no kurangiza imanza zose Leta itsinda nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Umuvunyi.

Muri iyo myanzuro harimo nk’uwo kwandikira abantu 877 (ntibatangajwe amazina) byagaragaye ko bagomba kugarura umutungo wa Leta batwaye, bagahabwa igihe ntarengwa cyo kuwusubiza, abatazabyubahiriza hagakurikizwa amategeko.

Minisiteri y’Ubutabera ngo izashaka abahesha b’inkiko b’umwuga barangiza izo manza Leta yatsindiye kandi aba bahesha bakishyurwa n’uwatsinzwe nk’uko amategeko abiteganya.

Iyi nama yarimo abayobozi barenga 10 b'inzego zitandukanye zirebana n'iki kibazo
Iyi nama yarimo abayobozi barenga 10 b’inzego zitandukanye zirebana n’iki kibazo

Iyi nama y’aba bayobozi kandi yanzuye ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta batorotse ubutabera baboneke.

Basabye kandi Urukiko rw’Ikirenga rwihutisha ishyirwaho ry’urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu

Iyi nama yashyizweho ngo habeho guhanahana amakuru hagati y’inzego zishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane no gushyira hamwe imbaraga mu kubirwanya.

U Rwanda muri Africa ruza ku mwanya wa kane mu kubamo ruswa nke, rukaba urwa mbere mu karere n’urwa 54 ku isi kuri raporo iheruka y’umuryango mpuzamahanga wa Transparency International.

Amanota y’uko ibihugu bishyirwa kuri uru rutonde Transparency ivuga ko atangwa hashingiwe ku nzego zihari n’ubushake bwa politiki bw’ibihugu mu kurwanya ruswa n’akarengane.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bazahere ku bifi bya rutura, hakurikireho ibifi binini, nyakatsi duheruke.
    none se abirirwa barya ibya leta ugira ngo
    hari uzarebwaho

  • Nkuko kunyereza imitungo bihanwa n’amategeko abo Bose bakwiye kumenyako ari imitungo ya rubanda bityo babigarure byubake igihugu cyacu, inzego zibishinzwe zikomereze aho.

Comments are closed.

en_USEnglish